Ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth byasabye u Rwanda kwisubiraho.
Source : Umuvugizi
Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa commonwealth yaberaga muri Austarilia, byagaragaye ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame amaze kuba ruvumwa mu mpande zose z’isi. Nk’uko intumwa idasanzwe y’ikinyamakuru Umuvugizi yabikurikiranye , Perezida Kagame uretse n' abantu bigaragambije mu mutuzo bamwamagana, n’ibihugu bigize uwo muryango byaramwihanangirije, bimusaba kwisubiraho inzira zikiri nyabagendwa . Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame akaba yarahanyuranye igisebo n’ikimwaro bitavugwa.
Ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba byari ku gitutu cyitoroshye muri iyo nama ya CHOGM yateraniye i Perth muri Australia. Bishinjwa kudakozwa amahame agenga uwo muryango ku bijyanyen’ iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu na demokarasi.
Ibyo byatumye Perezida Kagame wari watumiwe muri iyo nama ahura n’akaga katoroshye. Guverinoma ya Austaralia yakiriye iyo nama, yabwiye nta guca k’uruhande Perezida Kagame, kandi iramwihanangiriza ko agomba kurekeraho guhonyora iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, akubahiriza n’amahame ya demokarasi mu gihugu ayobora. ibyo kandi Australiya yavuze ko bitareba u Rwanda rwonyine ko n’ibindi bihugu bifite ingendo nk’iy’u Rwanda nabyo birebwa.
Minisitiri w’intebe wa Australian Julia Gillard , yavuze ko ibihugu nk’u Rwanda bigomba kotswa igitutu kugira ngo byubahirize indangagaciro z’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu na demokarasi. Izo ndangagaciro zombi zikaba ari urufunguzo rusabwa mu bihugu bigize uyu muryango.
Ubutumwa nk’ubwo kandi bumwiyama ,Kagame yabuhawe n’abayobozi batandukanye ba Australia barimo na minisitri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu Kevin Rudd, kugeza ubwo n’umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth wa Kabiri unakuriye Commonwealth, nawe ubwe yamubwiriyemo.
Uyu mukongomanikazi yavugirije akaruru kagame kuburyo bizamuviramo umuvumo:
Muri iyo nama kandi mu gihe abandi bakuru b’ibihugu bahanyuranaga umucyo bemye, perezida Kagame we yahuye n’akaga gakomeye cyane, aho Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo bigaragambije , bashyira ibigwi bisebeje bye ku karubanda. Mu mihanda ya Perth aho banyuraga, bamwamagana bivuye inyuma, bagaragaza ko atagakwiye gutumirwa muri iyo nama.
Ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari, kuniga itangazamakuru kimwe n’amashyaka batavuga rumwe, gusahura umutungo wa Kongo ni bimwe abo bigaragambyaga bavugaga, bagaragaza ko akwiye guhabwa akato, akarwanywa aho ari hose , maze abanyarwanda bagacyira ingoyi ye.
/http%3A%2F%2Fwww.umuvugizi.com%2Fwp-content%2Fuploads%2F2011%2F10%2FChogm-pix3-300x297.jpg)
Umupfakazi w'umunyekongokazi yitabiriye iyo myigaragambyo asaba Abayobozi ba Australia ko Kagame yashyikirizwa ubutabera bitewe n'ibyaha byibasiye inyoko muntu yakoze mu gihugu cyabo..
Iyo myigaragambyo yabaye mu mutuzo, abigaragambyanga barenga 200 nibo bayitabiriye. Mu ntero yabo bagiraga bati” Kagame ni umwicanyi, Kagame fungura imfungwa za politiki, Kagame najyanywe imbere y’ubutabera kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoze n’iby’intambara. Bagarutse kandi k’ukuntu Kagame atubaha abaturage bakennye ayobora aho aherutse kurara mu cyumba yishyuraga ibihumbi 20 by’amadolari ku ijoro i New York mu nama ya Loni, mu gihe abanyarwanda benshi batabona idolari rimwe k’umunsi ryo kubatunga kandi amafaranga arenga 50 ku 100 u Rwanda rukoresha aturuka mu mfashanyo z’abaterankunga.
Bwana Gervais Condo ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyaka RNC yavuze ko igihe cyageze ku bihugu byo ku isi kugira ngo byotse Kagame igitutu maze areke amashyaka batavuga rumwe akore mu bwisanzure, areke kuniga itangazamakuru , anubahirize uburenganzira bw’ ikiremwamuntu. yasabye Commonwealth ko igomba kurushaho kumuhagurukira, agafungura imfungwa za politiki nta yandi mananiza. Zirimo: MmeVictoire Ingabire Umuhoza, Mr Bernard Ntaganda, Mr. Deo Mushayidi, Mr Charles Ntakirutinka.
ibihugu 54 bigize umuryango wa Commonwealth byiyemeje gushyiraho akanama kazakurikiranira hafi ibijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganizra bwa muntu mu bihugu bimwe biba muri uwo muryango bisa n’ibyitandukanyije n’iyo ngingo. ibyo bihugu birimo U Rwanda, Sri lanka na Malaysia.
U Rwanda, Sri Lanka na Malaysia biri mu bihugu bya mbere bitubahiriza amwe mu mahame Commonwealth igenderaho nko kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Bituma bishyirwa mu myanya ya nyuma igayitse muri uwo muryango. Kagame acyimara kumenya ko igihugu ayobora gihagaze nabi muri uwo muryango, yahise asubika igitaraganya umubonano wagombaga kumuhuza n’ Abanyarwanda baba muri Australia muri Hyatt Hotel i Perth.
Mukombozi Robert, i Perth muri Australia