ABIWACU MURAHO ? Kuva muri Nyakatsi ugatura mu ‘Nzitiramibu’
NDL: Aya niyo majyambere agezweho mu Rwanda ! Umuntu wese wamagana akarengane nkaka abaturage bashyirwamo n'ubutegetsi bubi ahita ashakirwa ibyaha, ni muri urwo rwego Padiri Emile Nsengiyumva yafunzwemo yise abasenyera abaturage ko ari ibigarasha!! Nimwisomere iyi nkuru buri wese arabona aho igihugu kigeze! Amazu nkaya ataniyehe n'ay'impunzi ziba mu mashyamba ya Congo kandi aba barabigizwe n'ubuyobozi mu gihugu cyabo? Nibarizaga gusa!
Ukoze ubushakashatsi kuri gahunda yo guca nyakatsi mu gihugu n’uburyo yashyizwe mu bikorwa, wabona ibitekerezo n’ibisubizo binyuranye kuri iyi gahunda kubera ko n’abantu waba wabajije baba nabo batandukanye. Imibereho yabo, aho batuye, ibyo babamo, ibyo bakora n’abo babana byose byagira uruhare rugaragara mu mitekerereze n’imisubirize yabo.
Ugiye gukora ubushakashatsi bwawe, ukagenda ubaza uti: “Ese gusenya nyakatsi mbere y’uko abazibagamo bubakirwa byari bikwiye?” wabona ibisubizo bibiri by’ingenzi, OYA na YEGO.
Marita Nyiraminani ni umwe mu basubiza OYA kuri iki kibazo, kuko gusenyerwa nyakatsi byamusize hanze we n’umuryango we.
Uyu muturage utuye mu mudugudu wa Busoro mu murenge wa Gishamvu, akarere ka Huye, atuye mu ‘nzu’ yubakishije inzitiramibu. Muri iyi nzu ifite nka metero ebyiri n’igice z’uburebure kuri ebyiri z’ubutambike ndetse n’imwe n’igice y’ubuhagarike, Nyiraminani abanamo n’abana barindwi ndetse n’umugabo we.
Iyi nzu –Nyiraminani yita inzitiramibu- ni akaruri gato cyane, gasakaje inzitiramibu icitse ndetse n’uduce twa shitingi ‘natwo tuva’. Kwinjira muri iyi ‘Nzitiramubu’ bisaba kuba guca bugufi ukunama, ukabona kwinjiramo. (Reba amafoto)
Uyu muryango w’abantu icyenda uba mu Nzu-nzitiramibu
Muri iyi nzu imbere, niho hakorerwa imirimo yose, irimo no guteka.
Umunyamakuru w’Igitondo.com wasuye uyu muryango avuga ko iyo imvura iguye amazi yinjira mu nzu anyuze mu isakaro (inzitiramibu) akivanga n’ivu riba riri aho batekera ubundi bikarema inzarwe isa nk’umukara. Nyamara ngo ibi ntibibuza uyu muryango ko iyo bwije bigizayo inkono n’amasafuriya bagasasa ibirago muri ya nzarwe ubundi bakaryama.
Imyotsi isohoka muri iyi ‘nzu’ yahinduye inzitiramubu umukara.
“Mbayeho nabi ku buryo n’undi wese aje akandeba yabona ko mbayeho nabi”, niko Nyiraminani asobanura ubuzima bwe.
“Nirirwa nyagirwa, nkarara nyagirwa n’abana banjye”.
‘Burende isakajwe inzitiramibu”
“Tuba mu nzitiramibu nta kindi tubamo. Njyewe nashinze ibiti ngonda nka burende ubundi mbamba ho inzitiramibu ndayikwega ndayishumika. Duseseramo nyine nk’abajya mu mwobo tukiryamira. Aho ni ho mba”, ni ko uyu mugore w’imyaka 35 y’amavuko asobanura inzu abamo.
“Iyo imvura iguye iratunyagira, yamara kutunyagira igahita. Twibereyemo gutyo nyine”.
Nyiraminani yemeza ko we n’umugabo we nta bushobozi bafite bwo kwiyubakira inzu kuko ngo n’ubusanzwe barya ari uko bagiye guca inshuro.
“Ni ukuri ndya ari uko mvuye guca inshuro, hakaba n’ubwo tuburara burundu. Nta kigenda, n’abana banjye hariho igihe basasa bakaryama [batariye]. Umugabo wanjye ni umukene nanjye ndi umukene; usibye kwihagararaho tukumva y’uko twakwihagararaho umuntu ntajye agenda ameze nabi mu nzira ngo umuntu wese amubone uko ari n’uko ameze naho ubundi nta bushobozi bwo kubaka dufite”, niko uyu mubyeyi abivuga atanga umugabo ku baturanyi be.
“Usibye guhagarara mukabona meze gutya naho ubundi umuntu aba agenda yarashize”.
Nyiraminani avuga ko Leta iramutse imufashishije amabati yareba uko abigenza we n’umugabo we bagashaka uko babona inzu. Uyu mugore yemeza ko bahawe isakaro we n’umugabo we bashobora gufatanya bakabumba amatafari cyangwa bitashoboka kubera imvura bagashinga ibiti bike bakaba babisakaye akaba ari byo babamo aho gukomeza gutura mu ‘nzitiramibu iva kandi irangaye’.
“Ibishorobwa muri Nyakatsi”
Leta y’u Rwanda ivuga ko gahunda yo guca nyakatsi igamije gufasha buri munyarwanda kubona aho aba habereye kandi hafite isuku.
Iyi gahunda yatangijwe mu mwaka washize wa 2010 ariko yashyizwemo imbaraga nyinshi mu ntangiriro z’umwaka wa 2011. Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage ivuga ko bitarenze ukwezi kwa gatanu nta nzu n’imwe ya Nyakatsi izaba ikiri mu Rwanda.
Mu gushyira mu bikorwa iyi politiki yo guca nyakatsi, izi nzu zagiye zisenywa abazibagamo bakaba bashatse aho bacumbika.
Leta ivuga ko abagaragaye ko ari abakene kandi ko badashobora kwibonera inzu bafashijwe kubona aho baba bubakirwa ndetse bakanahabwa isakaro. Bene aba kandi banahabwaga umuganda n’abaturage bakabafasha kuzamura inzu.
Nyamara hari abandi bo batabonye ubufasha na buto, aba bakaba ari bo bakomeje kuvuga ko babayeho nabi.
Leonard Kubwimana, umuturage wo mu mudugudu wa Mirambi, umurenge wa Gishamvu, avuga ko kuva yasenyerwa Nyakatsi ye ngo yakomeje kuyibamo idasakaye kuko ngo nta handi yari kwerekeza.
Kubwimana avuga ko inzu abamo ari iya mazamwe, isakambuye kuko ibyatsi byari biyisakaye byavuyeho. Uyu mugabo ufite umugore n’abana batatu yemeza ko atanashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa isakaro.
“Nta kundi byagenda, ntacyo dushobora gukora. Batubujije gushyira ho ibyatsi nanjye nta kindi nakora. Sinshobora no kwibonera amabati cyangwa amategura”.
Gusa, hari abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko bagerageza gufatanya na bagenzi babo bahoze muri nyakatsi. Aba baturage bemeza ko buri cyumweru hakorwa umuganda wo kubakira abavuye muri Nyakatsi.
“Twabanje kubumba [amatafari], imvura irayica. Nyuma y’aho [abari bakuwe muri nyakatsi] barebye uko babona ibiti bikaba ari byo bishingwa noneho [abayobozi nabo] bakabaha amabati. Ubu nko mu mudugudu wacu tumaze kuzamura inzu imwe“, ni ko Jean Bosco Nzirabitinyi wo mu mudugudu wa Busoro abivuga.
“Nta muntu utinya cyangwa wanga kwitabira ibikorwa nk’ibi”.
Abaturage batuye mu mudugudu wa Busoro bavuga ko babashije kuzamura inzu y’umuntu umwe kuko ‘ari we watoranyijwe nk’utifashije”.
Abubakiwe bagahabwa inzu bo bavuga ko byabashimishije cyane ndetse bakemeza ko ari intambwe ikomeye mu mibereho yabo.
Marita Ntakirutimana wo mu Kagari ka Gishamvu, umudugudu wa Nyumba ni umwe mu bubakiwe nyuma y’aho nyakatsi babagamo isenyewe.
Uyu mugore avuga ko ubu abayeho neza kuko atakinyagirwa nk’uko byari bimeze akiri muri nyakatsi. Hejuru y’ibi, ngo nta n’ubwo akimanukirwaho n’ibishorobwa n’utundi dukoko dukunda kuba mu byatsi iyo bimaze igihe bisakaye inzu.
“Ceceka sinzi uko nabivuga. Ubwo uzi kumanukirwaho n’ibishorobwa! [ikindi], imitonyi yonyine imanuka mu byatsi [bisakaye nyakatsi] yaguhuhura. Ubu meze neza rwose sinkinyagirwa, mbese ndatekanye”.
“Abayobozi bagire urukundo rw’abaturage”
Mu kubakira bamwe mu bari basanzwe muri nyakatsi, inzego z’ibanze zagiye zitoranya abakene kurusha abandi ari nabo bahawe isakaro. Abagaragaraga ko ‘bifashije’ cyangwa ‘bafite intege’ ntibashyirwaga kuri uru rutonde, ahubwo basabwaga kwishakira aho batura.
Gusa benshi mu batarubakiwe kandi barabaga muri nyakatsi bemeza ko nabo nta bushobozi bwo kwiyubakira bafite.
Aba ni nabo usanga bagondagonda ‘utururi’ cyangwa ‘burende’ bakadusakaza uducagagure tw’amashitingi cyangwa inzitiramibu akaba ari ho baba.
Hari n’abakomeza kuba mu matongo yabo, bameze nk’abatuye mu gasozi kuko baba batuye mu ‘bihangari’ bidasakaye.
Umunyamakuru w’Igitondo.com wakurikiranye iyi nkuru avuga ko aba bose banyagirwa kandi ubuzima bwabo bukaba bushobora guhungabana.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, ntitwabashije kubona abayobozi bo mu murenge wa Gishamvu. Kugeza n’ubu turacyagerageza kuvugana nabo.
Ariko, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , James Musoni, asanga ari ngombwa ko abayobozi bamenya abo bayoboye kandi bakita ku bibazo bafite.
Minisitiri Musoni yemeza ko ari ngombwa ko igihe umuturage abaye mu buzima bubi, ubuyobozi bugira icyo bukora mu kubumukuramo.
Ubwo yari yasuye iyi ntara tariki ya 29 Mata uyu mwaka, Ministiri Musoni yabwiye Radiyo RC Huye ikorera mu karere ka Huye ko asanga abayobozi bakwiye kureba ibibazo by’abaturage bayobora kandi bagakora ibishoboka byose bigakemuka.
Ati: “Abayobozi nibagire urukundo rw’abaturage”.
(source: igitondo.com)
Jean Pierre Bucyensenge