«Donald Trump » yatangaje ko Irani yemeye gufungura umuyoboro wose wa Ormuz kandi igaha Amerika iraniyumu ifite ! Ese ibi yavuze ni ukuri ?

Publié le par Veritas

Muri iki gihe Isirayeli yemeye guhagarika imirwano muri Libani, ibintu byatangiye gufata indi sura mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati. Nk’uko byatangajwe na televiziyo LCI iri mu Bufaransa, Irani yemeye gufungura umuyoboro wose wa Ormuz, ariko yongeraho ko ibyo igomba kubyubahiriza mu gihe igikorwa cyo guhagarika imirwano nacyo cyakomeza kubahirizwa n’Amerika na Isirayeli, ibyo bihugu byombi ntibyongere kuyigabaho ibitero bya gisilikare. Iyi nkuru ikimara gusohoka, ibiro ntaramakuru bya « Reuters » byatangaje ko Irani yashyize ahagaragara itangazo rivugako aya makuru avugwa kuri Ormuz atari ukuri, ko ibintu bikomeje uko biri kuko nta kintu na kimwe kirumvikanwaho.

Aya makuru y’ifungurwa ry’umuyoboro wose wa Ormuz, televiziyo ya LCI ivuga ko iyakesha perezida w’Amerika wayatangaje ubwe ndetse akaba yongereyeho ko Irani yemeye guha Amerika ibilo 400 bya iraniyumu iyunguruye ifite. Umunyamakuru « Siavoch Ghazi » uri i Teherani muri Irani we yavuze ko ntamakuru mashya Irani yatangaje yerekeranye n’ifungurwa ry’umuyoboro wose wa Ormuz, uwo munyamakuru yavuze ko ubusanzwe Irani yemezako umuyoboro wa Ormuz ufunguye, ariko icyo gihugu kikaba kizakomeza kwaka umusanzu w’amato awunyuramo no gukumira amato y’Amerika na Israyeli kimwe n’ibihugu by’inshuti zabyo kunyura muri uwo muyoboro mu gihe cyose intambara yagabweho itararangira burundu.

Abasesenguzi banyuranye bemeza ko Irani iri gukoresha neza umuyoboro wa Ormuz nk’intwaro ya kirimbuzi mu guhangana n’ibitero bya gisilikare igabwaho n’Amerika iri kumwe na Israyeli. Kuba Irani itangaza ko itafunze umuyoboro wa Ormuz bitera ikibazo gikomeye Donald Trump na Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahou, ko aribo bari gutuma ubukungu bw’isi buhungabana. Mu by’ukuri, Irani irimo gutanga ubutumwa busobanutse neza bugaragaza ko mu gihe cyose itazagabwaho ibitero, umuyoboro wa Ormuz ufitiye runini ubukungu bw’isi uzakomeza gufunguka nta nkomyi ; ibi bikaba bisobanuye ko « guhungabanya umutekano wa Irani bifatwa nko guhungabanya ubukungu bw’isi yose » !

Umuyoboro wa Ormuz ni inzira ikomeye cyane inyuramo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku isi. Gufungwa kwawo bigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, bigahungabanya amasoko ya peteroli, bigatera n’ingaruka zikomeye z’ubukungu n’umutekano mu cye mu bihugu byinshi biri ku mugabane z’Aziya bikoresha uwo muyoboro wponyine kugirango bishobore kubona peteroli. Irani irimo kugaragaza ko iramutse itewe cyangwa se imitwe iyishyigikiye nka Hezbollah igaterwa, ishobora gufata icyemezo gikomeye cyo gufunga uwo muyoboro kandi ko nta mbaraga zihari zayibuza kuwufunga !

Muri ibi bihe amakuru atangazwa na perezida w’Amerika ku ntambara yashoye kuri Irani birimo urujijo, abasesenguzi benshi bavuga ko perezida Donald Trump ashaka kwikura mu kibazo cy’intambara yashoje kuri Irani mu buryo bumeze kimwe n’uko yikuye mu kibazo yagiranye n’abanyaburayi ku kibazo cya Groenland. Trump ashobora gutangaza ko « yatsinze intambara yashoje kuri Irani kandi ko ibyo yashakaga byose yabibonye, ko intambara irangiye kuko yatsinze, maze akituriza »!  Ikibazo gikomeye abantu benshi bakomeje kwibaza ni ukumenya uburyo Nyetanyahu na Israyeli bazabyitwaramo mu gihe Amerika izaba ihagaritse intambara, ese Israyeli izakomeza intambara yo kurwana na Irani yonyine ? Igisubizo kuri iki kibazo nicyo kizagena ejo hazaza h’umutekano w’akarere k’uburasirazuba bwo hagati ndetse n’ubukungu bw’isi yose.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article