Intambara ya Iran n’Amerika irimo amayeri menshi ya politiki na diplomasi mpuzamahanga !

Publié le par Veritas

Intambara iri hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kurangwa n’amayeri menshi muri dipolomasi mpuzamahanga kuburyo bigoye kuyasobanukirwa. Kuri uyu wa gatanu taliki ya 17/04/2026 ibinyamakuru mpuzamahanga byatangaje ko Perezida Donald Trump yabibwiye ko Irani yamwemereye gufungura ku buryo busesuye inzira ya Hormuz ndetse ko icyo gihugu cyemeye no kumuha ibilo 400 bya iraniyumu iyunguruye gifite!

Ku mugoroba w’iyo taliki Irani yavuzeko nta kintu yigeze ivugana na perezida w’Amerika kandi ko nta biganiro biriho bikorwa mu ibanga biri guhuza Irani n’Amerika. Nyuma y’amasaha atageze kuri 24 gusa, mu gitondo cyo ki italiki ya 18/04/2026, Irani yatangaje ko yongeye gufunga burundu inzira yo mu mazi ya Hormuz ndetse irasa amato 3 atwaye peteroli yashatse kunyura muri iyo nzira asuzuguye icyemezo cya Irani. Irani yatangaje ko yafunze Hormuz bitewe n’uko Amerika yanze nayo gufungura iyo nzira ku mato yayo atwaye peteroli.

Amakuru atangwa n’abakurikirana politiki mpuzamahanga, avuga ko gufungura Hormuz cyari igikorwa cyateguwe na Irani kugira ngo irebe niba ibyo Donald Trump yemeye gukora mu biganiro byari biri kubera muri Pakistan ari ukuri. Irani yashakaga kumenya niba Amerika koko yiteguye kugabanya igitutu iyishyiraho cyo kuyikomanyiriza mu by’ubukungu cyangwa se niba izakomezaga politiki yo kuyifatira ibihano.

Igihe Trump yatangazaga ko Amerika izakomeza kubuza amato ya Irani atwaye peteroli kunyura mu bunigo bwa Hormuz (blocus), n’ubwo yo yari yamaze kwemera gufungura iyo nzira ku buryo busesuye, Irani yahise ibona neza aho Amerika ihagaze. Ibi bikaba byaragaragariye buri wese ko iyi ntambara atari iy’amasasu gusa, ahubwo ari n’urugamba rw’ubukungu rwuzuyemo ubwenge n’amayeri akoreshwa n’impande zombi zihanganye !

Muri uru rugamba rwa dipolomasi, Amerika yagaragaje ko ifite imbaraga n’ubushobozi bwo kugenzura inzira z’amazi, mu gihe Irani nayo yagaragarije amahanga ko ifite ubushake bwo gufungura umuhora wa Hormuz kugira ngo ubukungu bw’isi budahungabana. Ariko gukomeza kotswa igitutu n’Amerika bikaba aribyo byatumye Irani ifata icyemezo cyo kongera gufunga iyo inzira ; ibyo ikaba yabikoze nk’uburyo bwo gushyira igitutu gishya kuri Amerika kuko igiye kugaragara ko ariyo iri guhungabanya ubukungu bw’isi !

Abasesenguzi benshi bemeza ko mu biganiro bizakurikiraho, Irani ishobora kuzasaba ko Amerika ikuraho ibihano yayishyiriyeho, nayo ikemera kongera gufungura umuhora wa Hormuz ufitiye akamaro kanini ubucuruzi bwa peteroli ku isi. Ikindi gikomeje kwigaragaza ni uko gufunga umuhora wa Hormuz bibyaye ikibazo gikomeye cyane gitumye impamvu nyakuri zayatumye Amerika na Israyeli batera Irani nk’intwaro za kirimbuzi na misiles zitavugwa cyane !

Igikomeje kwigaragaza ni uko Amerika ifite ihurizo rikomeye cyane ryo guhitamo icyo igomba gukora : gukomeza intambara y’Amasasu na Irani kandi batazi neza uko izarangira n’ingaruka ishobora gutera cyangwa niba Amerika igomba kwemera kujya mu biganiro na Irani ikubahiriza ibyifuzo byayo ! Iminsi iri imbere niyo izaduha igisubizo.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article