France : Urukiko rw’i Paris rwasuzumye ikirego cyarezwe Leta y’Ubufaransa kuruhare rwayo muri génocide yo mu Rwanda.
Nyuma y’urubanza rwa Charles Onana rwabereye i Paris mu mu Bufaransa muri uku kwezi aho ashinjwa icyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi ; kuri uyu wa Kane taliki ya 24/10/2024, i Paris mu Bufaransa nabwo habaye urubanza rutavuzweho cyane mu itangazamakuru, aho leta y’Ubufaransa yaburanye ikirego ishinjwa cyo kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994 !
Inkuru « Veritasinfo » icyesha ikinyamakuru « le monde » iremeza ko kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira (10), urukiko ruburanisha ibyaha bishingiye ku miyoborere (Tribunal Administratif) rwa Paris rwaburanishije ikirego cyatanzwe n’ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rifatanyije n’indi miryango ibiri yo mu Bufaransa, hagamijwe kwemeza ko Leta y’Ubufaransa mu byemezo bitandukanye yafashe hagati y’umwaka w’1990 na 1994 biyishinja «kugira uruhare muri jenoside (génocide) yo Rwanda». Bibaye ubwa mbere ikirego nk’iki kiburanishwa n’urukiko rushinzwe imiyoborere (Tribunal Administratif) mu Bufaransa nyuma y’aho iyi miryango yaregageje inshuro nyinshi gutanga iki kirengo mu rukiko ruburanisha ibirego nshinjabyaha (Tribunal pénal) rwo mu Bufaransa ariko bikarangira itsinzwe!
Inyandiko ikubiyemo iki kirego yashyizweho umukono n’abantu bagera kuri 20 bagizwe n’abacitse ku icumu rya jenoside cyangwa se abatangabuhamya kimwe n’imiryango nka «Rwanda Avenir na Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR) » wa Gauthier na Daphrose. Inyandiko ikubiyemo icyo kirego ikaba yaragejejwe mu rukiko rw’imiyoborere rwa Paris mu kwezi kwa Mata (4) mu mwaka w’2023. Philippe Raphaël uhagarariye abatanze ikirego muri urwo rukiko yagize ati «turashaka kugaragaza imiterere y’amakosa n’ibyemezo biherekejwe n’urwungikane rw’ibikorwa bidakurikije amategeko leta y’Ubufaransa yakoze mu Rwanda».
Leta y’Ubufaransa, nk’uko abarega babivuga, yari ifite ubushobozi bwo guhagarika Jenoside, ariko ikaba itarabikoze. Ahubwo, nk’uko bakomeza babivuga, Leta y’Ubufaransa yakomeje gutera inkunga mu buryo bwa politiki, ubw’ububanyi n’amahanga, ndetse n’ubwa gisirikare abahutu b’abahezanguni mbere ya jenoside, mu gihe Jenoside yakorwaga ndetse na nyuma yaho. Abatanze ikirego bashinja Leta y’Ubufaransa icyaha cyo kuba itarashoboye gusesa amasezerano yo mu mwaka w’1975 y’ubufatanye bwa gisilikare hagati y’ibihugu byombi, bityo Ubufaransa bukaba bwarakomeje gutanga ubufasha bwa gisirikare ku butegetsi bwariho mu Rwanda kandi bwarimo butegura Jenoside!
Aba batanze iki kirego bibasira cyane abayobozi bakomeye b’Ubufaransa barimo «Hubert Védrine», wahoze ari Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi y’Ubufaransa, hamwe n’abasirikare bakuru by’umwihariko «Amiral Jacques Lanxade», wari umugaba mukuru w’Ingabo z’Ubufaransa kuva 1991 kugeza 1995. Nk’uko abatanze iki kirego babivuga, « Amiral Jacques Lanxade » yakoresheje ububasha buri hejuru y’ubwo yemererwaga n’amategeko maze asumbanyisha ububasha bw’inzego z’ubuyobozi ku nyungu z’igisilikare yahaye ububasha bwinshi kurusha inzego z’ubuyobozi bwa gisivile.
Inyandiko y’iki kirego kandi igaruka ku bikorwa byiswe «Opération Turquoise» mu Rwanda. Ikirego cya Opération Turquoise cyasuzumiwe mu rukiko rw’ubushinjacyaha rwa Paris mu kwezi k’Ukwakira (10) mu mwaka w’2023, aho uru rukiko rwafashe umwanzuro wo gutesha agaciro iki kirego, ibyo bikaba byarateye abarokotse Jenoside kujuririra icyo cyemezo. Munyandiko y’ubujurire, abarega bashinjaga Leta y’Ubufaransa ko yagize «ubufatanyacyaha muri Jenoside » kuko ngo abicanyi bari kwica Abatutsi bari bahungiye mu misozi ya Bisesero kuva taliki ya 27 kugeza ku wa 30 Kamena (6) mu mwaka w’1994 abasilikare b’abafaransa bareberaga bakaba bataragize icyo bakora ngo bahagarike abo bicanyi.
Ariko, nk’uko abacamanza babivuze mu cyemezo bafashe, iperereza ryagaragaje ko nta ruhare rugaragara rw’Ingabo z’u Bufaransa mu bikorwa byo kwica abaturage mu Rwanda, kandi ko nta kimenyetso cy’ubufatanye bw’ingabo z’Ubufaransa n’abicanyi cyangwa icyemezo kigaragaza ukwirengagiza mugukiza abicwaga. Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rukaba ruzatangaza icyemezo cyarwo kuri ubu bujurire ku itariki ya 11 Ukuboza uyu mwaka.
Iki kirego cyatanzwe mu rukiko rw’imiyoborere kifashishije kandi « ubushakashatsi bwakozwe n’akanama k’abahanga b’abanyamateka kari kayobowe na «Vincent Duclert », ako kanama kakaba karakoze isesengura ry’amadosiye y’ububiko bw’Ubufaransa, muri raporo yako kakaba karagaragaje uruhare «runini kandi ruteye isoni »rw’Ubufaransa mu byemezo yafashe ku Rwanda ariko iyo raporo ya Duclert ikaba itemera ko Leta y’Ubufaransa yagize uruhare mu «bufatanyacyaha » muri Jenoside. Nta gihe urukiko rwatanze ruzatangarizaho icyemezo cyarwo kuri uru rubanza.
Umuryango w’Abibumbye wa Loni wemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abantu barenga ibihumbi 800 hagati ya Mata (4) na Nyakanga (7) 1994, ahanini abishwe akaba ari Abatutsi.
Veritasinfo.