Rwanda : Agahinda ni kose i Kigali, Major Manzi wa RDF yiciwe muri Congo ari muri M23!

Publié le par veritas

Abanyarwanda bari mu rujijo, baracecetse, bafite ubwoba, igihugu kiri gupfusha abasilikare benshi mu ntambara ya M23 iri kubera muri Congo ! Intero nimwe muri Congo, abaturage baho bari kuvugako ubutaka bwabo buri kubona ifumbire iturutse ku mubare munini w’abana b’abanyarwanda bari kucwirwa muri iyo ntambara.

Agahinda ni kose mu miryango inyuranye y’abanyarwanda bafite abana mu gisilikare cya RDF bari kwicirwa muri ntambara ya M23, imirambo yabo ikaba iri kuribwa n’imbwa n’inkongoro kuko iba yandagaye ku gasi. Uretse abo bana b’abanyarwanda bari kwicwa bazira ubusa, ubukungu bw’igihugu bwarazahaye cyane kubera iyo ntambara itavugwa mu Rwanda, abakozi basigaye birenza amezi abiri cyangwa 3 badahembwe, baramuka kandi bahembwa, bagahabwa ukwezi kumwe gusa ! Inzara iraca ibintu mu gihugu kandi abaturage ntibashobore gutabarwa na leta  kubera iriya ntambara yo muri Congo ! Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro kuburyo budasanzwe kubera iriya ntambara yo muri Congo ; ese u Rwanda ruzakomeza guceceka iyi ntambara kugeza ryari ?  

Mu mirwano ikomeye cyane yabaye kuwa gatanu no kuwa gatandatu w’iki cyumweru turangiza muri Congo yabereye ahitwa « Kibumba » muri teritwari ya « Nyiragongo » yaguyemo abasilikare benshi b’u Rwanda barenga 83 ahitwa i « Buhumba ». Ingabo za Congo FARDC zakoresheje intwaro ziremereye cyane harimo n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa « Sukhoï 25 » maze zica abasilikare b’u Rwanda batagira umubare ku buryo ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru byabaye ngombwa ko bwitabaza umuryango utabara imbabare wa « Croix Rouge » kugirango ushyingure iyo mirambo mu byobo rusange ! Nyuma y’amakuru twahawe na bamwe mu basilikare ba Congo FARDC, n’ayo twakuye muri «Wazalendo» yemezako umwe mubasilikare bakuru b’u Rwanda warwaniraga mu mutwe wa M23 witwa « Major  MANZI » yapfuye aguye muri iyo mirwano akaba yishwe n’ingabo za Congo FARDC ! Dutegereje ko Kigali izaduhumuriza ikatubwira ko uwo musilikare akiriho !

Ubwo Inkotanyi zateraga u Rwanda zivuye muri Uganda ku italiki ya 1/10/1990 zapfushije abarwanyi benshi cyane baguye ahitwa i « Ryabega », Inkotanyi zarwanaga icyo gihe zibwiraga ko nizimara gufata u Rwanda zizabaho mu mahoro asesuye ariko siko byagenze ; kuko mu mwaka w’1996 Kagame yafunguye indi nzira y’urupfu muri Zaïre ariyo Congo y’iki gihe maze yica impunzi z’Abanyarwanda karahava. Nyuma y’aho Inkotanyi zishwanye na « Laurent Désiré Kabila », Inkotanyi zagotewe ahitwa i « Kitona », maze zipfa k’ibimonyo, none muri uyu mwaka w’2023 Inkotanyi ziri kwicirwa muri Kivu ya Ruguru (Kibumba), imirambo yazo ikajugunywa ku gasozi ! Ko inkotanyi zafashe igihugu cy’u Rwanda, Kagame na FPR bazunamura icumu ryari ? Nta musilikare wa RDF upfa ngo ashyingurwe mu cyubahiro kimukwiye kandi n’umuryango we ngo uhabwe impozamarira zikwiye ; ese ubwo twavuga ko RDF ari ingabo z’igihugu cyangwa ni inyeshyamba ubuziraherezo?

Kuba u Rwanda rurwana muri Congo mu izina rya M23 rugaceceka, biterwa n’uko nta mpamvu nyakuri zituma rujya kurwana muri Congo uretse kujya kwiba umutungo kamere w’amabuye y’agaciro uri muri icyo gihugu no kwica impunzi z’Abanyarwanda zacitse ku icumu ry’ibitero ruhora rugaba muri icyo gihugu. Izo mpamvu zombi ntabwo zishobora guha uburenganzira u Rwanda bwo kugaba igitero cya gisilikare ku gihugu cya Congo. Kagame na FPR bagaba ibitero ku gihugu cya Congo kuko bizera neza ko ingabo z’icyo gihugu FARDC aribo bazishyizeho ndetse bakazinjizamo ibyitso byabo byinshi kuburyo zidashobora kubarwanya ahubwo zibafasha kwinjira muri Congo, ibyo byose bigakorwa ku kagambane n’abayobozi ba Congo nabo bacengewe na FPR kuva ku mukuru w’igihugu kugera ku rwego rwo hasi! Muri iki gihe Congo iyobowe na « Félix Tshisekedi » ibintu byarahindutse, abacongomani kandi nabo bahinduye imyumvire maze bibumbira mu mutwe witwa « Wazalendo », bafata intwaro barwanya umwanzi wabateye ! izo mpamvu zombi zikaba zarabaye ihurizo rikomeye kuri Kagame n’inkotanyi za RDF.

Mu ijambo yavugiye mu nama yabereye muri Congo Brazaville yigaga ku bidukikije kandi iyo nama na Kagame akaba yari yayitumiwemo, perezida wa Congo Félix Tshisekedi yavuze ijambo ryambitse ubusa Paul Kagame, perezida Félix Tshisekedi yagize ati «…duteraniye aha kugirango turengere ibidukikije, parike ya Virunga muri Congo yagabweho igitero n’abanzi banyotewe no kumena amaraso, iyo bariki ibifite ibinyabuzima bitabonekeka ahandi hose ku isi, ariko ibinyabuzima biri muri iyo pariki bibangamiwe n’intambara ibera muri iyo pariki. Ntabwo umugambi wo gutera iyo pariki waturutse i Paris mu Bufaransa, i Washington muri Amerika, i Bruxelles mu Bubiligi cyangwa i Londres mu Bwongereza ; umugambi wo gutera iyo pariki wacuriwe i Kigali !...kubera iyo mpamvu nasanze aho kugirango n’ubake ibiraro biduhuza n’abanzi bacu badutera icyuma mu mugongo, ngomba kubaka inkuta zidutandukanya n’abo banzi bacu… » ! Mu rwego mpuzamahanga, Tshisekedi yasenye Kagame byararangiye kandi n’intambara muri Congo biragaragara ko Tshisekedi afite imbaraga kurusha Kagame !

Nyuma y’iri jambo rya Perezida Félix Tshisekedi n’intambara ikomeye RDF/M23 iri gutakarizamo umubare utagira ingano w’abasilikare, hasigaye kwibaza niba Paul Kagame yiyemeje kurwana intambara maze agakura Félix Tshisekedi ku butegetsi nk’uko yabikoze kuri Mobutu. Ko RDF/M23 imaze imyaka 2 irwana ikaba itarafara 1/3 cy’intara ya Kivu, azagera i Kinshasa ryari ? Ese intambara Kagame ari kurwana muri Kivu ya ruguru azayigarukiriza he ? Ese nahagarara kurwana,  Congo nayo izahagarika kurwana ?  Ngiryo ihurizo riri mu ntambara ya RDF/M23, tukaba dutegereje igisubizo mu minsi iri mbere, iyi ntambara ikaba imeze nk’umukino w’umupira, aho Abanyarwanda n’abaturage ba Congo bari kuyogeza babaye ariko batayirwana ahubwo bakagerwaho n’ingaruka zayo!

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article