Gabon : Abasilikare b’icyo gihugu birukanye umunyagitugu « Ali Bongo » ku butegetsi !

Publié le par veritas

Ku italiki ya 26/08/2023 nibwo itora rusange ry’umukuru w’igihugu cya Gabon n’inteko ishingamategeko ryabaye muri icyo gihugu. Hari hashize iminsi 4 yose ubutegetsi bwa Ali Bongo wiyamamarizaga manda ya gatatu, bwarananiwe gutangaza amajwi yavuye muri ayo matora bitewe n’uko perezida uriho « Ali Bongo » yari yatsinzwe ayo matora, akaba yarimo ashaka uburyo yiba amajwi nk’uko bimaze kuba umuco mubi muri Afurika, none abasilikare b'icyo gihugu bashyize iherezo ku butegetsi bwe bamukuraho ku ngufu!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 30/08/2023, nibwo perezida wa komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yatangaje ko « Bwana Ali Bongo » ariwe watsinze ayo matora ku majwi ya 64.27% mu gihe uwo bari bahanganye nawe «Bwana Albert Ondo Ossa » yabonye amajwi 30.77%! Ayo majwi y’amahimbano akimara gutangazwa itsinda ry’abasilikare b’intwari ba Gabon ryahise ritangaza ko rifashe icyemezo cyo gusesa ibyavuye muri ayo matora, rikaba rikuyeho ubutegetsi bw’Ali Bongo kandi imipaka y’igihugu ikaba ifunze !

Abo basilikare bakuyeho ubutegetsi bw’igitugu bw’Ali Bongo rigizwe ahanini n’abasilikare barinda umukuru w’igihugu n’abayobozi bakuru b’igihugu (la garde républicaine) ; itangazo ryo gukuraho ubutegetsi bwa Bongo rikaba ryatangarijwe bwa mbere kuri televiziyo yitwa « Gabon 24 » ikorera mu biro by’umukuru w’igihugu (présidence), nyuma riza kunyura no kuri televiziyo y’igihugu « Gabon première ». Mbere y’uko amatora muri icyo gihugu aba, ibitangazamakuru mpuzamahanga (France24, RFI…) na interineti, byari byafunzwe muri Gabon !

Aba basilikare ba Gabon bafashe icyemezo cyo gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bwa Ali Bongo kije mu gihe cyiza kuko gishyize ku iherezo umuco mubi wo kwiba amatora no guhindura itegeko nshinga kugirango abategetsi b’igitugu bakomeze kwigundiriza ku butegetsi muri Afurika kugeza babuguyeho! Ubwo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa «Bazoum» muri Niger nawe wibye amajwi cyabaga, « Veritasinfo » yabamenyesheje ko uyu muyaga wo kwirukana abategetsi b’abicanyi n’ibisambo bayoye ibihugu by’Afurika kandi bashyigikiwe naba mpatsibihugu urakwira muri Afurika yose, dutegereje ko no muri Zimbabwe ariko biri bugende ndetse n’ahandi hose muri Afurika hari abanyagitugu bigundirije ku butegetsi !

Iki cyemezo cyo kwirukana umunyagitugu « Ali Bongo » muri Gabon kije gutabara abaturage b’Afurika bakomeje kwimwa uburenganzira bwo kwitorera abayobozi bashaka bagomba kubayobora batagendeye mu kwaha kw’ibihugu by’amahanga bikomeye kandi abaturage bakagira uburenganzira bwo kubakuraho bagatora abandi bashaka mu gihe baba barabakoreye nabi. Igihe kirageze ko « demokarasi » igera mu bihugu by’Afurika kugirango ikureho intambara z’urudaca ziranga uyu mugabane ari nayo ntandaro y’ubukene bwa karande buwuranga ! Turizerako ntacyo ba mpatsibihugu bari buvuge ku gikorwa cyo kwirukana Ali Bongo ku butegetsi bitwaje ko yatowe n’abaturage !

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article