Uganda : Abaturage bakomeje kugira impungenge ku buzima bwa perezida Museveni.
Hashize iminsi 3 inkuru nyinshi zinyura ku mbuga nkoranyambaga zemeza ko perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Musaveni arwaye bikomeye indwara ya « Covid-19 » ndetse zimwe muri izo nkuru zikaba zemeza ko Museveni yitabye Imana, bikagirwa ibanga.
Kubera izo mpamvu, perezida Museveni yatambukije ubutumwa ku rukutwa rwa « twitter » (mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere) bubeshyuza ayo makuru y’urupfu rwe nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa «koaci.com» ; muri ubwo butumwa , Museveni agira ati : «Ndabasuhuza mwese, ubu maze iminsi 5 ndwaye indwara ya coronavirus. Mu ijoro ryacyeye nashoboye gusinzira neza amasaha 10 ntangorane ngize».
Muri ubwo butumwa, Museveni yakomeje agira ati «kuwa gatatu, natangiye numva mfite uburibwe budakabije bw’imitsi bumeze nk’ubw’umuntu urwaye ibicurane». Museveni yavuze ko ubwo buribwe bwahagaze ndetse n’uburibwe bwo mu mihogo bukaba bwarahagaze burundu. Umuturage wa Uganda uri i Kampala, yagejeje kuri «Veritasinfo» ubutumwa bukurikira, yagize ati: «hano i Kampala dufite impungenge zikomeye z’ubuzima bwa perezida Museveni, nubwo bari kutubwira ko nta kibazo gikomeye afite, tuzagarura icyizere cy’uko ari muzima nitumubona n’amaso yacu ari kuvuga ijambo mu ruhame nk’uko yari asanzwe abikora».
Leta ya Uganda yatangaje ko perezida Museveni yafashwe n’uburwayi bwa Coronavirus n’uko ipimo bya kwa muganga byabigaragaje, maze ahita atangira kuvurwa ubwo burwayi; ministre w’intebe «Ribinah Nabbanja» akaba ariwe uri gukora akazi k’umukuru w’igihugu mu buryo bw’agateganyo. Perezida Museveni afite imyaka y’amavuko 78 kandi abantu bageze ku myaka nk’iyo bakunda kugorwa no gukira indwara ya Coronavirus; impungenge z’abaturage ba Uganda zikaba zirushaho kwiyongera bitewe n’inkuru z’uko uwari perezida wa Tanzaniya «Pompe Magufuri» zavugaga ko yitabye Imana abantu bazifashe nk'ibihuha nyuma biza kwemezwa ko urupfu rwe ari impamo.
Twifurije Yoweli Kaguta Museveni koroherwa n’ubu burwayi kuko Uganda n’akarere bikimukeneye kandi kugenda kwe bikaba byatera imvururu zikomeye zo kurwanira intebe ye nk'umukuru w'igihugu muri Uganda.
Veritasinfo.