Rwanda : Urukiko rwa Loni rwemeje ko urubuanza FPR iregamo génocide «Félien Kabuga» ruhagaritswe burundu!

Publié le par veritas

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Loni ruri i La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi rwafashe umwanzuro ndakuka wo kutazaburanisha Félicien KABUGA ushinjwa na FPR kugira uruhare muri génocide yo muri Mata 1994 akoresheje umutungo we. Urukiko rwa Loni rwanzuye ko ubuzima bwa Félicien Kabuga butamwemerera gushobora kwisobanura bya nyabyo ku byaha ashinjwa kugirango ahabwe ubutabera buboneye, bityo akaba nta rubanza ruzabaho kuriwe.

Urubanza rwa Kabuga Félicien rwari rwaratangiye kuburanishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye mu Buholandi ; ariko mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka urwo rukiko rwahagaritse urubanza rwe by’agateganyo, kugirango habanze gusuzumwa ikibazo cyerekeranye n’ubuzima bwe ; kuko byari bitangiye kugaragara ko ubuzima bwa Kabuga Félicien butamwemerera kwisobanura ku buryo bwuzuye ku byaha ashinjwa; icyemezo cyo gusubika urubanza rwe kikaba cyakuweho ahubwo urukiko rwemeza ko urwo rubanza rwe ruhagaritswe burundu kuko ntakigaragaza ko Kabuga azagira ubuzima bwiza bumwemerera kwisobanura mu buryo bwuzuye.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwemeje ko rugiye gushaka ubundi buryo busa no kuburanisha urubanza rwa Kabuga Félicien kubyaha ashinjwa na FPR ariko ko nta bihano ruzigera ruha Kabuga Félicien ku byaha ashinjwa ; ibyo bikaba bisobanuye ko Kabuga azakomeza gufatwa nk’umwere mu buryo bukurikije amategeko. Kabuga Félicien yatawe muri yombi mu mwaka w’2020 mu gihugu cy’Ubufaransa ; FPR ikaba imushinja ibyaha byo kugura no guha interahamwe imipanga yakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu mwaka w’1994 no kugira imigabane muri radiyo ya RTLM yakoreshejwe mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi!

Ibyo byaha Kabuga ashinjwa na FPR akaba yarabihakanye imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ; abatangabuhamya batanzwe na leta  ya Kigali bakaba baragiye bivuguruza imbere y’urukiko mu gushinja Kabuga ibyo byaha ; amakuru menshi n’ubuhamya bunyuranye bukaba bwemezako Félicien Kabuga yahimbiwe na FPR ibyaha byo kugira uruhare muri génocide kugirango Paul Kagame akomeze gufatira imitungo ya Kabuga iri imbere mu gihugu no hanze yacyo ! Kabuga Félicien akaba ari umwe mu banyemari bakomeye bari mu  Rwanda mbere y’umwaka w’1994 wanze gutanga imisanzu muri FPR-Inkotanyi, akaba ari nabyo byamukururiye akaga ko guhigwa nayo!

Kuba urubanza rwa Félicien Kabuga rudashoboye kubaho bivuze ko azakomeza kwitwa umwere imbere y’amategeko kandi akaba ntabihano agomba guhabwa;  bityo hakaba hagomba kuzakurikiraho ikibazo cy’umutungo we wafatiriwe n’ibihugu by’amahanga umuryango we udafiteho uburenganzira. None se niba Kabuga ntagihano ahawe umuryango we nawo uzakomeza guhanwa ? Ese Kagame yiteguye gusubiza Kabuga umutungo we n’inyungu yawukuyemo? Ibihe bizaza nibyo bizaduha ibisubizo.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article