Uburusiya :Abarwanyi ba « Wagner » bageze ku bilometero 400 berekeza i Moscou !

Publié le par veritas

Bwana Evgueni Pregojine umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi ba Wagner yakuye abarwanyi b’uwo mutwe ku rugamba bariho muri Ukraine maze binjira ku butaka bw’Uburusiya, bakaba bafite gahunda yo kwerekeza i Moscou mu murwa mukuru w’Uburusiya kujya guta muri yombi abayobozi bakuru b’igisilikare cy’Uburusiya barimo ministre w’ingabo z’icyo gihugu.

Muri aya masaha ya nyuma ya saa sita, umuyobozi w’intara ya Lipetsk iri ku bilometero 400 mu majyepfo ya Moscou Bwana Igor Artamonov yatangaje ko abarwanyi ba Wagner bayobowe na Prigojine bageze muri iyo ntara bakaba bari kwerekeza i Moscou. Uwo muyobozi yagize ati : «Imodoka nyinshi za gisilikare zirimo abarwanyi ba Wagner ziri ku nyura mu ntara ya Lipetsk. Inzego zishinzwe umutekano n’abayobozi b’iyo ntara bakaba bafashe ingamba zose zishoboka zo kurinda umutekano w’abaturage; ubu iyo ntara ikaba ifite umutuzo».

Mu masaha ya mu gitondo, perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine yagejeje ijambo ku barusiya bose, avugako abantu bashaka guhirika ubutegetsi ari abagambanyi bashaka ko Uburusiya butsindwa intambara yatangije muri Ukraine aho ahanganye n’ingabo z’icyo gihugu ziterwa inkunga y’intwaro n’amafaranga n’ibihugu by’Iburayi bw’Uburengerazuba n’Amerika. Poutine yavuze ko abo bagambanyi bose bagomba gutabwa muri yombi kuko atifuzako igihugu cy’Uburusiya cyinjira mu ntambara ishobora guhanganisha abenegihugu. Poutine yasabye abarwanyi ba Wagner kwitandukanya n’umuyobozi wabo (atavuze izina) bakifatanya n’ingabo z’igihugu cy’Uburusiya cyangwa se bakarimburwa bose!

Evgueni Prigojine yavuze ko Vladimir Poutine yibeshye cyane kuba yamwise umugambanyi, yavuze ko yarwanye urugamba rukomeye kandi nanubu akaba akomeje kururwana muri Ukraine kubera urukundo afitiye igihugu cy’Uburusiya n’abarusiya bose ; ibyo ari gukora byose akaba ari kubiterwa n’urukundo afitiye igihugu cye! Prigojine yavuzeko yiteguye gupfa we n’abarwanyi b’umutwe ayoboye wa Wagner bagera ku bihumbi 25 cyangwa se akirukana abayobozi bose b’ingabo z’uburusiya barimo ministre w’ingabo z’icyo gihugu ashinja ubugambanyi. Ubu twandika iyi nkuru umutwe wa Wagner uragenzura intara ya Rostov irimo ibikorwa byose bya gisilikare by'ingabo z'Uburusiya ziri kurwana muri Ukraine.Gereza zose za Rostov zafunguwe na Wagner abagororwa bazirimo binjizwa mu barwanyi b'uwo mutwe abadafite imbaraga bajya mu ngo zabo!

Ubu bushyamirane buvutse hagati y’ingabo z’Uburusiya buteye impungenge abayobozi b’ibihugu by’Uburayi n’Amerika kuko batabona neza aho igihugu cy’Uburusiya kiri kugana cyane ko icyo gihugu gifite intwaro nyinshi za kirimbuzi zishobora kugwa mu maboko y’abagizi ba nabi mu gihe Uburusiya bwasenyuka binyuze mu kajagari.

Mushobora gukomeza gurikirana aya makuru ku Burusiya ndetse n’ayandi munyuze ku rubuga rwa Twitter rwa  Veritasinfo arirwo « @veritasinf ».

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article