Evgueni Prigojine washinze umutwe wa Wagner ahanganye n’ubuyobozi bw’ingabo z’Uburusiya!

Publié le par veritas

Nyuma yo gushinja ingabo z’Uburusiya kuba zarashe ibisasu biremereye ku barwanyi be bari mu birindiro biri inyuma ku rugamba ruri kubera mu gihugu cya Ukraine, Evgueni Prigojine yahamagariye abarwanyi b’umutwe we wa «Wagner» gukora ibishoboka byose bagata muri yombi ministre w’ingabo z’Uburusiya! Prigojine kandi yahamagariye Abarusiya bakunda igihugu kwifatanya nawe mu rugamba rwo kurwanya abagambanyi bari mu buyobozi bukuru bw'ingabo z'igihugu cy’Uburusiya.

Ubwo yanyuzaga ubutumwa kuri imwe muri radiyo zo mu Burusiya kuri uyu wa gatanu taliki ya 23/06/2023, Evgueni Prigojine yagize ati « akanama gashinzwe ubuyobozi bw’umutwe wa Wagner kafashe icyemezo cy’uko abashinzwe ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Uburusiya bagomba gufungwa. Ministre w’ingabo Sergueï Choïgou agomba gutabwa muri yombi. Dufite abarwanyi kabuhariwe 25000, tukaba dufite ubushobozi bwo guhagarika akavuyo kari mu gihugu. Dufite imbaraga nyinshi mu gihugu duhabwa n’ingabo z’Uburusiya ndetse n’abaturage badushyigikiye.

Maze kubona amakuru yemeza ko ministre w’ingabo z’Uburusiya yatanze itegeko ryo guhisha imirambo y’abasilikare barenga 2000 mu buruhukiro buri ahitwa Rostov, iyo mirambo akaba yayirundanyirije ahantu hamwe muri gahunda yo guhisha umubare w’abasilikare b’abarusiya bari kwicirwa ku rugamba muri Ukraine».

Nyuma y’iri jambo rya Pregojine, Perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine yavuze ko yamaze kumenyeshwa ibikorwa byo kwivumbura kwa Prigojine no guhamagarira Abarusiya kwifatanya nawe mu bikorwa byo kurwanya ubuyobozi bw’ingabo z’Uburusiya. Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya, Bwana Dmitri Peskov,akaba yatangaje ko ubu hari gufatwa ingamba zikaze zo gukumira uyu mugambi mubisha. Kugeza ubu nta muntu uzi aho Prigojine aherereye.

Ababikurikiranira hafi politiki y'Uburusiya basanga iyi ntambara Uburusiya buri kurwana muri Ukraine ishobora gusiga isenye leta  y’uburusiya bikamera nk’uko byagendekeye Uburusiya (URSS) mu ntambara ya mbere y’isi yose mu mwaka w’1917. Twizereko amateka atazisubiramo.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article