Rwanda : « Ikibazo si M23, ahubwo ni ubutaka bw’igihugu cyacu bwahawe Congo » (Paul Kagame) !

Publié le par veritas

Rwabugili yitabye Imana arashwe umwambi ari ku rugamba rwo kwigarurira ikirwa cy’Idjwi, apfa atabigezeho; None umwuzukuru we Paul Kagame arashaka gufata intara yose ya Kivu, birabe ibyuya amateka ntazisubiremo maze Paul Kagame azasohoke amahoro muri iyi ntambara yashoje kuri Congo adahuye n’akaga sekeuru Rwabugili yahuye nako! 

Kuri iki cyumweru taliki ya 16/04/2023, nibwo biteganyijwe ko «Paul Kagame» asoza uruzinduko arimo mu gihugu cya Bénin. Ku mugoroba wo kuwa gatandatu taliki ya 15/04/2023 ni bwo Perezida wa Bénin «Patrice Talon» yatumiye mugenzi we Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru. Muri icyo kiganiro Paul Kagame akaba yaragize icyo avuga kuri M23 n’isano uwo mutwe ufitanye n’Inkotanyi !

Paul Kagame yagize ati ; «Ikibazo Congo ifite, ikibazo akarere gafite ndetse n’ikibazo u Rwanda rufite, ntabwo giterwa na M23. Ikibazo cya M23 gifite inkomoko mu bibazo byinshi bimaze igihe kirekire nta gisubizo bihabwa. Ikibazo cya M23 cyabayeho mbere y’uko Tshisekedi aba perezida. Ibyerekeranye na M23 n’abantu bafitanye isano nayo, ni Abanyarwanda bahinduwe abacongomani. Imipaka yashyizweho n’abakoloni yagize ingaruka ndetse itandukanya abaturage bacu! Igice kimwe cy’ubutaka bw’u Rwanda cyashyizwe kuri Congo ikindi kikaba kiri mu majyepfo ya Uganda…»

Iri jambo Kagame yavugiye muri Bénin, rigaragaza neza ko M23 atari umutwe w’inyeshyamba z’abacongomani ahubwo ko ari ingabo z’u Rwanda RDF ziri ku rwana muri Congo mu izina rya M23 kugirango zigaruze ubutaka Kagame avuga ko bwahawe icyo gihugu ! Ibyo bikaba bisobanura ko uturere twose dutuwe n’abaturage bavuga ikinyarwanda turi mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, Kagame yiteguye kutugabamo ibitero kugirago atwigarurire tube ubutaka bw’u Rwanda. Ese Kagame azabishobora ? Bizagora Kagame kugera kuri iyo ntego kuko ibihugu byinshi byo ku isi bifite imipaka itandukanye n’indimi abaturage babyo bavuga, ku buryo iyi ntambara atazayitsinda!

Akimara kuvuga iri ijambo, Ministre wa Congo ushinzwe itumanaho akaba n’umuvugizi wa guverinema, Bwana Patrick Muyaya yagize icyo arivugaho ku rubuga rwe rwa twitter, yagize ati : «Kagame ari kugoreka amateka, amagambo ye yuzuyemo ubushotoranyi nk’uko asanzwe abikora. Icyo atinya kuvuga ni uko mu byukuri ariwe nyirabayazana w’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo. Niwe ubwe washinze imitwe ya : RCD, CNDP na M23. Icyo Kagame atagomba kwibagirwa ni uko twiyemeje kurengera ubusugire bw’igihugu cyacu kugera kuri sentimetero imwe».

Umunyamategeko w’umubuligi akaba n’impugucye mubya politiki y’akarerere k’ibiyaga bigari «Bwana Filip Reyntjens» yagize icyo atangaza ku rukuta rwe rwa twitter kuri iri jambo rya Kagame, yagize ati : «nta karere na kamwe ko mu burengerazuba bw’ikiyaga cya Kivu kigeze kayoborwa igihe kirekire n’ubwami bw’Abanyiginya». Ububiligi nibwo bwakolonije u Rwanda, ese koko busobanurako hari ubutaka bw’u Rwanda bwometswe kuri Congo ? Kuva ku ngoma y’umwa Musinga kugera kuri repubulika ya kabiri yari iyobowe na Habyarimana Juvénal, kuki nta ntambara zabayeho zahanganishaga u Rwanda na Congo kubera icyo kibazo cy’ubutaka Congo yatwaye niba aribyo koko?

Iyi mvugo ya Kagame yeretse Abanyarwanda, Abacongomani, abaturage baturiye akarere k’ibiyaga bigari ko umutwe wa M23 utabaho ahubwo ari ingabo za FPR-Kagame ziri kurwanira muri Congo mu izina rya M23 kugira ngo zigarurire uturere ducukurwamo amabuye y’agaciro. Igihe cyose Kagame atazashobora kwigarurira ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ya Congo, intambara azayikomeza kugeza avuyemo umwuka!

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article