RDC : Ibihugu 7 bikize ku isi (G7) biramagana uwo ariwe wese ushaka kuvogera ubusugire bwa Congo!

Publié le par veritas

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 18/04/2023, abaministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu 7 bikize cyane ku isi aribyo : Ubudage,Canada, Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Ubufaransa,Ubutaliyani, Ubuyapani n’Ubwongereza hamwe n’uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (UE), bari mu nama yabereye i«Karuizawa» (Nagano) mu gihugu cy’Ubuyapani. Abo ba ministre, bashyize ahagaragara itangazo rikubiyemo imyanzuro bafashe ku bibazo binyuranye biri ku isi, harimo no kwamagana uwo ariwe wese ushaka kuvogera ubusugire bw’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo! 

Umwanzuro wa 10 w’iyo nama uvuga ku bufatanye bw’ibihugu 7 bikize ku isi (G7) n’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika, uragira uti : «Twongeye gutangazako dutsimbaraye ku ihame ry’ubusugire, ubwigenge, ubumwe bw’abaturage no kubaha imipaka y’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Twamaganye imirwano y’umutwe wiyise [Mouvement du 23 Mars (M23)] uri kugenda wigarurira uduce tunyuranye tw’ubutaka bwa Congo; uwo mutwe ukaba warafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye; none ukaba ukomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga gakomeye mu gihe n’ubusanzwe butari bumeze neza».

Iryo tangazo ry’inama y’abaministre b’ububanyi n’mahanga b’ibihugu bikize ku isi (G7) rikomeza rigira riti : «Turasaba dukomeje umutwe wa M23 guhagarika ibitero byo kwigarurira utundi turere, ahubwo ukaba ugomba gukura abarwanyi bawo mu turere wigaruriye. Imitwe yose y’abarwanyi bitwaje intwaro igomba guhagarika ibikorwa by’urugomo ahubwo igashyira intwaro hasi. Dutegetse ihagarikwa ry’imirwano aka kanya kandi ku buryo budasubirwaho nk’uko byumvikanyweho ku italiki ya 3 Werurwe. Dushyigikiye ibyemezo bifatwa n’ibihugu byo mu karere byo kugarura amahoro, twavuga nk’imyanzuro y’ibiganiro bya Nairobi byayobowe n’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byayobowe n’Angola nk’umuhuza».

Ibi bihugu 7 bikize ku isi nibyo byashyigikiye Paul Kagame kuva cyera mu guhungabanya ubusugire bwa Congo kugeza ubwo akoze génocide muri Congo yahitanye impunzi z’Abahutu n’abacongomani basa nazo barenga miliyoni 10 ! Muri iri tangazo ntabwo ibi bihugu byavuzemo izina rya Paul Kagame ariko iyo urisesenguye neza usanga harimo gasopo yo ku mwiyama mu ijambo yavugiye muri Benin, aho yavuze ko ikibazo atari M23 ahubwo ari ubutaka bw’u Rwanda igihugu cya Congo cyatwaye! Ese mu byukuri hatabayeho kwirengagiza, Paul Kagame ashobora gufata icyemezo cyo gutera Congo, agafata ubutaka bwayo adashyigikiwe na kimwe muri ibi bihugu uko ari 7?

Biramutse ari uko bimeze, inzira yo kuva ku butegetsi kwa Kagame n’inkotanyi yaba ibonetse kugirango u Rwanda n’akarere kose bishobore guhumeka ituze! Ikibabaje ni uko ubwicanyi n’inzara FPR yateje abanyarwanda bizasiga mbarwa mubarutuye, kiretse Abanyarwanda bashize ubwoba bakirukana Inkotanyi vuba na bwangu badategereje akava imuhana !

Iminsi iri imbere iduhishiye byinshi !

Veritasinfo.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article