Abatutsi bacitse ku icumu rya jenoside mu Rwanda bandikiye Kagame na ONU basaba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito MIHIGO
TWANZE GUTOBERWA AMATEKA
Abanyarwanda 36 batuye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, bandikiye Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, basaba ko haba iperereza mpuzamahanga ku rupfu rwa Kizito Mihigo, umuririmbyi witabye Imana ku itariki ya 17 y'uku kwezi.
Abashyize umukono kuri iyo baruwa yohererejwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres, barokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Albert Gasake, umwe mu bayishyizeho umukono, yavuze ko iperereza ridafite aho ribogamiye, mpuzamahanga, ariryo ryakemura impaka ku rupfu rwa Kizito Mihigo.
Yasobanuriye umunyamakuru Venuste Nshimiyimana ko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi badakeneye kunyura ku ishyirahamwe Ibuka kugirango basabe ko Kizito Mihigo yarenganurwa.

Mihigo, yari umuririmbyi w’icyamamare mu ndirimbo zisingiza Imana n'izibumbatiye insanganyamatsiko z'ubumwe n'ubwiyunge.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yiyambuye ubuzima. Ikigo cy’igihuu gishinzwe ubungenzacyaha (RIB) cyo kivuga ko hagiye gukorwa iperereza kugirango hamenyekane impamvu yatumye abikora.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu ikomeje gusaba ko haba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo. Yatabarutse afite imyaka 38.
Inkuru ya radiyo Ijwi ry'amerika