Abatutsi bacitse ku icumu rya jenoside mu Rwanda bandikiye Kagame na ONU basaba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito MIHIGO

Publié le par veritas

TWANZE GUTOBERWA AMATEKA

Abanyarwanda 36 batuye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, bandikiye Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, basaba ko haba iperereza mpuzamahanga ku rupfu rwa Kizito Mihigo, umuririmbyi witabye Imana ku itariki ya 17 y'uku kwezi.

Abashyize umukono kuri iyo baruwa yohererejwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres, barokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Albert Gasake, umwe mu bayishyizeho umukono, yavuze ko iperereza ridafite aho ribogamiye, mpuzamahanga, ariryo ryakemura impaka ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

Yasobanuriye umunyamakuru Venuste Nshimiyimana ko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi badakeneye kunyura ku ishyirahamwe Ibuka kugirango basabe ko Kizito Mihigo yarenganurwa.

Kudaha ubutabera Kizito Mihigo ni ugupfobya jenoside yakorewe abatutsi!

Mihigo, yari umuririmbyi w’icyamamare mu ndirimbo zisingiza Imana n'izibumbatiye insanganyamatsiko z'ubumwe n'ubwiyunge.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yiyambuye ubuzima. Ikigo cy’igihuu gishinzwe ubungenzacyaha (RIB) cyo kivuga ko hagiye gukorwa iperereza kugirango hamenyekane impamvu yatumye abikora.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu ikomeje gusaba ko haba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo. Yatabarutse afite imyaka 38.

Inkuru ya radiyo Ijwi ry'amerika

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Noneho wawundi witwa Martin NGOGA ,uyu warikoroje ARUSHA ahagarariye Leta ya Kagame, uyu wabaye Procureur Général none akaba yari perezida w'inteko ishinga amategeko ya East African Community none ngo yaburiwe irengero ku buryo ejo batoye umusimbura by'agateganyo uturuka i Burundi. Uyu se kandi azimiriye he?
Répondre
U
mana yi rwanda koko wagiyehe !!!!!!
tabara abana bawe kuko twese tugiye gushilira kwicumu
abafunngiye ubusa
abahunze tukaba tugorewe kugasi!!!
ese koko ntukitureba!!! turagowe dutabare
kwicwa ntacyaha! twakoze ! dutabare turagutabaje
Répondre
A
Ubu bitwa abicariye icumu ntabwo bacitse icumu.
It is good name abicariye icumu.
Naho abahutu se barokotse amabombe ya UN, Loni namashami yayo harimo na Amerika, bakarokoka amafuni, amasasu, namabombe bya Kayumba Nyamaswa-Nyamwaswa ninkuba bo bazibukwa ryali?
Ayo maraso ahora atabaza ngo Mana uzaduhorera ryali mwibuka ko atukura? Ibiyaga ninyanja byamaraso yamenekeye mu mashyamba ya Congo azabasama musandare muzumirwa.
Bose baheneye abahutu kandi harimo abazi guhengeza.
Répondre