Rwanda: Kuyoborwa n'umukuru w'igihugu ufite umuvumo ni akaga kuko uwo muvumo ugera ku gihugu cyose!
Vive le Pardon- Kizito Mihigo
Ntagushidikanya ko umuhanzi Kizito Mihigo yishwe na Paul Kagame kandi Kizito Mihigo akaba azize indirimbo ze zirimo inyigisho zihamagarira abanyarwanda kugira ubumwe n'ubwiyunge bya nyakuri. Kizito Mihigo ntabwo ashobora kuzibagirana kuko inyigisho se ziri mu bihangano bye by'indirimbo kandi zikaba zizahoraho iteka ryose. Mu buhamya Kizito Mihigo yahaye umunyamakuru w'umwongereza, yamuhishuriye ko Bernard Makuza yamubwiye ko Paul Kagame azamwica kubera indirimbo yahimbye y'"Igisobanuro cy'urupfu". Kizito akaba yarabwiye uwo munyamakuru ko ntakundi yabigenza , akaba yaramubwiye mururimi rw'igifaransa ijambo rigira riti: "le message est plus fort que le messager" ; tugenekereje mu kinyarwanda iyo nteruro ikaba isobanura ko "Ubutumwa bufite imbaraga nyinshi kurusha umuntu ubutanga"! Nibyo koko, umuntu arapfa ariko ibitekerezo yasize ntabwo bipfa! Kizito Mihigo tuzahora tukwibuka iteka ryose!
Mu kiganiro cyanyuze kuri Radiyo Ubumwe, A.Thomas Nahimana yagize ati: " Mu nshingano za perezida wa Repubulika, mu ngingo ya 98 cyangwa ya 99 y'itegeko nshinga, perezida wa repubulika afite inshingano yo kubumbatira ubumwe bw'abanyarwanda. Niba umuntu ari muri iyo ntebe yo kubumbatira ubumwe bw'abanyarwanda, ukabona abana baza bagusananira mu kubaka ubwo bumwe, ugasubira inyuma ukabakerera ukabaca amajosi, ugasubira inyuma ugapfakaza ababyeyi, ugasubira inyuma abana ukabahindura impfubyi nk'aho nawe utagira abana, abagore ukabapfakaza nkaho nawe utagira umugore, ababyeyi ukabagira incike ubakuyeho abana, umubyeyi wari wararokoye akana kamwe ariko ategerejeho umuryango ukagira gutya ukaba ugakuye mu nzira ntacyo kagutwaye, uwo muntu abaturage bagomba kumwambura icyubahiro cyose bamuhaga. Nta mpamvu yo gusingiza Bihehe, ngo mukomeze kuvuga ngo : his excellence kandi ari Bihehe, ari ingengera yica abana babandi, uwo muntu bagomba kumwambura icyo cyubahiro nawe akabimenya bakamutinyuka agasa na Bihehe ikizaba tukazanywa umuti".
Bwana James Munyandinda wamaze imyaka 18 arinda Paul Kagame yagize ati: " Ntabwo umuntu witwa Perezida, wita Nyakubahwa, ashobora kurangwa n'ibikorwa by'iterabwoba ku buryo nta muntu numwe batavuga rumwe yemera y'uko bari gupiganwa ku nyungu no kuneza y'igihugu; ahubwo uwo batavuga rumwe mu bitekerezo, we amugira umwanzi w'igihugu, nta nubwo amugira umwanzi we, cyangwa umwanzi wa leta ye, amugira umwanzi w'igihugu n'abanyagihugu! Uwo muntu mu byukuri usibye no kumwita perezida cyangwa ngo yitwe Nyakubahwa, ntakwiye no kuba umuyobozi w'akagari!"
Muri icyo kiganiro harimo ibisobanuro byinshi cyane byerekana ko abanyarwanda bugarijwe n'akaga ko kuba bayobowe n'abategetsi bafite umuvumo!
Fungura ikiganiro cyose kiri hasi aha maze usobanukirwe n'umuvumo wugarije abanyarwanda.