Rwanda: MRCD iramagana leta ya Paul Kagame iri gusenya amazu y’abaturage ikabashyira ku gasi!
Itangazo rigenewe abanyamakuru n° 022/2019-12-18
Burya ngo “uwishwe n’uwamukijije arapfa”. Imwe mu nshingano z’ingenzi za Leta ku baturage bayo, ni ukubaha icumbi, kubarinda kurara ku gasi ari byo bibarinda agahinda, indwara, ndetse bikanabaha ubushobozi bwo kwitabira imirimo yindi ibabeshejeho kandi ibateza imbere, bityo bikanatuma n’igihugu gitera imbere.
Mu gihugu cy’u Rwanda, ibintu si ko bimeze. abaturage bo mu mirenge itandukanye, barabuzwa amahwemo mu buryo butandukanye, bakubitwa, bakwa ruswa n’imisanzu ya Leta idasobanutse, ndetse banasenyerwa amazu bubatse babifitiye uburenganzira. Ibi bikorwa by’agahotoro bipangwa kandi bigashyirwa mu bikorwa na Leta y’akarengane n’igitugu ya Paul Kagame. Byakomeje kugaragara hirya no hino mu minsi ishize, cyane cyane kuva mu myaka 5 ishize. Muri aya mezi turimo, ibyo bikorwa byarushijeho kwiyongera ahantu hatandukanye. Aha twavuga nka Rwampara, Gatsata, Nyarutarama, Kiruhura n’ahandi.
Umuryango Nyarwanda uharanira Impunduka muri Demokarasi, MRCD mu magambo ahinnnye y’Igifaransa, uramagana wivuye inyuma ibi bikorwa by’agahotoro byaranze ingoma ya Paul Kagame kuva igishingwa kugera uyu munsi. MRCD iramenyesha abasenyewe bose, ndetse n’abandi bakomeje kugirirwa urugomo ku buryo butandukanye, aho bari hose ku isi, ko yifatanyije nabo muri ako kababaro, kandi ko ibijeje kutazatezuka ku nshingano yayo y’ibanze yo gushaka mu buryo bwose bushoboka, icyabakura kuri iyi ngoyi y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi na Kagame. MRCD irabibutsa ko kugera kure atari ko gupfa, kandi ko nta gahora gahanze.
Twese hamwe tuzatsinda.
Bikorewe i Buruseli ku wa 18 Ukuboza 2019
Wilson IRATEGEKA, Umuyobozi mukuru
Paul RUSESABAGINA, Umuyobozi wungirije
Kassim BUTOYI, Umuyobozi wungirije
Faustin TWAGIRAMUNGU, Umuyobozi wungirije