Congo :Abatavuga rumwe na Kabila bavuga ko kutiyamamaza kwe ari intsinzi ya mbere !

Publié le par veritas

Joseph Kabila yakuyeho urujijo atanga Emmanuel Ramazani bavuka mu karere kamwe nk'umukandida w'ishyaka rye!

Joseph Kabila yakuyeho urujijo atanga Emmanuel Ramazani bavuka mu karere kamwe nk'umukandida w'ishyaka rye!

Ku munota wa nyuma kuri uyu wa gatatu taliki ya 8/08/2018, nibwo Perezida wa Congo Joseph Kabila yatangaje izina ry’umukandida  w’ishyaka rye mu matora y’umukuru w’igihugu. Ayo matora akaba ateganyije kuba muri Congo ku italiki ya 23 Ukuboza uyu mwaka. Icyemezo cya Kabila cyo gusimburwa k’ubutegetsi  mu mahoro , kikaba kizandikwa mu mateka y’igihugu cya Congo kuko aribwo ibyo bizaba bibayeho bwa mbere  kuva icyo gihugu cyabaho ko umukuru w'igihugu asimburwa n'undi binyuze mu matora!
Umukandida  Kabila yahisemo uzahagararira ishyaka rye rya PPRD ubu riri ku butegetsi muri Congo  ni Bwana Emmanuel Ramazani  Shadry  wigeze kuba ministre w’ubutegetsi bw’igihugu wa Congo, akaba avuka mukarere kamwe na Kabila k’uburasirazuba bwa Congo kavuga ururimi rw’igiswahili. Bwana Ramazani Shadary afite imyaka 57 y’amavuko, izina rye rikaba riri ku rutonde rw’abayobozi ba Congo 12 umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi  (UE) wafatiye ibihano mu mwaka w’2017 kubera ibikorwa byabo byo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwa muntu !
Bwana Emmanuel Ramazani Chadary yabaye ministre w’ubutegetsi bw’igihugu cya Congo kuva ku italiki ya 20 Ukuboza 2016 kugera mu kwezi kwa Kabiri muri uyu mwaka w’2018. Ramazani yakuwe ku mwanya w’ubuministre bitewe n’igitutu cy’amahanga nyuma y’ubwicanyi bw’abaturage bari mu myigaragambyo yamaganaga Kabila kubera ukwigundiriza k’ubutegetsi nyuma y’uko yari arangije manda ya kabiri ari nayo ya nyuma ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Bwana Ramazani ashinjwa gukoresha imbaraga z’umurengera muguhagarika imyigaragambyo yakozwe n’abakirisitu gatolika i Kinshasa hagapfa abantu 15. Iyo myigaragambyo yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka ikaba yaramaganaga  Kabila ukomeje kuyobora Congo kuburyo bunyuranyije n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu.
Mu mvugo yo gushakisha amajwi y’abakirisitu gatolika, nyuma y’aho Kabila yari amaze gutangaza izina ry’umukandida w’ishyaka rye , umuvugizi  wa leta ya Congo Lambert Mende yagize ati : « umukandida wacu,  Bwana Emmanuel Ramazani Shadary, ni umukristu gatolika wuzuye » ! Nyuma yo gukurwa ku mwanya wa ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu, mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, Emmanuel Ramazani yagizwe umunyamabanga uhoraho w’ishyaka riri ku butegetsi rya PPRD, akaba yarahawe inshingano zo kuvugurura amategeko y’iryo shyaka, akaba yarashyizeho  umwanya wa Perezida w’ishyaka PPRD uzahabwa Joseph Kabila mu ntangiriro z’umwaka w’2019 amaze guhererekanya ububasha n’uzamusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu! Joseph Kabila ubu ufite imyaka 47 y’amavuka ateganyijwe kuzaba umusenateri ubuzima bwe bwose namara kuva ku ntebe y’ubuperezida nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu !
Intsinzi ya mbere kubatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila !
Abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila batangaje ko kuba Kabila yiyemeje kuva ku butegetsi ari intsinzi ya mbere. Umuvugizi w’impuzamashyaka ishyigikiye Katumbi ariwe Bwana Christophe Lutundula yagize ati : «bibaye ubwa mbere mu mateka, y’uko abaturage b’Afurika yo hagati bashobora  kubuza umukuru w’igihugu guhindura itegeko nshinga  ndetse bakamubuza no kongera kwiyamamaza ku ngufu kandi  ashyigikiwe n’ imbaraga z’umurengera ahabwa n’igisilikare cyose kimushyigikiye. Dutsinze urugamba rukomeye ariko intambara iracyakomeza : Kuko hagomba kubaho isimburana k’ubutegetsi ridafifitse kandi tukagira amatora nyayo atari ayo kurangiza umuhango gusa kuburyo amajwi y’abaturage agaragaza ugushaka kwabo mu byukuri ».
Ishyirahamwe ryitwa « Lucha » ryari ryarangije kurarika abakongomani mu gihugu cyose ko Kabila niyiyamamaza bose bajya mu muhanda bakigaragambya.  Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu HRW wavuze ko kuba Kabila atiyamamaje ari intambwe y’ingenzi itewe muri demokarasi ariko usaba umuryango mpuzamahanga gukomeza gushyira igitutu kuri leta ya Kinshasa kugirango amatora azakorwe mu mucyo. Umuryango wa HRW wagize uti : «Turacyari kure cyane muri gahunda yo kubona amatora yizewe, ibintu bishobora guhinduka ukundi mbere y’uko amatora aba mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, tukaba dutinya ko ayo matora ashobora kongera gusubikwa» ! Uwo muryango wibukije ko Moïse Katumbi atarashobora kwinjira mu gihugu ngo nawe atange kandidatire ye !
Ibindi abatavuga rumwe na leta bakomeje kunenga ku matora ateganyijwe ni uburyo komisiyo y’amatora ishaka gukoresha imashini zo gutoreraho kandi zitizewe, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila bakaba bavuga ko izo mashini ari izo kwiba amajwi (Machines à tricher). Hari kandi n’umubare w’abagomba gutora utavugwaho rumwe. Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa OIF uvugako muri miliyoni 40 z’abantu biyandikishije bagomba gutora ko hari umubare w’abantu bagera kuri miliyoni 7 batagaragara kuri liste z’itora. Ibihugu bikomeye byo ku isi birimo bikurikiranira hafi amatora yo muri Congo, abahagarariye ibihugu byabo muri Congo bemeza ko amatora aramutse agenze nabi muri icyo gihugu, ibihugu byose byo muri Afurika yo hagati byagerwaho n’ingaruka z’umutekano mucye wavuka muri Congo.
Congo ni igihugu kinini cyane kuko gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 2,3; gihana imbibi n’ibihugu 9, kikaba gikize ku mabuye y’agaciro agezweho muri iki gihe kandi kikaba kirimo imitwe yitwaje intwaro myinshi. Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron akaba yashimiye perezida w’Afurika y’epfo Ramaphosa kubera uruhare rukomeye yagaragaje mu biganiro yagiranye n’abayobozi ba Congo ku kibazo cy’amatora yo muri icyo gihugu.
Source : lexpress.fr
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
@ GAHUTU, ibyaribyo byose nubwo umuntu wa opposition yavuze yuko batsinze Kabila kubera imyigaeragambyo, gewe ndabona na Kabila abatsinze kuba yemeye gushyiraho umusimbura. Ibigaragara nuko kuba Kabila yemeye kurekura ubutegetsi arintambwe ikomeye ateje Congo, ibyomuvuga yuko amatora atazagendaneza kubera imashini ntakintu bizahindura kugitego Kabila abatsinze.

Kwisi yose amatora agira ibibazo byinshi, ariko ntabwo bibuza umuntu utangazwe yuko yatsinze aba presida. Nibyo Congo ifite ibibazo byinshi biyugarije, ariko nanone ntabwo bibujije kuba Kabira abigabanije 50%.
Répondre
G
Kuri @SR

Sinzi aho uvanye ko Veritas itishimiye Demokrasie muri Kongo. Ikindi usome neza Kabila na Ramzani bava muri Est aho izo province zose zivuga Swahili, mugihe Province za Ouest zivuga Lingala. Njye nyeka ko kubera ko udafite esprit ouvert uba mu gihugu gito cyane, udashoboara kwumva réalité congolaise. Urwanda ruto cyane batandukanye umuntu utuye Kigali na Gitarama (50 KM), mugihe muri Kongo kuvuga ko abantu ba Maniema na Katanga baturuka hamwe atari ukubeshya kuko baba bashaka kugaragaza ko Kabila/ Ramazani ari proche nkuko Bemba na Mobutu bameze.

Uko byagenda byose mu gace iwacu hasigaye 2 Dictateurs badashaka kwuva kubutegetsi bazavanwaho na Violence. Siniriwe mbavuga kuko buri wese abazi

N
Répondre
N
SR BIRUMVIKANA BARIMURI OPOZISIYO NYARWANDA BIFUZAGA AKADURUVAYO MURI CONGO NIBYO BYAGOMBAGA KUBAFASHA KWIHUTISHA URUGAMBA BARIHO
Répondre
K
Nanibona wari wemeza ko nta kaduruvayo kazava mu matora? machines à tricher nibazikoresha itekinika hazaba imirwano. Opposition ishobora kuzumvikana ku mukandida umwe. Moise Katumbi babujije kwinjira mu gihugu nawe ntaravuga ijambo rye ryanyuma.
A
Kuva Kabila yajya ku butegetsi muri 2000, nta gihe Congo itagize akaduruvayo. Ni iyihe mpamvu batifashishije ako kaduruvayo kugira ngo bihutishe urugamba bariho, niba koko baruriho?
N
SR BIRUMVIKANA BARIMURI OPOZISIYO NYARWANDA BIFUZAGA AKADURUVAYO MURI CONGO NIBYO BYAGOMBAGA KUBAFASHA KWIHUTISHA URUGAMBA BARIHO
Répondre
S
Biragaragara ko abanyamakuru ba Veritasinfo batishimiye ko Kabila avuye ku butegetsi. Iyi nkuru banditse igaragaza ko bafite agahinda.
Ikindi kandi babeshye. Kabila na Ramazani ntibaturuka hamwe: Kabila akomoka Katanga mu gihe Ramazani akomoka Maniema.
Sinzi impamvu abanyamakuru ba Veritasinfo badashimishijwe n'ibyo Kabila yakoze byo kureka ubutegetsi.
Répondre