Nyuma y'aho bitangarijwe ku mugaragaro kandi kuburyo budasubirwaho ko Donald Trump ariwe perezida wa 45 w'igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika, hirya no hino ku isi abantu banyuranye bagize icyo batangaza, ntabwo dushobora kuvuga byose, ahubwo turavuga iby'ingenzi:
00H30: Bwana Faustin Twagiramungu (Rukokoma), umuyobozi wa RDI-Rwanda Rwiza, abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook na twitter, yandikiye Bwana Donald Trump amushimira ko yatorewe kuyobora Amerika (USA), ndetse ashimira n'abanyamerika bose berekanye isomo ryiza rya demokarasi izira itekinika:
19H25:Barack Obama yahamagaye Trump kuri telefone, amusaba ko ejo kuwa kane azaba yageze mu biro bya Perezida wa leta zunze ubumwe z'Amerika kugirango amumurikire amadosiye n'akazi ka Perezida. Biteganyijwe ko Trump azatangira akazi ke ku mugaragaro ku italiki ya 20/01/2017. Veritasinfo yateye ikiyumviro mu banyarwanda bari mu mahanga kucyo batekereza ku itorwa rya Trump. Benshi mu banyarwanda bafite ubwenegihugu bw'Amerika 95% batoye Donald Trump; abo banyarwanda bakaba bashinja ubutegetsi bw'abademokarate ariko cyane cyane umuryango wa Hillary Clinton kuba ariwo wafashije Paul Kagame n'inkotanyi muri rusange guteza umuborogo n'umuvu w'amaraso mu Rwanda no mu karere k'ibiyaga bigari. Abanyarwanda kandi bashinja umuryango wa Clinton gukorana ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro asahurwa muri Congo mu buryo bwihariye na Paul Kagame kandi ibyo bukabikora ku giti cyabo binyuze mu muryango witwa" Fondation Clinton", uwo muryango kandi niwo ucuruza ikawa y'u Rwanda yose wonyine! Bamwe mu mpunzi z'abanyarwanda bakaba bagejeje isengesho kuri Veritasinfo batuye Donald Trump, iryo sengesho riteye ritya:
Turagushimira Mana Data kuba udukijije agatsiko k'amabandi n'abicanyi bayogoje u Rwanda n'isi, ukaba ugiye kwicaza mu ntebe umugabo Trump; umuhe kuba umunyakuri ukunda amahoro, utabara inzirakarengane kandi ubanisha neza abana bawe!
Twongeye kugushimira kuba usubije amasengesho yacu1 Icyubahiro ni icyawe iteka ryose! Amen.
12H00: François Hollande, perezida w'Ubufaransa amaze kuvuga ijambo ryekeranye n'itorwa rya Donald Trump. Perezida w'Ubufaransa yashimiye Trump kubera ikizere yagiriwe n'abanyamerika bakamutorera kuyobora icyo gihugu. François Hollande yagaragaje ko Ubufaransa buzakomeza gukorana n'Ubutegetsi bw'Amerika nk'ibihugu bibiri byigenga ariko Ubufaransa bukaba bugomba kuzitondera cyane iyubahirizwa ry'umuco n'imigirire ibihugu byombi bihuriyeho ko byubahirizwa. François Hollande yavuze ko itorwa rya Trump rihaye akazi kanini Ubufaransa k'uruhare Ubufaransa bugomba kugira kubibazo bibera hirya no hino ku isi, Hollande akaba asanga Uburayi bugomba kurushaho kwisuganya no gushyira hamwe kugira ngo bushobore kurengera inyungu zabwo. Mu gitabo aherutse gusohora François Hollande yagaragaje ko adashyigikiye ibitekerezo bya Trump,igisigaye akaba ari ukuzareba uko aba baperezida bombi bazakorana. François Hollande akaba yavuze ko itorwa rwa Donald Trump nka perezida w'Amerika igihugu cya mbere k'igihangange ku isi, rishyize isi yose mu rujijo!
11H25: Perezida w'Ubufaransa François Hollande aragira icyo atangaza ku itorwa rya Donald Trump nyuma y'inama y'abaministre iteganyijwe mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa gatatu. Alain Juppé uhatanira kuyobora igihugu cy'Ubufaransa yatangaje ko abafaransa batagomba kurangazwa n'itora ryo muri Amerika, ko Ubufaransa bugomba kurengera inyungu zabwo ko kandi abantu bitoresha bagendeye kubitekerezo by'ivangura no guheza abandi baba babeshya abaturage. Nicolas Sarkozy nawe uhatanira kongera kuyobora Ubufaransa yavuze ko itora ry'abanyamerika rigomba kubahwa kuko ryakozwe muri demokarasi isesuye abaturage bakaba bagaragaje uwo bifuza ko abayobora, Sarkozy akaba ashimangira ko iri tora ryagaragaje ko abanyamerika banze ibitekerezo bihora bitangwa n'abantu bamwe kandi akaba yizera ko Amerika izakomeza kuba inshuti z'Ubufaransa.Maline Le Pen uyobora ishyaka rya FN nawe uhatanira kuzayobora Ubufaransa niwe wenyine woherereje Donald Trump kugeza ubu ubutumwa bw'ishimwe kubera itorwa rye.
Madame Hillary Clinton bari bahanganye muri ayo matora niwe watelefonye bwa mbere Donald Trump amushimira intsinzi yagize mu matora, undi wahise yohereza ubutumwa bw'ishimwe Donald Trump ni perezida w'igihugu cy'Uburusiya Vladimir Poutine. ministre w'intebe w'Ubushinwa nawe amaze koherereza Trump telegarame y'ishimwe. Ibyinshi mu bihugu by'uburayi ntabwo byakiriye neza itorwa rwa Donald Trump cyane cyane mu Bufaransa no mu Budage!
Nyuma y'itorwa rye Donald Trump yafashe ijambo bwa mbere nka perezida mushya w'Amerika. Dore iryo jambo mu risobanuye mu rurimi rw'igifaransa:
Donald Trump, fraîchement élu 45e président des Etats-Unis, s'est adressé à ses partisans peu avant 9h (heure belge).
"Merci beaucoup, désolé de vous avoir fait attendre, la politique n’est pas un monde facile. Je viens de recevoir un appel de la secrétaire Hillary Clinton qui nous félicitait pour notre victoire et je l’ai félicitée elle et sa famille pour la campagne au cours de laquelle elle s’est battue fièrement. Elle a travaillé pendant de longues années et nous devons lui être reconnaissants pour tout ce qu’elle a fait pour nous
L’heure est venue de nous rassembler et de ne faire qu’une nation. Je promets à chaque citoyen de ce pays que je serai le président de tous les Américains. Pour ceux qui avaient décidé de ne pas me soutenir, je me tourne vers vous, nous devons travailler ensemble.
Cette campagne que nous avons menée n’était pas tant une campagne qu’un mouvement formidable de tous les Américains qui veulent travailler pour leur famille, pour leur avenir. Travailler ensemble va nous permettre de reconstruire notre nation, notre pays et redonner vie au rêve américain.
J’ai consacré toute ma vie, toute ma carrière à me pencher sur le potentiel extraordinaire de notre pays et du monde entier je veux offrir ce potentiel formidable à mon pays. Je le connais très bien ce potentiel et je peux vous dire que l’avenir va être radieux. Chaque Américain, chaque Américaine aura l’occasion de réaliser tout son potentiel. Les oubliés de ce pays ne seront plus oubliés.
Nous allons reconstruire les ponts, les autoroutes, les hôpitaux, les écoles. Nous allons reconstruire nos infrastructures qui vont devenir les meilleures. Nous allons demander aux citoyens de nous aider à reconstruire ce pays. Et nous allons enfin nous soucier de nos vétérans. J’en connais énormément dont j’ai fait la connaissance au cours de ces 18 derniers mois. Ça a été un honneur d’être auprès de ces vétérans.
Nous allons nous lancer dans un projet de renouveau national en nous appuyant sur les talents de notre pays. En faisant appel aux esprits les plus brillants. Nous avons un programme économique incroyable, nous allons multiplier par deux notre croissance économique, nous allons être la meilleur économie du monde.
Nous allons travailler main dans la main avec les autres nations qui seront désireuses de travailler avec nous. Et je peux vous dire que les relations avec les pays étrangers seront excellentes. Rien que nous souhaitons pour l’avenir de notre pays n’est hors de portée et nous parions sur le meilleur uniquement. Nous avons entre nos mains l’avenir de notre pays. Un avenir audacieux, un avenir brillant. Nous devons rêver de grandes choses pour ce pays. Nous devons le voir réussir.
Je tiens à dire à la communauté internationale que si nous allons mettre en avant l’intérêt national, nous n’oublierons personne et nous traiterons avec tous les autres pays. Nous essaierons de trouver un terrain d’entente. Nous essaierons de trouver un terrain d’entente. Nous conclurons des partenariats et pas des conflits. Et je tiens à remercier toute mon équipe, tous ceux qui ont contribué à faire de cette nuit une victoire historique."
Il a ensuite remercié sa famille au grand complet et l'équipe qui a travaillé avec lui.
Source : .rtl.be