KURIKIRA UKO AMATORA ARI KUGENDA MU GIHUGU K'IGIHANGANGE KU ISI CYA LETA ZUNZE UBUMWE Z'AMERIKA
08H35: Birarangiye DONALD TRUMP ATSINZE BURUNDU, amaze gutsindira intebe 10 zo muri leta ya WISCONSIN,akaba ubu amaze kurenzaho intebe 6 ku ntebe ziba ziteganyijwe kuwatorewe kuba perezida wa USA.Trump afite intebe 276 kandi ibarura ntirirarangira hose kuburyo iyo myanya iza kwiyongera! Abantu bose harimo n'abashyigikiye Trump batangajwe cyane n'intsinzi ya Trump kuko ije kuburyo butunguranye. Madame Hillary Clinton amaze guterefona Donald Trump amushimira intsinzi yagize muri aya matora! Uru akaba ari urugero rwiza rwa demokarasi ku isi yose! Donald Trump abaye perezida wa 45 wa USA!
07H45: URETSE IGITANGAZA CY'IMANA NTA KINDI CYASUBIZA INYUMA INTSINZI YA DONALD TRUMP!
Aho ibintu bihagaze ubu ni uko Donald Trump ariwe watorewe kuba perezida w'igihugu cya mbere ku isi cy'igihangange aricyo cya leta zunze ubumwe z'Amerika. Leta zifite intebe nyinshi hafi ya zose Trump yazitsinze, kugeza kuri uyu munota tubagezaho iyi nkuru, Trump arabura intebe 6 gusa ngo atsinde burundu, Trump ararusha Madame Clinton amajwi angana na 1211401, Trump afite 48.17% naho Madame Clinton afite 47.12%! Ibinyamakuru byose n'abantu bari gukurikirana ibarura ry'amajwi ku isi yose baremeza ko umuherwe Donald Trump ariwe watsinze amatora. Hasigaye kubarurwa amajwi muri leta nke cyane kandi hafi ya zose Trump niwe uri imbere mu majwi, akaba asigaje kubona intebe 6 gusa. izo leta ni izi:
Minnesota ifite intebe 10, Hillarry niwe uri imbere.
Wisconsin ifite intebe 10, Trump niwe uri imbere
Michigan ifite intebe 16 , Trump niwe uri imbere
Alaska ifite intebe 3, Trump niwe uri imbere.
Ibi birerekana ko Umuherwe Donald Trump yamaze kugera ku ntebe ya perezida w'Amerika niba nta gitangaza kibaye.
/https%3A%2F%2Fgraphics.rfi.fr%2Fresultats-americaines-2016-president-clinton-trump%2Ffb_tw.png)
Résultats des élections américaines 2016
Clinton-Trump, qui va succéder à Barack Obama ? En direct, tous les résultats Etat par Etat des élections américaines 2016.
00H45: Ibiro by'amatora bitangite gufunga ndetse muri leta zimwe na zimwe batangiye kubarura amajwi. Nimukande kuri iyi nteruro y'igifaransa murebe uko amajwi ari kubarurwa :
23H45:Televiziyo y'abafaransa yitwa BFM TV imaze gutangaza ko kuburyo bw'agateganyo Donald Trump yabonye amajwi menshi muri Leta ya Floride akaba yabonye amajwi 55% muri iyo leta; naho Hillary Clinton akaba yatowe n'amajwi 39% muri leta ya Floride! Iyo leta ikaba ifite abantu benshi bagomba gutora umukuru w'igihugu, iyi ikaba ari intsinzi ikomeye cyane kuri Trump.
22H00: ubucamanza bwatesheje agaciro ikirego cyatanzwe n'abagize ikipe yo kwamamaza Donald Trump,abashinzwe kwamamaza Trump batanze ikirego mu rukiko rwa leta ya Nevada aho bareze umuyobozi w'ibiro by'amatora witwa Clark ko yakererewe amasaha arenga abiri atarafungura ibiro by'itora. Icyo kirego kikaba cyateshejwe agaciro n'urukiko rwahise ruterana rugasuzuma icyo kirego.
22H00: Bwana George W.Bush wabaye perezida wa leta zunze Ubumwe z'Amerika n'umugore we Laura bombi bo mu ishyaka ry'abarepubulika ariryo shyaka Trump yiyamamarijemo ntabwo bamutoye ahubwo batoye Hillary Clinton w'umukandida wo mu ishyaka ry'abakeba ry'abademocrate! Iki akaba ari ikimenyetso kerekana ko itora ryo muri Amerika muri uyu mwaka w'2016 ririmo impinduka nyinshi kandi zikomeye!
21H45:Umukandida wari uhanganye na Madame Hillary Clinton mu itora ry'umukandida uzahagararira ishyaka ry'abademocrate mu itora rya perezida wa repubulika ariwe Bernie Sanders nawe yitabiriye amatora ari kumwe n'abanyamerika bamushyigikiye. Sanders yagize ati: " Ndizerako uyu munsi turatsinda Donald Trump". Iyo nteruro ye akaba yahise ayandika kurukuta rwa twitter ashyiraho n'ifoto ye ari gutora!
Abanyamakuru benshi bari gutera icyumvirizo mu bantu bitabiriye amatora baremeza ko Madame Hillary Clinton ari imbere mu majwi kuri Trump ku kigero cya 3.2% mu rwego rw'igihugu cyose.
19H00: Umukandida w'abarepubulika ku mwanya wa perezida Bwana Donald Trump yarangije gutora ku isaha ya saa kumi n'ebyiri n'iminota 17 z'umugoroba ku isaha y'i Kigali. Igihe yari mu bwiherero batoreramo, abagore babiri bambaye ubusa mu gatuza bo mu ishyirahamwe rirwanirwa uburenganzira bw'umugore, bahise binjira mu cyumba cy'amatora basakuza cyane, bamagana Trump ko ahohotera abagore! Abashinzwe umutekano bahise bahagoboka bakora akazi kabo babakura muri ibyo biro.
18H45:Abantu benshi barimo bibaza igihe amajwi y'agateganyo yo kumenya umukandida watsinze amatora aratangarizwa. Nkuko ubu mu biro by'amatora bari kubitegaganya, leta zifite umubare w'abakandida benshi bagomba gutora perezida zirafunga ku isaha ya saa munani n'igice z'ijoro ku isaha y'i Kigali; guhera kuri iyo saha haratangira gutangazwa imibare y'agateganyo y'uwatsinze amatora iraba ivuye mu gupimanya; ariko niba Madame Hillary Clinton araba yashoboye gutsinda muri leta ya Floride, New Hampshire, Caroline y'amajyaruguru cyangwa muri leta ya Ohio nkuko abantu benshi bari kubikeka, ibarura ry'amajwi mu zindi leta rirahita ryihuta.
Kuri iyi taliki ya 08/11/2016 nibwo amatora yanyuma yo kwemeza perezida uzasimbira Barack Obama ku mwanya wo kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika araba. Iyi taliki niyo ya nyuma yo gutora kuko muri Amerika byemewe gutora mbere, abantu batoye mbere y'iyi taliki ya none barenze 40%. Ejo kuwa gatatu taliki ya 09/11/2016 isi yose izaba imaze kumenya kuburyo budashidikanywaho perezida mushya wa leta zunze ubumwe z'Amerika hagati ya Donald Trump na Madame Hillary Clinton.
Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nicyo gihugu k'igihange ku isi mu bintu hafi ya byose, impinduka zibaye muri icyo gihugu zigira ingaruka ku buzima bw'abatuye isi yose, niyo mpamvu isi yose ubu iri gukurikirana amatora yo muri Amerika. Muri iki gihe birushijeho gutera amatsiko cyane kuko abakandida bagomba gutorwamo umu perezida w'Amerika badasanzwe ukurikije uko abandi ba perezida bari bateye na porograme bari bafite. Icyo abanyamerika bahurizaho bose ni uko yaba Trump cyangwa Hillary, nta numwe ukunzwe kandi nyuma y'iri tora ibintu byose bikaba bishobora kuzahinduka bishya muri Amerika ndetse izo mpinduka zikagera ku isi yose!
Itora riratangira kuri uyu wa kabiri ku isaha ya saa kumi n'ebyiri za mu gitondo ku isaha yo muri Amerika, i Burayi haraba ari saa sita z'amanywa naho i Kigali ari saa saba z'amanywa! Kuri iyi paji, "veritasinfo" iragenda ibamenyesha amakuru y'uko ayo matora ari kugenda, isaha turajya tubagerezaho amakuru ni isaha y'iburayi, fungura kenshi iyi paji urebe aho bigeze:
12H50: Ibiro by'amatora hafi ya byose bikaba bimaze gufungura. Abakandida bombi bakaba aribwo barangije inama zose zo kwiyamamaza ku isaha ya saa tatu za mu gitondo. Uko kwiyamamaza kukaba gusize ibikomere mu mibanire y'abanyamerika kuko kwaranzwe ahanini no guharabikana hagati y'abakandida bombi. Ubu muri Amerika hakaba hari impungenge z'uko nyuma y'aya matora bishobora kuzagorana kongera gushyira hamwe kw'abanyamerika.
14H21 :Abanyamerika bahagurukiye gutora ari benshi! Ibinyamakuru bikomeye byo ku isi byatangiye gutinya ko hashobora kuba umubyigano n'akavuyo kenshi imbere y'ibiro by'amatora bitewe ni uko abantu benshi bitabiriye itora!
14H30: Bamwe mu banyamerika bamaze gutora Madame Hillary Clinton barimo babitangariza abanyamakuru , benshi bari kuvuga ko batoye Hillary kubera ko babona ariwe ushobora guha icyubahiro abanyamerika bakomoka kubanyamahanga kandi akaba ashobora kugarura ubumwe n'ubwiyunge mu gihugu!