Tanzaniya yanze gusinya amasezerano y’uburuzi ahuza ibihugu bya EAC n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (UE) !
Igihugu cya Tanzania cyamaze gutangaza ko kitazashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu azashyirwaho umukono hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ndetse n’umuryango w’ibihugu by’uburayi (EU).
Uku kwivana kwa Tanzania muri aya masezerano, byababaje bikomeye abayobozi b’umuryango wa EAC. Aziz Mlima, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri iki gihugu, yatangaje ko icyatumye igihugu cye gifata umwanzuro wo kwikura muri aya masezerano ngo ari ibihe bitari byiza umuryango wa EU urimo nyuma y’uko ubwongereza butoye bwemeza kuva muri uyu muryango.
Aya masezerano yari kuzashyirwaho umukono ku wa 18 Nyakanga 2016, ngo kuyasinyaho nk’uyu muryango (EAC) ngo byazatuma umuryango wa EU uryamira ibihugu bigize EAC kuburyo ngo nta nyungu byazakuramo. Milima yagize ati “Abahanga bacu mu by’ubukungu bagaragaje ko aya masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu (EPA) atazungura inganda zacu zo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, ahubwo ko byazadusubiza inyuma mu gihe ibihugu byabo byateye imbere byahita byigarurira iri soko.”
Mlima yavuze ko ibindi bihugu bigize uyu muryango wa EAC nk’u Rwanda, Kenya, Uganda, u Burundi na Sudan y’Epfo ngo bishobora gusinya aya masezerano niba bibona ko bizakuramo inyungu. Ibyo uyu muyobozi yavuze byahawe umugisha na Benjamin Mkapa wigeze kuyobora Tanzania, nawe waburiye ibi bihugu kudasinya aya masezerano kuko ngo yazasubiza inyuma urwego rw’inganda zo muri ibi bihugu.
Abahanga mu by’ubukungu mu gihugu cya Tanzania nabo bavuga ko aya masezerano nta cyiza yazageza ku karere uretse kwica urwego rw’inganda zako, ahubwo ngo umutungo w’ibihugu by’aka karere ukaba wakigarurirwa n’umugabane w’uburayi. Prof. Issa Shivji wahoze ari umwarimu muri kamuza ya Dar Es Salaam, yavuze ko gusinya aya masezerano byaba ari ugusubira mu bukoloni kw’ibihugu byo muri EAC, ndetse ngo n’ibikoresho by’ibanze (raw materials) by’ibi bihugu bikaba byakitwarirwa mu nganda zo mu burayi.
Gusa ngo EAC yo ntirakurayo amaso ku cyemezo cyafashwe na Leta ya Tanzania, aho bavuga ko bizeye ko iki gihugu kitazikura muri aya masezerano cyari cyabanje kwemera mbere. Aya masezerano ngo yari gushyirwaho umukono n’igihugu ku giti cyacyo ariko ibiganiro bikozwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri rusange.
Tanzaniya ibaye igihugu cya kabiri cyanze kujya mu maboko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi nyuma y’igihugu cy’ubwongereza cyatoreye kuva muri uyu muryango, icyemezo cyakuye umutima ibihugu byinshi biterwa inkunga n’iki gihugu ukuyemo u Rwanda rwavuze ko rutabona ubukungu bwarwo busubira inyuma bitewe n’iki cyemezo cy’abongereza (Brexit).
Source :makuruki