UBurundi : Ni nde ushobora kuba umuhuza mu kibazo cy’Uburundi niba Benjamin William MKAPA nawe ashinjwa kubogama ?
Imiryango idaharanira inyungu za politike ariyo PISC Burundi hamwe na CAPES+ y’ababana n’ubwandu bwa Sida, yasohoye itangazo, aho ivuga ko inenga imyitwarire ya Benjamin William Mkapa, umuhuza mu biganiro bihuza Abarundi. iyo miryango ivuga ko itashimishijwe no kubona umuhuza yaragiye mu Bubirigi kubonana n’abantu iyo miryango ishinja ko bashatse guhirika ubutegetsi ku itariki ya 13 Gicurasi 2015.
Muri iryo tangazo, iyo miryango ibiri PISC Burundi na CAPES + yasabye Leta y’Uburundi kwanga uwo muhuza, iyo miryango isaba Leta kutazasubira kwitaba ubutumire bwo kujya i Arusha Leta izaba yahawe n’umuhuza Benjamin William Mkapa. Hamza BURIKUKIYE, umukuru wa CAPES + avuga ko Leta yari ikwiye ahubwo kwita ku kwitegurira ihimbazwa ry’imyaka 54 Uburundi buzaba bumaze bubonye ubwigenge umunsi mukuru uzizihizwa ku itariki ya 1 Nyakanga 2016, aho guta igihe ku muhuza.
Leta yasabwe gushyigikira ibikorwa by’itsinda ry’ibiganiro bibera mu Burundi, naho ngo iby’umuhuza William Mkapa bikwiye gusubirwamo nkuko bikomeza bisabwa n’imwe mu miryango idaharanira inyungu mu gihugu cy’u Burundi. Hamza BURIKUKIYE yasabye Abarundi guhagurukira rimwe bakamagana umuhuza Benjamin William MKAPA washinjwe n’ayo mashyirahamwe abiri ko yamaze kuba igikoresho.
Kuva Perezida Nkurunziza yatangaza ko agiye kwiyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ye ya gatatu we yita iya kabiri, mu Burundi hadutse intambara yatumye abarundi barenga 400 bapfa abandi benshi barahunga. Ibi byatumye umuryango w’ibihugu bya Afrika y’iburasirazuba ushyiraho umuhuza Yoweri Museveni wagombaga guhuza abarundi, nyamara uyu yanenzwe n’amahanga ko ntacyo yigeze amarira iki gihugu kuko ngo yari ahugiye mu matora y’igihugu cye. Uyu kandi Amerika yamunenze ivuga ko umuntu wagundiriye ubutegetsi adakwiye kuba umuhuza mu kibazo nk’icyo.
Nyuma haje gushyirwaho umuhuza Benjamin Mkapa wari Perezida waTanzaniya. Uyu mu biganiro biherutse byarangiye ashimwe n’imiryango mpuzamahanga nyamara imwe mu miryango idaharanira inyungu ivuga ko umuhuza Mkapa yamaze kuba igikoresho.
Source : imirasire