Burundi : Ikigo cy’urubyiruko cya Centre de Jeunes de Kamenge i Bujumbura cyagabweho igitero !
Ikigo cy’abapolisi kiri kumwe n’ikigo cy’urubyiruko cya centre de jeunes de Kamenge giherereye mu mejyaruguru y’umujyi wa Bujumbura cyaraye kigabweho igitero n’abantu bataramenyekana bitwaje intwaro z’intambara.
Mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri taliki ya 27/10/2015 humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu arashwe n’imbunda ndetse n’ibisasu bya grenade byaturikiraga mu kigo cya polisi, amasasu yaka umuriro akaba yagaragaraga mu kirere cya centre de jeunes de Kamenge. Amakuru veritasinfo ikesha ibinyamakuru binyuranye byandikirwa i Bujumbura, yemeza ko abantu bagambye icyo gitero bari benshi kandi bakaba barasaga amasasu baririmba n’indirimbo zo kwamagana manda ya gatatu ya perezida Pierre Nkurunziza.
Amakuru dukesha radiyo «BBC gahuza» aremeza ko umuvugizi wa polisi Pierre Nkurikiye yemeza ko umuntu umwe ariwe wahitanywe n’icyo gitero, abandi babiri barakomereka naho umuntu umwe mubagabye icyo gitero afatwa mpiri. Umuvugizi wa polisi yavuze ko hari n’abapolisi babiri bakomerekeye muri icyo gitero. Abihayimana kimwe n’abandi bakozi bakora kuri icyo kigo ntacyo babaye.
Itangazamakuru ry’i Burundi rikaba ryavuze ko abanyamakuru babiri aribo Blaise Céléstin Ndihokubwayo na Bernard Bankukira bombi bakorera radiyo Isanganiro batawe muri yombi na polisi y’u Burundi ibafatiye kuri centre de jeunes de Kamenge aho bari baje gutara amakuru yo kureba ibyangijwe n’iyo mirwano. Abo banyamakuru bafungiwe mu biro bya polisi, nyuma boherezwa mu buyobozi bukuru bwa polisi buri muri karitsiye ya 10 iri mu Ngagara, bakigerayo, ubuyobozi bukuru bwa polisi bwahise butegeka ko abo banyamakuru barekurwa, bihita bishyirwa mu bikorwa.
Iki gitero cyo kuri centre de jeunes de Kamenge kije gikurikira ikindi gitero cyagabwe mu Cibitoke ku mupaka wayo na Kamenge, icyo gitero kikaba cyarahitanye abantu babiri n’umusore witwa Abdul ufite imyaka 22 wari umudozi mu Cibitoki wahitanywe na grenade. Muri icyo gitero cyo mu Cibitoki abapolisi 7 n’abaturage 2 bagikomerekeyemo.
Ibi bitero byose biragaragaza ko imyigaragambyo y’i Burundi iri kugenda ifata isura y’intambara n’ubwo ubutegetsi bw’i Burundi buri gukora ibishoboka byose kugira ngo abarundi bicarane bakemure impaka za politiki z’ibyo batumvikanaho mu buyobozi, gusa rero umenya ibyo biganiro bidashobora kugira icyo bigeraho mu gihe uwatsa umuriro i Burundi yibereye ahandi kandi akaba nta ngaruka zimugeraho z’umutekano mucye uri i Burundi.
Ubwanditsi.