Burundi: Col Jean Bikomagu uvugwa mu gikorwa cyo kwica perezida Ndadaye nawe "yishwe" !
[Ndlr :Inkuru y’incamugongo yasakaye mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15/08/2015 ko Colonel Jean Bikomagu amaze kwitaba Imana yishwe n’abantu bari kuri moto batashoboye kumenyekana ; radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ikaba yatangaje ko muri iyi minsi mu mujyi wa Bujumbura hari inkuru z’ibihuha zavugaga ko Général Adolph Nshimirimana agomba gushyingurwa ariko hagize undi muntu w’igikomerezwa wo mu rwego rwe nawe wishwe ! Colonel Bikomagu akaba yarasimbuwe ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi na Général Adolph Nshimirimana none bombi bitabye Imana bishwe ! Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ikomeze imiryango yabo!
Nyuma y’urupfu rwa Bikomagu abantu benshi bahise bibuka ijambo Perezida Melchior Ndadaye (ifoto ku ruhande) yavuze kenshi mu gihe yiyamamazaga mu 1993, abanyamakuru baramubwiraga bati Ndadaye nta bwoba ufite ko ingabo za Bikomagu zizakwica ? Nawe akabasubiza ati: « nibaramuka bishe Ndadaye hazavuka ba Ndadaye benshi ! » Abemera Imana bo bakaba babona urupfu rwa Bikomagu rumeze nk’ijambo Yezu yavuze aho yagize ati : « Uwicisha inkota nawe azicishwa indi ! » Buri wese ashobora kwishakira ibisobanuro muri uru rupfu rubabaje rwa Bikomagu ariko dore inkuru ya BBC uko iruvuga :]
Umunyamakuru wa BBC uri i Bujumbura avuga ko Col Jean Bikomagu yishwe ku wa Gatandatu arashwe n’abantu bamutegeye imbere y'urugo rwe, mu gace kitwa Kabondo, mu murwa Mukuru wa Bujumbura. Ntibisobanutse neza uwahitanye Col Bikomagu, wari uyoboye ingabo igihe imyivumbagatanyo y’amoko yatangiraga mu Burundi mu mwaka wa 1993. Ariko abatangabuhamya babwiye BBC ko Bikomagu yarashwe n'umuntu wari kuri moto, igihe yavaga mu misa mu ma saa 12:30 ku isaha yo mu Burundi. Igihe yageraga ku marembo y'urugo rwe, umurashi yarekuye amasasu, yahise amwica andi akomeretsa umwana we w'umukobwa ku maguru, wahise ajyanwa kwa muganga.
Inkubiri y’ubwicanyi imaze igihe mu murwa Mukuru wa Bujumbura, yatangiye ikurikira icyemezo cya perezida Pierre Nkurunziza, cyo kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu mu matora y’umukuru w’igihugu yatsinze mu kwezi kwa Karindwi.
Inkubiri y’ubwicanyi
Mu minsi micye ishize, uwahoze ashinzwe ingendo z’umukuru w’igihugu, jenerali Adolph Nshimirimana, yapfuye arashwe igisasu cya rokete. Urupfu rwe rwakurikiwe n’iraswa ry’umuyobozi w’umuryango urengera uburenganzira bwa kiremwa muntu, APRODH, Bwana Pierre Claver Mbonimpa.
Mbonimpa yarashwe n’umuntu wari kuri moto, ariko ararokoka, ubu ari kuvurirwa mu bitaro mu gihugu cy’Ububiligi. Umukobwa we Amandine Nasagarare yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ubuzima bwe buri mu kaga kubera ko hari abantu bamuhozaho inkeke kandi atazi.
Bicye kuri Col Jean Bikomagu
Col Jean Bikomagu wari mu za bukuru (ndlr ifoto ye kuruhande), yabaye umugaba w’ingabo z’U Burundi ku butegetsi bwa perezida Melchior Ndadage, akomeza no kwa Sylvestre Ntibantunganya ndetse no ku bwa Pierre Buyoya. Amaze kuva mu gisirikare yahawe akazi muri sosiyete ya Leta y’ubwishingizi “SOCABU”. Bwana Bikomagu ntiyari akigaragara mu bikorwa bya politike muri iki gihe.
BBC, yagerageje gushaka amakuru arambuye mu rwego rw’igipolisi cyangwa izindi nzego z’umutekano mu Burundi, ariko ntibyakunda, kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga. Bwana Bikomagu nta bikorwa bya politike yagaragaragamo muri iki gihe. Icyegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye cyavuze ko Col Bikomagu yari inyuma y’iyicwa ry’uwahoze ari perezida w’u Burundi Melchior Ndadaye, urupfu rwe rwabaye imbarutso y’intambara yamaze imyaka 13.
Inkuru ya BBC Gahuza