Ni koko se kwimwa visa yo kwinjira muri Congo nibyo byatumye Stromae arwara ?
Umuhanzi w’icyamamare Stromae umaze igihe ategerejwe n’Abanyarwanda benshi mu gitaramo cyo ku itariki 20 z’uku kwezi kwa Kamena, yasubijwe i Burayi byihutirwa ndetse n’igitaramo yari gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuri uyu wa Gatandatu nacyo cyasubitswe
Nk’uko inkuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ibishimangira, Stromae yasubiye i Burayi byihutirwa kubera ibibazo by’ubuzima, bikavugwa ko yagiye kwivuza ariko kugeza ubu ikibazo cy’ubuzima yaba yahuye nacyo ntikiratangazwa neza, gusa yari i Brazzaville yerekeza i Kinshasa aho yari kuzakorera igitaramo kuri uyu wa Gatandatu, ariko yababajwe cyane n’ibyamubayeho n’itsinda rimufasha ubwo bavaga i Brazzaville bajya i Kinshasa.
Ikinyamakuru La Tempete cyo kivuga ko Stromae n’abamufasha mu bitaramo bye, bageze i Brazzaville bakimwa ibyangombwa (Visa) bibambutsa umugezi wa Congo berekeza i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Iki kinyamakuru kivuga ko abakozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakorera ku mupaka wo ku mugezi wa Kongo, banze kwihanganira Stromae n’itsinda rimufasha mu bitaramo bavuga ko hari ibyangombwa batujuje, nyuma yo kuburana no gusigana kuri icyo kibazo biza gutuma Stromae amara amasaha menshi ahagaze, aza kuhava yerekeza mu cyumba cye yari arimo muri Hoteli ngo abe aruhuka ategereje ko bikemuka, abamubonye bemeza ko yagaragaraga nk’unaniwe cyane kandi yarakaye.
Akimara kugera muri Hoteli, Stromae wagaragaraga nk’ufite ikibazo ntiyabashije kuhamara akanya ahubwo yahise azinga ibye yerekeza ku kibuga cy’indege ahita yurira indege imujyana mu Bubiligi, bikavugwa ko ubuzima bwe yagiye butifashe neza. Icyamaze kwemezwa ni uko uyu muhanzi wari waraje gukora ibitaramo bitandukanye muri Afrika, icyo yari kuzakorera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyamaze kuburizwamo, ariko igitaramo yari kuzakorera i Kigali muri Sitade Amahoro cyo ibyacyo ntibirasobanuka kuko nta kiratangazwa ku ruhande rw’ababitegura.
Tariki 20 Kamena nibwo Stromae biteganyijwe ko azakorera igitaramo i Kigali, akaba ari naho yifuje gusoreza ibitaramo bye nk’igihugu afata nk’iwabo kuko se umubyara ari umunyarwanda kandi akaba anafite umuryango mu Rwanda. Ntibiremezwa niba azagarurwa n’iki gitaramo cyangwa niba nacyo kizaburizwamo, gusa biragoye kuko guhagurutsa umuhanzi nka Stromae i Burayi si ibintu biba byoroshye, hagakubitiraho n’ikibazo cy’ubuzima bivugwa ko yagiye i Burayi afite.
Source:Umuryango