Burundi : Umuririmbyi wo muri Tanzaniya Mr NICE yandikiye ibaruwa perezida Nkurunziza !
Umucuranzi ukunzwe cyane muri Afurika y’iburasirazuba witwa Mr Nice wo mu gihugu cya Tanzaniya, akunze kuvugwa cyane mu biganiro bitandukanye ndetse n’indirimbo ze zigacurangwa mu birori no mu bitaramo binyuranye mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba. Muri iyi minsi umucuranzi Mr Nice akaba ari kuvugwa cyane muri politiki bitewe n’ibaruwa yandikiye perezida Nkurunziza amubwira icyo atekereza ku bibazo bya politiki biri mu gihugu cy’u Burundi.
Nyuma y’igihe kirekire yamaze acecetse ari kureba no kwitegereza ibiri kubera mu gihugu cy’u Burundi, umunyamuziki Mr Nice yeguye ikaramu yandikira perezida Nkurunziza ibaruwa, amubwira ukuri kose afite kumutima, asaba yinginga cyane Perezida Nkurunziza kureka icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Muri iyo baruwa, umucuranzi Mr Nice yasobanuriye perezida Nkurunziza impamvu zatumye afata icyemezo cyo kumwandikira ku giti cye ntawundi muntu agishije inama ; zimwe mu mpamvu zatumye yandika iyo baruwa ni uko yitegereje akabona abavandimwe b’abarundi akunda cyane bagiye guhangayika no kubabara cyane, niba Nkurunziza akomeje kuba perezida w’igihugu cy’u Burundi. Muri iyo baruwa, Mr Nice yandikiye perezida Nkurunziza yashyizemo amagambo agaragariza Nkurunziza ko umucuranzi Mr Nice amukunda cyane, akaba amufata nk’umuvandimwe we ndetse n’umufana we, ahereye kuri ayo magambo, Mr Nice yaboneyeho gusaba Nkurunziza kwemera gushyiraho uburyo bwiza bwo gusangira ubutegetsi hagati y’abarundi.
Uyu mucuranzi Mr Nice akaba azwi cyane n’abarundi ndetse nawe akaba akunda cyane igihugu cy’u Bundi bitewe ni uko indirimbo ye yitwa « rafiki » (ku ifoto hejuru Mr Nice yarimo abyinira abarundi i Bujumbura) yatumye aba icyamamare yayiririmbiye i Burundi kandi ikaba ifite ikimenyetso gikomeye kiyiranga kirimo abavuzi b’ingoma b’abarundi.
Ikibazo abantu benshi bakomeje kwibaza ni ukumenya niba perezida Nkurunziza hari agaciro azaha ibaruwa yandikiwe na Mr Nice, akubahiriza ibyifuzo yashyizemo; ibihe bizaza akaba aribyo bizaduha igisubizo.
Source : www.sde.co.ke