16H33: Perezida w'u Burundi Pierre Nkurunziza amaze gutangaza kuri uyu wa mbere taliki ya 18/05/2015 ko yahinduye guverinema. Abaministres batatu bakaba birukanywe bagasimbuzwa abandi. Ministere y'ingabo yahawe Emmanuel Ntahonvukiye (umusivile) akaba asimbuye Potien Gaciyubwenge, naho muri ministere y'ububanyi n'amahanga Alain Aimé Nyamitwe yasimbuye Laurent Kavakure, muri ministeri y'ubucuruzi Virgie Ciza yayivuyemo asimburwa na Irina Inantore. Iri vugururwa rya guverinema rishobora kuba ritewe n'igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi no kuzahura ububanyi n'amahanga butameze neza muri iki gihe hagati y'u Burundi n'ibindi bihugu (source:RFI).
13H25: Nubwo abarundi bafite ubwoba bw'uko ubutegetsi bubafata nk'abahiritse ubutegetsi, ntibyabujije abantu kujya mu mihanda barigaragambya. Kuri iyi saha, mu Kanyosha abantu barenga 600 basohotse mu ngo zabo bakaba bari bagoswe n'abasilikare bari hagati y'10 na 30, abo bantu bose baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Burundi ahasigaye bahunga abo basilikare. Nyakabiga, abantu bari hagati y'150 na 200 bagiye mu mihanda, abasilikare barasa amasasu mu kirere , abari mu myigaragambyo aho kwiruka bicaye hasi bashyira amaboko hejuru. Kinanira II , abaturage bavugirije induru abasilikare barashe mu kirere uretse ko nta muntu wakomeretse. i Mutakura ministre w'umutekano Gabriel Nizigama yasabye abasilikare kuva mu muhanda bagaha ubwisanzure abigaragambya. Igihugu cya Kenya kirasaba leta y'u Burundi gusubika amatora, ariko abari mu myigaragambyo ntibabikozwa kuko ataricyo cyabajyanye mu mihanda, bo bashaka ko Nkurunziza areka manda ya gatatu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 18/05/2015 udutsiko tunyuranye tugizwe n’abantu bamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza twagerageje kwihuza mu myigaragambyo tuvuye mu duce tunyuranye tw’umujyi wa Bujumbura. Iyo myigaragambyo ikaba yatangiriye mu duce dutuwe n’abantu benshi barwanya manda ya gatatu ya Nkurunziza.
Nubwo abigaragambya biyemeje kongera kwishora mu mihanda, hirya no hiro abasilikare babukereye ari benshi bari kugerageza gutatanya abantu bari muri iyo myigaragambyo. Abo basilikare bakaba bitwaje intwaro z’intambara zirimo imbunda zo mu bwoko bwa kalachnicov, intwaro zitera ibisasu byo mu bwoko bwa loketi (lance-roquettes RPG) kimwe n’izindi ntwaro zirekura amasasu menshi ziremereye. Abo basilikare nta kindi bari gukora uretse kurasa amasasu menshi mu kirere kugira ngo batatanye abigaragambya ndetse bakanabirukaho. Abigaragambya nabo bari kugerageza guhunga abo basilikare bakongera kwihuriza kure yabo bamara kugera hamwe bakaririmba indirimbo zamagana Nkurunziza.
Umwe mubayoboye abo basilikare yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP agira ati: «Intego yacu ni uko abigaragambywa bava mu mihanda kuko bibujijwe kwigaragambya. Turagenda tugerageza kubirukana mu mihanda mu buryo nta muntu duhutaza». Kugeza ubu nta bikorwa bibi biragaragara mu myigaragambyo y’uyu munsi kandi nta nubwo abigaragambya bakoze ibikorwa byo gutera amabuye abashinzwe umutekano nk’uko mbere byari bimeze. Kugeza ubu itora rya perezida wa repubulika mu Burundi riteganyijwe kuba ku italiki ya 26/06/2015.
Kubera ubwoba bwo gutinya umutekano mucye uri mu Burundi, abanyamahanga bari muri icyo gihugu bakomeje kukivamo, Igihugu cya leta zunze ubwemwe z’Amerika n’ibihugu by’Uburayi bikaba bimenyesha ko umunyamahanga wese ushaka kuva mu Burundi ibyo bihugu byiteguye ku muha ubufasha bwo kukivamo. Abanyamahanga benshi bari kuva mu Burundi bari kwerekeza i Kigali mu Rwanda.
Sorce : bfmtv