Tanzaniya yamenyesheje ONU ko itazafatanya n'ibihugu bizagaba ibitero kuri FDLR!
[Ndlr : Ikibazo cya FDLR gikomeje gutera muzunga leta ya Paul Kagame bitewe ni uko idashaka kubahiriza demokarasi, ikaba yifuza ko abantu bose bifuza demokarasi mu Rwanda bakwicwa! Ikibazo gikomeye ni uko FDLR yananiye Paul Kagame, akaba ategereje ko amahanga azayimwicira, ariko igihugu cya Tanzaniya kikaba kibanjirije ibindi bihugu mu kugaragariza ONU ko kidashobora kurasa impunzi ! None se ko bitangiye kugaragara ko amahanga atazarimbura FDLR, Paul Kagame akaba yaragerageje kuyirimbura mu myaka igera kuri 20 ikamunanira,bizagenda bite ? Paul Kagame yivugiye ubwe ko ijambo perezida w’Ubufaransa François Hollande yavugiye i Dakar mu nama y’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa, aho Hollande yasabye ko abakuru b’ibihugu by’Afurika bagomba kubahiriza demokarasi, bakirinda guhindura itegeko nshinga kugira ngo bigundirize kubutegetsi, ko iryo jambo ryatumye Kagame arwara ! None se ubu, iki cyemezo cya Tanzaniya cyo kudatera FDLR kirasiga Paul Kagame amahoro ? Kanda aha wumve uko radiyo Impala isesengura iki kibazo]
Nubwo bimwe mu bitangazamakuru byanditse bigaragaza ko Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, yaba ashyigikiye ko abarwanyi ba FDLR bagabwaho ibitero, Minisitiri w’intebe w’iki gihugu yagaragaje ko batazigera biyunga ku bihugu byitegura kugaba ibitero kuri uyu mutwe. U Rwanda na bamwe mu bagize Umuryango Mpuzamahanga ntibyumvikana na Tanzania ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyari gukurikira igihe ntarengwa cyahawe umutwe wa FDLR wo gushyira intwaro hasi ku bushake cyarangiye tariki 2 Mutarama uyu mwaka.
Nkuko tubikikesha ikinyamakuru « The East African », ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda na Tanzania bwaba buturuka ku nama y’ikubagahu yatumijwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, ku ya 15 na 16 Mutarama, bimwe mu bihugu byari byashyizeho iyi tariki bikazarebera hamwe, ikindi gikwiriye gukurikiraho aho gukoresha ingufu za gisirikare. Mu gihe u Rwanda rubona izindi nama ziga kuri FDLR zaba ari izo gutakaza igihe n’amafaranga, Tanzania yagaragaje ko kugaba igitero kuri uyu mutwe bitazigera biba kugeza igihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira De mokarasi ya Congo (RDC) izaba imaze kurobanura abarwanyi n’abatari abarwayi, ikambura intwaro abazifite abandi bagafashwa gucyurwa hifahishijwe ishami rya Loni Ryita ku Mpunzi (UNHCR) nk’uko byemerejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri 2014.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Bernard Membe, yagize ati “Ubu tuvuga, imyanzuro myinshi ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa. Noneho nk’igihugu ntituzigera twitegura kwifatanya n’abisuganiriza gutera inyeshyamba kuko abaturage bose bo muri RDC si FDLR.” Yakomeje agaragaza ko kubanza gucagura inyeshyamba zikajya ukwazo ari cyo gikorwa cy’ibanze mu kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ati “Niba RDC itazakoresha ingufu z’umutekano mu gucagura Abanyarwanda ikanabasubiza mu bice bavuyemo, Tanzania ntizubahiriza ibyo Loni isaba byo kugaba ibitero ku buryo bwihuse kuri izi nyeshyamba.”
Membe yanashimangiye ko nubwo Tanzania yigeze kohereza ingabo zayo kurwanya umutwe wa M23, ikibazo cya FDLR gitandukanye n’icy’uyu mutwe. Ati “Umutwe wa M23 wari ugizwe n'abantu bamwe, babaga mu bigo ndetse bafite imodoka, bikaba bibatandukanya na FDLR." Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze mu cyumweru gishize ko FDLR ikwiye kwitabwaho vuba na bwangu kuko ari cyo kibazo gikomeye akarere gasigaranye mu bijyanye n’umutekano.
Mushikiwabo yagize ati “Nta bundi buryo kuri iyi ngingo, kwikiza uyu mutwe wakoze Jenoside, nta ngufu za gisirikare zikoreshejwe... Ntabwo rero wagira umutwe w’amabandi umara imyaka 20 wicaye aho ngaho, abashaka kuwukoresha muri politiki bagakomeza kuwukoresha, maze ngo ubyihorere.” Ntabwo yigeze avuga kuri Tanzania n’abandi bose badashyigikiye ko FDLR yagabwaho ibitero, Mushikiwabo yavuze ko abakuru b’ibihugu by’akarere bakwiye kwita cyane ku kuba uyu mutwe warahawe imyaka isaga 20 ngo ube wakwisubiraho ahubwo ukijandika mu bikorwa by’ubwicanyi n’ubucukuzi bw’amabuye y’ahaciro butemewe.“[...] Ntituyobewe ubufasha buhabwa FDLR na bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’akarere, ariko ntekereza ko igihe kigeze ngo tugire inshingano dufata. Ntidukeneye indi myanzuro cyangwa gukomeza kwisubiramo.”
Inama y’iminsi ibiri yitezwe i Luanda ku wa 15 na 16 muri uku kwezi, aho izahuza ibihugu bigize Akanama Mpuzamahanga k’Umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) n’ibigeze Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC). Perezida Zuma ukuriye ishami rya SADC mu bijyanye na politiki, n’ubutwererane mu bya Gisirikare, yashimangiye ko FDLR itubahirije igihe ntarengwa yashyiriweho muri Kamena 2014; ku basaga 1500 ababarirwa muri 337 ni bo bamaze kwitanga kandi na bo ni abasirikare bato. Ntibagera no kuri 30% by’abasigaye mu mashyamba.
Gusa yagaragaje ko hakwiye kwitabwa ku bikorwa byose byakorerwa uyu mutwe ntihagire icyo byahungabanya. Loni, Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje kotsa igitutu RDC ngo ifashe MONUSCO kugaba ibitero kuri uyu mutwe nubwo u Rwanda rugishidikanya ku gushyira amagambo mu bikorwa by’abavuga ko bashyigikiye ko uyu mutwe warandurwa burundu kandi ari bo bawukoresha bakanawuha ibikoresho bya gisirikare.
Inkuru y’igihe