Ibitekerezo : Inshuti za FDLR zirashaka ko impunzi zihabwa akato !

Publié le par veritas

impunzi z'abanyarwanda muri Congo

impunzi z'abanyarwanda muri Congo

Nyuma y’itariki ya 02 mutarama 2015 nibwo MONUSCO yari gutangira ibikorwa byo kurasa kuri FDLR mu gihe yari kuba itararangiza igikorwa cyayo cyo gushyira intwaro hasi. Kandi koko iyo tariki ntarengwa FDLR ntiyayubahirije bityo isaba umuryango mpuzamahanga kuyongerera igihe kandi birumvikana. Icyo gihe ntikirongerwa ariko kandi MONUSCO ntirarasa FDLR. Twifuza ko kurasa FDLR byakomeza kubera ihurizo MONUSCO kandi koko ntibizayorohera kubigeraho kuko structure za FDLR atari structure zisanzwe z’igisirikare k’igihugu kubera ko nta makambi ya gisilikare  bafite kandi abasilikare ba FDLR bakaba batabarizwa ahantu hamwe.
 
Amwe mu mashyaka ya Opposition amaze kubona ko LONI yanze gushingura icumu ku cyemezo cyayo cyo kurasa FDLR, yatangiye gukoresha uburyo bwose afite kugira ngo yamagane icyo gikorwa cyo kurasa kuri FDLR. Aha navuga ko amenshi muri ayo mashyaka atababajwe cyane na FDLR ahubwo ababajwe n’impunzi zo mu mashyamba ya Kongo zibana n’abarwanyi ba FDLR kandi isasu rikaba ridatoranya. Kuba ayo mashyaka abibona gutyo ntabwo yabizira kuko nta muntu wagombye guhatirwa gutekereza nk’undi !
 
Mu bikorwa ayo mashyaka agamije gukora harimo imyigaragambyo ; imwe ikaba izabera i Paris ikazakorwa n’igice kimwe cy’amashyaka ; indi ikazabera i Bruxelles nayo ikozwe n’ikindi gice cy’amashyaka. Kuri njye numvaga ari igitekerezo cyiza kuko bose umugambi bafite ni umwe : Gutabariza impunzi. Gusa naje gutanganzwa n’uko nabonye inyandiko nk’ebyiri kuri «Ikaze iwacu» zinegura ibyo bikorwa by’ayo mashyaka kandi ko ntacyo bimaze. Byanteye kwibaza niba koko ibyo bikorwa ari ibikorwa bibi cyangwa niba abanditse izo nkuru hari ikindi bari bagendereye.
 
Imwe muri izo nkuru igira iti « Ikibazo cya FDLR: amashyaka ya opozisiyo mu kimwaro arategura imyigaragambyo mu kavuyo!». Uwanditse iyo nkuru yerekana icyo kimwaro avuga ko mbere y’itariki ya kabiri mutarama muri uyu mwaka, nta shyaka na rimwe ryari ryigeze rigira icyo rivuga kandi ibyo kurasa FDLR bitarahwemaga kuvugwa, ko ahubwo n’ayo mashyaka yaririmbaga ko FDLR izaraswa, none ikaba ikiri aho ntawe urayirasa. Ati icyo ni ikimwaro ! Kuri njye sinumva aho ayo mashyaka afite ikimwaro nk’uko uwanditse iyo nkuru abivuga kubera impamvu ebyiri :
 
1.Ayo mashyaka ntategetswe gushyigikira FDLR mu bikorwa byayo byaba ibya gisirikari cyangwa ibya politiki cyane cyane ko amenshi muri ayo mashyaka nta n’abarwanashyaka afite muri FDLR. Kugira icyo bakora rero barabiterwa n’ubumuntu n’akababaro bafitiye abanyarwanda bene wabo bari mu mashyamba ;
 
2.Kugeza ku mpera z’ukuboza 2014, FDLR ntiyahwemaga kwemeza ko igihe yahawe cyo gushyira intwaro hasi izacyubahiriza cyane cyane iyo yabaga yokejwe igitugu ngo nitange intwaro. Mu gihe yari kuba yamaze gushyira intwaro hasi, ntawari kuyirasaho. None se amashyaka yari kujya aho akigaragambya ngo ntibazarase FDLR kandi itazaraswa kuko yari kuba yubahirije ibyo isabwa ? Iryo kosa rya politiki bari kuzarisobanura gute ? Aha nakwibutsa ko FDLR ubwayo ariyo yifatiye icyemezo cyo gushyira intwaro hasi, ntawabiyihatiye.
 
Kuba abanyamashyaka batarashyize hamwe ngo bakorere iyo myigaragambyo hamwe, byo ntawabishima. Cyakora navuga nti ikibazo cya FDLR sicyo cyari gutuma abanyapolitiki basanzwe badacana uwaka noneho bicarana ngo bategurire imyigaragambyo hamwe ; ni ngombwa kubaha umurongo ishyaka riba ryarihaye kandi ukubaha n’uburenganzira bwa buri wese bwo kwifatanya n’uwo ashatse (Liberté d’association).
 
Inkuru ya kabiri iravuga ngo « Ikibazo cya FDLR: ikinamico riri inyuma y’imyigaragambyo yo gutabariza impunzi ». Iyi nkuru irasa cyane n’iya mbere wagira ngo zanditswe n’umuntu umwe ; gusa iyi yo yaranzwe cyane no kwibasira bamwe mu banyamashyaka cyane cyane Padiri Nahimana Thomas kubera imyumvire ye kuri FDLR. Njye mbona yagombye kubyubahirwa kuko ari ko abyumva, ahubwo yenda FDLR ikazamunyomoza ikora ibinyuranye n’ibyo ayivugaho.
 

Muri iyi nkuru, uwayanditse yabeshyuje inkuru yigeze gusohoka ku « Ikaze iwacu » yagiraga iti «FDLR-ONU: Ya raporo ya ONU yatumye Dr Paulin murayi na Faustin Twagiramungu biyunga yasohotse». Muri iyo nkuru bemezaga ko Raporo ya ONU yafatiye ibihano abo bagabo bombi, ndetse nagize n’icyo nyivugaho nyibeshyuza (Ibitekerezo : Ese iyo abantu bashwanye biyunze hari uwo bibabaza uretse umwanzi wabo?),none mbonye n’undi wunga mu ryanjye. Gusa we ntiyarekeye aho yatubwiye indi mpamvu yatumye Murayi na Twagiramungu biyunga, ngo hari ubucuruzi bakorera muri Kongo. Ejo hazaza n’undi azatubwira indi mpamvu y’ubwo bwiyunge kandi « Ikaze iwacu » nayo izayitangaza nta kibazo. Reka dutegereze kuko yatwijeje ko azatubwira neza iby’ubwo bucuruzi. Igitangaje ni uko isesengura ry’uwatanze iyi nkuru ririmo urujijo, nta huriro amazina y’abanyepolitiki Paul Murayi na Twagiramungu Faustin ifitanye n’imyigaragambyo ivugwa muri iyo nkuru yateguwe n’amashyaka !

Ku birebana n’iyo myigaragambo y’i Paris, iyi nkuru itumenyesha ko mu bayiteguye nta bwumvikane burimo : « Bamwe baravuga ngo baratabariza impunzi si FDLR, abandi bati, ntiwatandukanya impunzi na FDLR kuko nayo igizwe n’impunzi kandi akaba ariyo ONU yafatiye icyemezo cyo kurasaho ».Kuri njye sinumva icyo uwanditse iyi nkuru anenga abazigaragambya, none se iyo bavuze impunzi z’abanyarwanda, FDLR baba bayikuyemo ? Ashwi daa, FDLR ni impunzi z’abanyarwanda nk’izindi zose, bivuze ngo kurasa FDLR ni ukurasa impunzi z’abanyarwanda. Ku rundi ruhande ariko ntabwo impunzi z’abanyarwanda ari FDLR. FDLR ni agace gato kagize impunzi z’abanyarwanda.
 
Umwanzuro
 
Iyi nkuru ya kabiri irangiriza kuri aya magambo « KUGEZA UBU MURI ABO BANYAPOLITIKI BOSE NTAWE URAKANDAGIZA AKARENGE MURI CONGO, Bose tumaze iminsi tubona uko babanye na FDLR, kandi ngo ariyo bagiye kuvugira. Niyo mpamvu ibi bavuga ngo ni imyigaragambyo ari “Ikinamico ». Ese ishyaka rivugira irindi ari uko ryo ritazi kwivugira ? Uku ni ukwitiranya ibintu ; nta shyaka ryishyize hamwe na FDLR kugira ngo riyivugire ahubwo bashakaga guhuza ingufu ngo basobanure ikibazo cy’impunzi cyane cyane iziri mu mashyamba ya Kongo. Ni ukuvuga ngo mu mashyamba ya kongo hari impunzi zifite intwaro arizo FDLR n’izindi mpunzi zisanzwe.
 
Izi za nyuma rero nizo menshi muri ariya mashyaka ari gutabariza kuko zibana na FDLR. Mu kurasa FDLR rero nabo bazarasirwamo ku maherere. Icyo ni ikintu cy’ingenzi ariya mashyaka ashaka kumvikanisha, kurusha kuvugira FDLR. Ni aha rero mvuga ko abakunzi ba FDLR bashaka guheza mu kato impunzi zo mu mashyamba ya Kongo kuko bo babona ayo mashyaka atagombye kuvugira impunzi ahubwo yavugira FDLR kuko arizo mpunzi ! Kuri bo iyo myigaragambyo ntacyo imaze kuva itavugira FDLR. Uko ni ugushaka guheza impunzi mu kato !
 
Me Kubwimana Jacques
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :