FRDLR : Operation « Sokola 2 » ntabwo ari intambara ahubwo ni ubwicanyi bw’impunzi !

Publié le par veritas

Si ubwa mbere FPR ifatanya na Congo mu kurimbura imbaga!

Si ubwa mbere FPR ifatanya na Congo mu kurimbura imbaga!

Kuri uyu wa kane taliki ya 29 Mutarama 2015, nibwo Lieutenant-Général Didier Etumba aherekejwe n’abandi basilikare bakuru bo mu buyobozi bw’ingabo za Congo FARDC yageze i Beni mu mujyi uri muri Kivu y’amajyaruguru avuye i Kinshasa atangaza ko ingabo za Congo zatangiye kugaba ibitero kubarwanyi ba FDLR. Iyo ntambara Général Etumba akaba yarayise « Opération Sokola 2 ». Lieutenant-Général Didier Etumba niwe mugaba mukuru w’ingabo za Congo. Iyo ntambara Congo yiyemeje gushoza ku mpunzi z’abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa Congo ikaba ireba ingabo za Congo gusa kuko ingabo za ONU arizo MONUSCO zivuga ko zitazi neza uburyo ingabo za Congo zateguye urwo rugamba kuko gahunda bagombaga gufatanya mu kugaba ibitero kuri FDLR Perezida wa Congo Joseph Kabila yanze kuyishyiraho umukono !

Kuva isi yose yatangarizwa n’ingabo za Congo ko zatangiye kugaba ibitero kuri FDLR, abaryoherwa no kubarura imirambo y’abanyarwanda bamaze kwicwa bahise batangira kubaza ingabo za Congo uturere urugamba ruri kuberamo ndetse n’impunzi zimaze kwicwa, kugeza ubu nta gisubizo barabona, gusa abo babibaza babwirwa ko intambara irimbanyije, mukandi kanya bakabwirwa ko ibitero bizatangira vuba ! Iyi ntambara yo kugaba ibitero kuri FDLR iributsa abantu benshi ibitero Paul Kagame na Kabila bagabye ku mpunzi ziri mu gihugu cya Congo, ibyo bitero bikaba byarahitanye inzirakarengane nyinshi harimo n’abakongomani. Ibitero bya : Kimya I, Kimya II na Umoja wetu, ntabwo byashoboye kurimbura impunzi , Ni ibi bitero Joseph Kabila azanye « Sokola II » bizafata ubusa!

Ni mpamvu ki Kabila adashaka ko ingabo za Congo zifatanya na MONUSCO mukurwanya FDLR ?

Nubwo ingabo za Congo zatangaje ko zitangije intambara ku mpunzi z’abanyarwanda ziri muri icyo gihugu, mu byukuri ntabwo ari intambara isanzwe izwi ahubwo ni ubundi bwicanyi Kabila atangije afatanyije n’ingabo za Paul Kagame zimaze iminsi zaracengeye muri Congo. Izo nkotanyi zinjijwe mu ngabo za Congo mu izina rya M23 yatahutse, zikaba zifite gahunda yo gutera ibitero shuma no guhotora abayobozi ba FDLR zitaretse n’impunzi zose muri rusange ndetse no kwica abanyepolitiki batavuga rumwe na Kabila bari mu burasirazuba bwa Congo. Bitewe ni uko ONU idashobora kwemera ubwicanyi nk’ubwo ibwita intambara, niyo mpamvu Kabila yahisemo kwifatanya na Paul Kagame mu ibanga rikomeye kubera inyungu bahuriyeho mu kavuyo k’umutekano muke mu burasirzuba bwa Congo! Abo bagabo bombi bakaba bagiye kwica impunzi n’abakongomani MONUSCO yigaramiye ngo bari kurwanya FDLR !

Inyungu Kabila afite mu bwicanyi bwo kurimbura impunzi z’abanyarwanda ni uko bizamuha uburyo bwo kwereka amahanga yose ko ari mu ntambara bityo akibagiza ubwicanyi ari gushinjwa bw’abaturage b’inzirakarengane bahitanywe n’abashinzwe umutekano ba leta  ayoboye mu gushaka kuburizamo imyigaragambyo y’abaturage batashakaga ko ashyiraho itegeko ryuzuye amayeri y’ibarura ry’abaturage; ryari gutuma aramba k’ubutegetsi ntihazabe amatora yo mu 2016. Abanyepolitiki bo muri Congo ndetse n’abadiplomate bakorera muri icyo gihugu bavuga ko Kabila yiyemeje gufatanya na Paul Kagame rwihishwa nk’uko basanzwe babikora kugira ngo bateze umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo ; ibyo bikazafasha Kabila gusubika amatora yo mu mwaka w’2016 kuko azatanga ibisobanuro by’uko igihugu kiri mu ntambara, kubera iyo mpamvu amatora akaba adashobora kuba mu gihe hari igice k’igihugu gifite abaturage badashobora gutora kubera umutekano muke. Umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo uzaba urwitwazo kuri Kabila rwo kwivugana abanyepolitiki batamwemera bo muri ako karere no gufunga abanyepolitiki b'i Kinshasa amahanga agaceceka. Muri make Kabila arashaka kugundira ubutegetsi atabinyujije mu mategeko nk’uko yari yabitekereje ahubwo akabinyuza mu bwicanyi bw’abaturage no guhungabanya umutekano wabo ngo ari mu ntambara ya FDLR.

Amakuru ava mu nzego z’iperereza i Kinshasa yemeza ko Joseph Kabila yarakajwe ni uko Général Bisengimana ushinzwe polisi y’icyo gihugu yagaragaje ubwoba bwinshi cyane bwo kwica abaturage mu gihe cy’imyigaragambyo ; ibyo bikaba byaratumye umugambi wa kabila wo gushyiraho itegeko rituma agundira ubutegetsi upfuba ! Kabila akaba yariyemeje gukura ku mwanya w’ubuyobozi bwa polisi Bisengimana, kugira ngo Kagame atarakara, Kabila akaba yaramwemereye gucengeza inkotanyi mu ngabo za Congo zikajya kwica impunzi no gusahura Congo, uwo mugambi wo kwinjiza ingabo za FPR mu ngabo za Congo ukaba waratangiye kera (1996), mu gihe cyo kurwanya M23 hakaba hari abakuru b’ingabo bagerageje kwanga ko ingabo za Congo zinjizwamo inkotanyi ariko abo bayobozi b’ingabo bakaba bararangije kwicwa (Col.Mamadou na Général Bahuma) !

Ntayindi ntambara muzumva muri Congo cyangwa ngo bababwire ngo ahantu aha naha hari imirwano, ahubwo ibitero bigiye gukorwa ni ubuhotozi bw’abantu. Ingabo za MONUSCO ziravuga ko zigiye kwiga uburyo zizarengera impunzi ariko ibyo ntibishoboka , ahubwo impunzi zigomba kwirengera, zigashaka ubwihisho kandi zigatabarana igihe zatewe n’inkotanyi zacengeye igisilikare cya Kabila !

Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
L
Ndakangurira abaturage bose ba Afrika , by'umwihariko abaturage b'akarere k'ibiyaga binini ( bigari ), abaturage b.Afrika y'amajepfo na Afrika y'uburengerazuba ( west= ouest ) gukurikiranira hafi buri musi no gusobanukirwa neza Ibyo abansi ba Afrika, aribo Kagame, Kaguta, Kabila , bari gukora.

Kabila ni igisambo ( igisuma ) c'umwicanyi c'umututsi gikorana bya hafi n'ibindi bisambo ( amabandi ) by'abicanyi kabuhariwe aribo Kagame na Museveni,.. mu kwica abantu no kubasahura. Ibyo bisambo rero bikorana n'ibindi bisambo byo muri ONU. Uwitwa Martin Kobler arashaka ko icitwa umuhutu wese yakwicwa muri Afrika kugira we n'abandi bahuriye mw'idini rya Lucifère - illuminati baronke ibitambo batanga k'umukuru wabo Satani. Martin Kobler ni umudage kandi ari mw'idini nk'iryo Hitler yarimo. Kobler yakoze muri Irak, Afghanistan, Egypte, syria... Ahantu hose yakoze, yagiye ashimwa na Illuminati kuko yahahitanye abantu benshi harimwo abagore n'abana.
Hari igikecuru citwa Madeleine Abright ngo yari umunyamabanga mukuru wa Amerika, umunyamakuru amubajije impamvu amerika n'ubwongereza bishe abana 500.000; uwo mugore yasubije ngo cari igiciro ca Demokrasi. Demokrasi yo gutera ibindi bihugu biri mu mahoro, ugasenya, ukica, ugasahura wihishije inyuma y'ikintu wibwira ko abandi bantu bashima ko caba ari ciza.
Kobler rero , twese turazi uwamutumye , nta cyiza ciwe na gato, iumugambi wiwe ni uwo kugabanya umubari ( igitigiri ) cy' abantu batuye Afrika , kugira shetani , illuminati (Devil worshippers = adorateurs de satan ; babone uko bashobora kugenzura abantu bose batuye isi.
Iyo "control",igenzura rirakorwa mu kwica bakoresheje ingwara ,( maladies bactériologiques et biologiques ),gukona, gutera ingwra abantu wihishije inyuma y'urukingo, ingwano, gushamiranya amoko hirya no hino kw'isi, gutandukanya imiryango, kuvuga ko umugore agomba gusumba cyangwa akangana n'umugabo, gushira uburozi bwica bukebuke mu mazi no mu biryo,...
Répondre
U
Kuli Tuseme!

Urasema usema iki ko byose ari ha handi ko Abanyarwanda babaye benshi mu buhungiro, ngiyo za Uganda, Congo Brazzaville, Malawi, mozambique, south africa, Zambie, Zimbabww, Amaerica, Canada, Uburayi, austarliya, etc...Kwikirigita mugaseka rero nta go ikibazo cy' impunzi z' abanyarwanda RPF ntizakirangiza ! Uko Inyenzi-Nkotanyi zagezaho zikarutaha, niko bizagenda igihe nikigera impunzi ziri hanze zizageraho nazo ziyorganize mpaka zitashye ku ngufu nazo zikibohoze nkuko mwabikoze !!!! "L' Histoire n' est pas du lineaire , mes amis, "Elle n' est qu' un eternel recommencement", m' a ensigne mon ancien mon professeur d' Histoire , le Burundais - Hutu RWUMVIMPUMURO ISAAC en 1977. Wait and see !!!!! Abazaba bakiriho bazabibona peeee!!!!
Répondre
J
Ntabapfira gushira,les trois présidents K qu'ils continuent à tuer...ibyari byobyose na Hitler ntabwo yamaze abayiraheti.
Répondre
M
Uvuze ngo iki Tuseme,ngo zigataha shobuja Kagome abone amaraso agotomera?rahirako atagiye kubasama ayo murimo mumena!
Répondre
T
Duhaye karibu abanyarwanda bose bafashwe bugwate n'abafite inyungu zabo. Ahubwo MONUSCO yarikwiye gushaka uburyo yashakira inzira no kubarindira umutekano cyane ko FDLR. uwo imenye ko ari butahe ibita imwica. Ariko namwe mwandika ibi iyaba mwari mukoze ubwo buvugizi impunzi zikabona uko zivobotora zigataha.
Répondre
K
ONU nihagarikire ubwo bwicanyi, hanyuma izubake urwibutso isabe n'imbabazi z'uko itatabaye. Erega ibi byose ni USA. No muri Ukraine irica, irica muri Afghnistan, ahantu hose; ariko sibo Mana
Répondre