FRDLR : Operation « Sokola 2 » ntabwo ari intambara ahubwo ni ubwicanyi bw’impunzi !
Kuri uyu wa kane taliki ya 29 Mutarama 2015, nibwo Lieutenant-Général Didier Etumba aherekejwe n’abandi basilikare bakuru bo mu buyobozi bw’ingabo za Congo FARDC yageze i Beni mu mujyi uri muri Kivu y’amajyaruguru avuye i Kinshasa atangaza ko ingabo za Congo zatangiye kugaba ibitero kubarwanyi ba FDLR. Iyo ntambara Général Etumba akaba yarayise « Opération Sokola 2 ». Lieutenant-Général Didier Etumba niwe mugaba mukuru w’ingabo za Congo. Iyo ntambara Congo yiyemeje gushoza ku mpunzi z’abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa Congo ikaba ireba ingabo za Congo gusa kuko ingabo za ONU arizo MONUSCO zivuga ko zitazi neza uburyo ingabo za Congo zateguye urwo rugamba kuko gahunda bagombaga gufatanya mu kugaba ibitero kuri FDLR Perezida wa Congo Joseph Kabila yanze kuyishyiraho umukono !
Kuva isi yose yatangarizwa n’ingabo za Congo ko zatangiye kugaba ibitero kuri FDLR, abaryoherwa no kubarura imirambo y’abanyarwanda bamaze kwicwa bahise batangira kubaza ingabo za Congo uturere urugamba ruri kuberamo ndetse n’impunzi zimaze kwicwa, kugeza ubu nta gisubizo barabona, gusa abo babibaza babwirwa ko intambara irimbanyije, mukandi kanya bakabwirwa ko ibitero bizatangira vuba ! Iyi ntambara yo kugaba ibitero kuri FDLR iributsa abantu benshi ibitero Paul Kagame na Kabila bagabye ku mpunzi ziri mu gihugu cya Congo, ibyo bitero bikaba byarahitanye inzirakarengane nyinshi harimo n’abakongomani. Ibitero bya : Kimya I, Kimya II na Umoja wetu, ntabwo byashoboye kurimbura impunzi , Ni ibi bitero Joseph Kabila azanye « Sokola II » bizafata ubusa!
Ni mpamvu ki Kabila adashaka ko ingabo za Congo zifatanya na MONUSCO mukurwanya FDLR ?

Inyungu Kabila afite mu bwicanyi bwo kurimbura impunzi z’abanyarwanda ni uko bizamuha uburyo bwo kwereka amahanga yose ko ari mu ntambara bityo akibagiza ubwicanyi ari gushinjwa bw’abaturage b’inzirakarengane bahitanywe n’abashinzwe umutekano ba leta ayoboye mu gushaka kuburizamo imyigaragambyo y’abaturage batashakaga ko ashyiraho itegeko ryuzuye amayeri y’ibarura ry’abaturage; ryari gutuma aramba k’ubutegetsi ntihazabe amatora yo mu 2016. Abanyepolitiki bo muri Congo ndetse n’abadiplomate bakorera muri icyo gihugu bavuga ko Kabila yiyemeje gufatanya na Paul Kagame rwihishwa nk’uko basanzwe babikora kugira ngo bateze umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo ; ibyo bikazafasha Kabila gusubika amatora yo mu mwaka w’2016 kuko azatanga ibisobanuro by’uko igihugu kiri mu ntambara, kubera iyo mpamvu amatora akaba adashobora kuba mu gihe hari igice k’igihugu gifite abaturage badashobora gutora kubera umutekano muke. Umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo uzaba urwitwazo kuri Kabila rwo kwivugana abanyepolitiki batamwemera bo muri ako karere no gufunga abanyepolitiki b'i Kinshasa amahanga agaceceka. Muri make Kabila arashaka kugundira ubutegetsi atabinyujije mu mategeko nk’uko yari yabitekereje ahubwo akabinyuza mu bwicanyi bw’abaturage no guhungabanya umutekano wabo ngo ari mu ntambara ya FDLR.

Ntayindi ntambara muzumva muri Congo cyangwa ngo bababwire ngo ahantu aha naha hari imirwano, ahubwo ibitero bigiye gukorwa ni ubuhotozi bw’abantu. Ingabo za MONUSCO ziravuga ko zigiye kwiga uburyo zizarengera impunzi ariko ibyo ntibishoboka , ahubwo impunzi zigomba kwirengera, zigashaka ubwihisho kandi zigatabarana igihe zatewe n’inkotanyi zacengeye igisilikare cya Kabila !
Ubwanditsi