Politiki : Dr Paulin Murayi aramagana inyandiko y'ikinyoma yo gucamo opposition ibice no kumuteranya na Dr Théogène Rudasingwa .

Publié le par veritas

                            Dr Paulin Murayi

Dr Paulin Murayi

Maze gusoma inyandiko y’impimbano yiswe « Kabuga’s son-in-law files case aigainst Theogene Rudasingwa in Brussels » ikaba yaranditswe ntagushidikanya n’abambari ba Kagame. Ndamenyesha abasomye iyo nyandiko bose yuko ibikubiyemo byose ari ibinyoma byambaye ubusa muli wa muco w’ingoma ya Kagame na FPR ikunze gukoresha wo guharabika no guhimbira ibyaha abantu bashaka kubica, kubafunga cyangwa se gutwara utwabo.
 
Nagiraga ngo mbonereho umwanya wo kubwira abanyarwanda ko n’ubwo navuye muli RNC ntacyo mpfa na mugenzi wanjye Dr Theogene RUDASINGWA kimwe n’abandi twahoranye muri iryo shyaka. Twatandukanyijwe na stratégies tutumvikanyeho ariko icyo duharanira twese kiracyari kimwe kandi nzi neza ko tuzongera gukorana kuko duhuje umugambi. Dr Theogene RUDASINGWA twakoranye byinshi kandi byiza mugushaka ukuntu twabohoza igihugu cyacu ingoyi y’ubutegetsi bwa KAGAME na FPR yahozemo. Nk’urugero nakwibutsa ko ari njye wamuherekeje agiye gutanga ubuhamya kwa Juge Trévidic mu Bufaransa nk’uko yabyitangarije mugitabo cye.
 
Twarafatanyije kandi, n’ubwo tutakiri mu ishyaka rimwe, turacyafatanya kurwanya no kwamagana ubwo butegetsi bw’igitugu yahozemo, akaba yaravuyemo kubushake bwe kuko bwica, bwiba, bubeshya, buvangura amoko kandi bubuza amahoro akarere k’ibiyaga bigari n’isi yose. Iyo nyandiko n’ibisa nayo rero ndasaba abanyarwanda bose kubyamaganira kure kuko ntakindi bigamije uretse gucamo ibice abanyarwanda, no kubuza opposition kwishyirahamwe kuko ariyo ntwaro yonyine izatsinda buriya butegetsi bushaka kutumarira ku icumu. Ndagira ngo mbonereho umwanya wo kubwira inshuti zanjye zose twahoranye muli RNC, ko n’ubwo tutakiri mw’ishyaka rimwe, ngifatanyije nabo umugambi wo gukora igishoboka cyose ngo u Rwanda rushobore guturwa n’abanyarwanda bose ntavangura ry’amoko, uturere, amadini n’ibindi ; kandi sinshidikanya ko tuzongera gukorana vuba na bwangu kandi tukazabigeraho.
 
Nsabye abanyarwanda bose kwamagana uwo muco mubi w’ubutegetsi bwa KAGAME wo guhimbira ibyaha abantu bose barwanya imikorere mibi yabwo, bukoresha kugira ngo burambe. Ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Tubyamagane twivuye inyuma!!! Uyu munsi ni njye na mugenzi wanjye RUDASINGWA bahimbira kugira ngo bacemo ibice opposition, mu myaka yashize n’abahutu benshi bahimbiwe kuba barishe abantu muli genocide kandi ntaruhare nabusa bayigizemo. Abenshi bari za gereza, zaba iz’u Rwanda, cyangwa se mu mahanga.
 
Banyarwanda banyarwandakazi mukunda ukuri nimuze dufatanye twese, dushime ubutwari bwa Dr RUDASINGWA Théogene, Patrick KARAGEYA, KAYUMBA NYAMWASA, Jean Marie MICOMBERO n’abandi benshi ntarondoye bahoze muri ubwo butegetsi bageraho bagafata imigambi yo kuburwanya bamagana ibyo binyoma, ubwicanyi n’ubusahuzi bukorerwa abana b´abanyarwanda kandi bafitiye gihamya ndetse bamwe muri bo bakaba barabiguyemo nka nyakwigendera Col. KAREGEYA Patrick n’abandi bamubanjirije.
 
Banyarwanda bose muri muri opposition koko nimuze twese dushyire hamwe twubake u Rwanda rw’ukuri, rw’ubworoherane, rudahotora abana barwo cyangwa ngo rubacuze ibyo baruhiye.
 
Byandikiwe i Buruseli ho mu Bubirigi.
 
Dr MURAYI Paulin
Umuyobozi w’ishyaka UDR
Akaba n’umuyobozi wungirije wakabiri w’ishyirahamwe ry’amashyaka CPC.
 
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S
PAULE URINYANGAMUGAYO NKA SOBUKWE KABUGA FELECIAN BAGERETSEHO GENOCIDE NUBUSAHUZI URETSE KUBESHYA NINDE MUNTU MURWANDA WARUSHAGA KABUGA AMAFARANGA CYANGWA IMPUHWE KABUGA YAGURAGA IMYAKA KUMAFARANGA MAKE AKAYIHUNIKA AKONGERA AKAYISUBIZA KURI YAYANDI YAYIGURIYEHO ATITAYE KUNYUNGU NONE INYANZI ZARATECHITSE NGO YARASAHUYE BACUMUGANI MUKINYARWANDANGO IYAGEZEHASI NTAWUTAYIGERA ICYUMA
Répondre
H
Paulin, uri umugabo kandi Imana ikurinde igukomereze n'uwo mutima wa kigabo! Komera ukomeze na bagenzi bawe! Mufatanye muzatsinda!! Nakwishimiye cyane ,wavuguruje ikinyoma, kandi ukomeze uvuguruze ibibi.
Répondre
R
Paulin uri uregrero rwiza m' ubanyapolitique bacu.iyi nyandiko yawe yarikwiye guha abanyarwanda bo mu Rwanda no muri opposition urugero rwiza rwo koroherena no kuvugisha ukuri.ibyo banditse rero ni siyasa na RPF imaze 20 years ikoresha iteranya abana bu Rwanda ariko ndemezako iyi siyasa yabo imaze gusaza kandi ko ishigaje few days isi yose ikabamagana.Paulin nkunda umugabo ntacyo ampaye nkanga ibwa impaye amagana.you are man of our generation!
Répondre
B
Paulin Nizeye Ko babandi bigira abanyapolitike batagira ikinyabupfura nokutorohera bagenzi babo badahuje Amashyaka<br /> Bashimishwa no gusenya bagenzi babo bakwiye ugera ikireng ucyawe asigaye tugatahiria umugozi Umwe. Ibi wandits birimo Ubwenge n'Ikinyabupfura cyakwiye kuranga Umunyarwanda.
Répondre