Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 igisirikari cya Tanzania( Jeshi la Ulinzi la wananchi wa Tanzania, JWTZ) kimaze gishinzwe, iki gihugu kizakora imurika ry'intwaro n'ibikoresho bya gisirikari byacyo. Iri murika rizabera i Dar es Salaam kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 16 Nyakanga muri uyu mwaka wa 2014.
Muri iri murika, hazazamo n'amasosiyete 32 akora intwaro akanazigurisha nayo azamurika intwaro zayo, akazaba aturutse hirya no hino ku isi no mu gihugu imbere muri Tanzania. Iri murika rikazabera ku kibuga cyitwa Milimani City i Dar es Salaam.
Dore zimwe mu ntwaro n'ingabo za Tanzaniya:
Nkuko umwe mu basirikari bakuru ba Tanzania Brigadiye Jenerali Simon Mumwi aherutse kubitangariza abanyamakuru i Dar es Salaam kuri 25/6/2014, iri murika ntabwo rigamije gutera ubwoba abaturanyi, ahubwo ngo rizarushaho gutsura umubano. "Turaritse abaturanyi bacu kuzaza tugahererekanya ubunararibonye mubyo umutekano, si ukubereka ko natwe duhari"
Nyuma y'iri murika, ingabo za Tanzania zizakora imyitozo ya gisirikari ya rutura mu kwezi kwa Kanama 2014. Muri Shikama nkuko tudahwema kugira inama Kagame, twamwicira akajjisho tumubwira tuti: " aho gupfusha amafranga ubusa y'indege zijya kugura intwaro za magendu muri Nijeriya na ba MUNYUZA utuma bakikuriraho icyacumi, ambuka Rusumo ugurire hafi kandi wihitiremo izitari fake nk’izo muri Nijeriya. Ariko se ubundi ibyo bitwaro urundarunda ni ibyo kurwana nande ko ushobora kuzabikubitanwa nka Moamar Kadafi wa Libya!"
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no