URUPFU RWA PEREZIDA HABYALIMANA: IHURIZO RIKOMEREYE PEREZIDA KAGAME NA LETA YE!

Publié le par veritas

kagome.pngTumaze iminsi twumva amagambo atandukanye avugwa n’abantu batandukanye biturutse kuri raporo y’impuguke zoherejwe mu Rwanda, gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Bamwe bakavuga ko impaka zikemutse abandi bakavuga ko ahubwo aribwo ikibazo gitangiye noneho.

Ariko uretse kwigiza nkana twese tuzi ko iperereza ntaho riragera kandi imyanzuro ya ziriya mpuguke atari imyanzuro idakuka kuko hari ibimenyetso bishingiye ku buhamya bw’abantu bishobora kutavugwaho rumwe kubera abatanze ubuhamya cyangwa hagize ugaragaza ibindi bimenyetso byaba bisumbya agaciro ibiri muri iki cyegeranyo imbere y’urukiko; Cyangwa bamwe mu barebwa n’icyi cyegeranyo baramutse basabye ko habaho irindi perereza rivuguruza irya mbere.

Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame by’umwihariko barahangayitse bidasubirwaho, bazi neza ukuri! N’ubwo ibinyamakuru mpuzamahanga ndetse n’abantu bamwe na bamwe bakoze isesengura hutihuti bibwira ko babonye igisubizo ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko mu minsi iri imbere uru rubanza nihatagira impamvu zindi zirutinza gutangira,  rutazagwa amahoro Perezida Kagame na Leta ye.

Muri iki kibazo Leta ya Perezida Kagame ifite imiti ibiri (2) isharira cyane, hagomba kunyobwamo umwe muri yo byanze bikunze. Kuko igihe cyo kujijisha, guhindura imvugo no kurimanganya kigiye kuragira. Iyo miti ni iyihe:

1.Umuti wa mbere: Gukuraho Habyalimana icyaha cyo gutegura Génocide akunzwe kuregwa na Leta ya Kagame.

Ibi byakorwa Leta imugize intwali cyangwa inzirakarengane, mbese umuntu washakaga amahoro kandi wari uhanganye n’intagondwa z’abahutu. Ibi bikaba bivuga ko ntacyo yapfaga na FPR kinini cyari gutuma imwica. Ibi ariko bishobora gutera iyandikwa ry’amateka bundi bushya, kubera impamvu zikurikira:

-Ibyo FPR yitwaje itera byaba bitaye agaciro

-Itegurwa rya Génocide naryo ryaba ritarabayeho

-Perezida Habyalimana ntabwo yaba ari umunyagitugu nk’uko FPR yabivugaga cyangwa bivugwa na bamwe ubu.

-Abantu benshi bashinjwa ibyaha bijyanye no gutegurana Génocide na Perezida Habyalimana bagirwa abere n’ibindi.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko ubutegetsi bwa Kagame,  mu maso y’abanyarwanda n’abanyamahanga bamwe na bamwe,  bufatwa nk’ubwahagaritse Génocide bugakuraho ingoma y’igitugu. Bivugwa ko Génocide ari inkingi ikomeye y’ubutegetsi bwa Kagame ku buryo kuyiganiraho no kuyigaho mu buryo butajyanye n’uko ubwo butegetsi bubishaka, byitwa ingengabitekerezo ya Génocide, révisionisme, négationisme n’andi magambo akunze gukoreshwa mu buryo bwo gusigasira iyo nkingi y’ingenzi igize ubutegetsi bwa Kagame, hagamije gutera ubwoba umuntu wese wagerageza gushakisha cyangwa gushishikariza abandi gushakisha ukuri ku byabaye koko.

Kugira Perezida Habyalimana umwere byagira ingaruka zitari nkeya ku buryo Génocide ikoreshwa na Leta y’u Rwanda. Twibuke ko kandi kugeza uyu munsi urukiko rwashyiriweho u Rwanda Arusha rutarashobora kugira uwo ruhamya  icyaha cyo gutegura Génocide. Hakaba kandi hari ibimenyetso byinshi byerekana ko abasirikare ba kera FAR batari biteguye imirwano cyangwa ikindi gikorwa icyo aricyo cyose muri Mata 1994 ibyo bikaba byaroroheye ingabo za FPR gufata ubutegetsi kuko zo zari ziteguye ndetse na mbere y’urupfu rwa Habyalimana. Aha umuntu akibaza ukuntu izo ngabo zari gutegura Génocide zikirengagiza kugura amasasu y’imbunda nini kandi zari zizi neza ko FPR yakundaga kubura imirwano buri gihe yitwaje ko hari abantu bishwe.

(Muri Mutarama 1994, Général Major BEM Déogratias Nsabimana, yagiye kubonana na Ministre w’imali w’icyo gihe Bwana Marc Rugenera amusaba ko hagurwa amasasu n’ibindi bikoresho ingabo z’icyo gihe zari zikeneye, kuko yari afite impungenge ko imirwano iramutse yubuye badashobora kubona amasasu yo kurwana.  Marc Rugenera yarabyanze avuga ko amasezerano y’amahoro yasinywe! Impungenge za Général  BEM Nsabimana zari zifite ishingiro kuko imirwano yubuye, Inzirabwoba zahise zigira ikibazo cy’amasasu cyane cyane ay’imbunda nini. (Source: ICTR Military II).

2. Umuti wa Kabiri: Kwemera ko FPR ariyo yahanuye iriya ndege n’ingaruka zajyana nabyo.

Ibi FPR yabikora imaze gukusanya neza ibimenyetso simusiga byerekana ko Perezida Habyalimana yateguraga Génocide koko, ko urupfu rwe ntacyo rwari guhindura kubyategurwaga ahubwo wenda rwagabanije ubukana Génocide yagombaga kugira iyo aticwa. Ikindi kandi igashaka ibimenyetso simusiga byerekana uburyo Perezida Habyalimana yari agiye gutakaza ubutegetsi (ibi byagora FPR kwerekana kuko abantu benshi bemeza ko imyanya FPR yari yabonye biciye mu mishyikirano itari kuyibona biciye mu matora kandi ko nta mukandida washoboraga guhangara Perezida Habyalimana mu matora.) Uyu muti niwo FPR yabaye nk’igerageza mu minsi yashize, ubwo bamwe mu bayobozi bihanukiraga bakavuga ko guhanura iriya ndege nta cyaha kirimo kuko yarimo Perezida n’Umugaba Mukuru w’ingabo barwanaga, aha ariko bakiyibagiza ko hari harasinywe amasezerano y’amahoro kandi iyo ndege yari indege ya gisiviri yari itwawe n’abaderevu b’abafaransa.

Ikindi cyavuzwe ni amagambo yuzuye agasuzuguro Perezida Kagame yavuze abaza ngo: Mbese muri iyo ndege harimo iki? Ibi byose nyuma byagaragaye ko byari amatakirangoyi kuko niba nta cyari muri iriya  ndege: Lt Col Rose Kabuye ntabwo yari gufatwa n’ubwo yaje kurekurwa, abasirikare 9 bashyiriweho inyandiko zo kubafata baba bidegembya aho bashaka hose, Commission Mutsinzi ntabwo iba yarabayeho,  Perezida Kagame ntaba yaragiye gukubita ibipfukamirizo kwa Sarkozy, ndetse na Madame Louise Mushikiwabo, Ministre w’ububanyi n’amahanga ntaba yarateruye ingutiya ngo acinye akadiho ngo ikibazo kirarangiye. Imiryango y’abafaransa bari batwaye iriya ndege byagorana kubumvisha izo mpamvu.

Umwanzuro:

Ubu Leta y’u Rwanda yahisemo kubeshya abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bamwe na bamwe badasobanukiwe ikibazo cy’u Rwanda ko ikibazo cy’iriya ndege cyarangiye. Ibi ariko ni iby’igihe gito kuko ukuri kuzagera aho kugaragare, urubanza rushobora gutinda gutangira, ndetse abakora amaperereza bagashyira urujijo mu myanzuro yabo ariko amaherezo bizaba ngombwa ko FPR na Kagame banywa umwe muri iyi miti twavuze haruguru.

Tubitege amaso!

source :rwanda rwiza

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Léon Mugesera arashyize yoherezwa mu Rwanda
Yanditswe kuya 23-01-2012 - Saa 23:36' na MIGISHA Magnifique na Ruzindana RUGASA

Léon Mugesera ukurikiranyweho kugira uruhare mu gusaba ko Abatutsi bicwa yashyize yoherezwa mu Rwanda nyuma y’impaka zari zimaze iminsi.

Ku isaha ya ya saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere ni ukuvuga saa tanu z’ijoro zo mu Rwanda nibwo yagejejwe ku kibuga cy’indege cya Montreal muri Canada ndetse ahita yurizwa indege imuzana
mu Rwanda, aho biteganyijwe ko agera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2012.

Ubwo urukiko rwumvaga ubujurire bwe kuri uyu wa mbere mu gitondo rwagumijeho icyemezo cy’uko agomba kuvanwa ku butaka bwa Canada akoherezwa mu Rwanda aho yakoreye ibyaha.

Ibitangazamakuru bitandukanye birimo CBC byatangaje ko nyuma yo gutsindwa uru rubanza Mugesera yahise yoherezwa mu kigo cy’abinjira muri Canada i Laval yari amaze iminsi acumbikiwemo, kugira ngo
yitegure koherezwa ku butaka bw’u Rwanda akekwaho kuba yarakoreyeho ibyaha.

Urukiko Rwisumbuye rwa Quebec rwaburijemo icyifuzo cya Mugesera cyo gukomeza kwibera muri Canada mu gihe akanama ka Loni karwanya iyica rubozo kari kasabye ko iki cyemezo gisubirwamo.

Mugesera amaze imyaka isaga 16 asaba ko yakwemerwa kuba mu buryo bwemewe n’amategeko muri Canada. Yabaga mu mujyi wa Quebec mbere y’uko atabwa muri yombi akajya gucumbikirwa hafi ya Montreal.

Ku makuru yagiye agaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter avuga ko hari ababonye umuryango wa Mugesera n’inshuti ze ku kibuga cy’indege cya Montreal kuri uyu wa mbere.

Abantu batandukanye kandi bakomeje guhanahana ubutumwa kuri izi mbuga (twitter cyangwa facebook) bagaragaje ndetse bashimangira ko nta kabuza Leon Mugesera wavuze "discour" ikangurira Abahutu
b’intagondwa kwica Abatutsi ari bugere mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mutarama 2012.

Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga yatangaje mu cyumweru gishize ko Mugesera niyoherezwa mu Rwanda, azahabwa ubutabera busesuye nk’ubwo abandi bakekwaho Jenoside bamubanjirije bahawe cyangwa
bazahabwa.

Naho Minisitiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama, we yatangaje ko uko byamera kose nta cyabuza Mugesera koherezwa mu Rwanda.

Ku ruhande rwe Minisitiri w’Ububanyina n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, akoresheje urubuga rwa twitter, yashimiye ubutabera bwabonye ko ari ngombwa ko Mugesera yoherezwa mu Rwanda
bukavuga ngo "nagende".

Répondre
K

Rwanda : affaire Habyarimana, chronique d’un fiasco judiciaire français(Leral 21/01/2012)

Les conclusions du rapport commandé par les juges Trévidic et Poux révèlent que l’attentat qui a coûté la vie au président rwandais Juvénal Habyarimana en 1994
a été perpétré par des extrémistes de son propre camp. Le contraire de ce que soutenait la France depuis dix-sept ans...

Il n’est pire manipulation que celles dont les racines plongent dans le déni de réalité et la volonté d’échapper à ses propres responsabilités. En
livrant le 10 janvier les conclusions de leur enquête, menée conjointement avec un groupe d’experts, sur l’origine du tir de missiles qui, le 6 avril 1994, a abattu le Falcon 50 du président
rwandais Juvénal Habyarimana (voir photo ci-dessous, © Reuters), les juges Nathalie Poux et Marc Trévidic ont sonné le glas d’un mensonge judiciaire exclusivement français. Nulle part ailleurs qu’en France, en effet, la thèse révisionniste et l’hypothèse monstrueuse d’un génocide voulu et déclenché par le chef d’un mouvement de
libération contre sa propre communauté n’a été, depuis dix-sept ans, prise au sérieux.

Pourtant sévères, parfois, vis-à-vis du pouvoir en place à Kigali et critiques quant à ses méthodes de gouvernance, les responsables, universitaires, journalistes et ONG belges, américains,
britanniques ou autres n’ont pratiquement jamais envisagé une explication différente au génocide de 1994 que celle démontrée par tous les travaux de recherche effectués sur cette époque :
l’élimination planifiée de la minorité tutsie par un pouvoir hutu extrémiste, pour qui la signature par le président Habyarimana des accords d’Arusha représentait le dernier obstacle avant la
solution finale. Cet égarement coupable et cette passion manipulée ont une cause précise : le rôle pour le moins ambigu, confinant parfois à l’aveuglement
volontaire, joué par les chefs militaires et les dirigeants politiques français des années 1990 avant, pendant et après le génocide des Tutsis du Rwanda.

Justice française : un virage à 180 degrés

De l’émission de mandats d’arrêt internationaux contre des proches du président Paul Kagamé à la quasi-disculpation des mêmes personnes... Les conclusions du rapport commandé par le juge Marc
Trévidic aboutissent à un revirement total.

En établissant que le missile qui a abattu le Falcon 50 du président Juvénal Habyarimana le 6 avril 1994 a été tiré depuis le camp de Kanombe, le rapport désigne une place forte tenue par les
loyalistes hutus des ex-Forces armées rwandaises (FAR), et met indirectement hors de cause ceux qui, hier encore, étaient traqués. « Notre priorité est désormais d’obtenir un non-lieu », clame Me
Léon-Lef Forster, l’avocat, avec Me Bernard Maingain, des sept Rwandais encore mis en examen. S’ils étaient innocentés, ces derniers pourraient même porter plainte pour « tentative d’escroquerie
au jugement en bande organisée » contre ceux qui, par leurs « faux témoignages, ont enfumé » l’instruction du juge Jean-Louis Bruguière, menacent leurs avocats.

On n’en est pas encore là : Marc Trévidic a laissé trois mois aux avocats des parties civiles (dont Agathe Habyarimana, la veuve de l’ancien président) pour réclamer une contre-expertise. « Nous
demanderons, a minima, des compléments », avertit Me Philippe Meilhac, l’avocat de la famille Habyarimana, laissant entrevoir des mois de procédure supplémentaires.

Après l’obtention d’un possible non-lieu pour les accusés, l’enquête française devrait donc repartir sur de nouvelles bases et explorer de nouvelles pistes. Elle dispose pour cela d’un élément
établi par le nouveau rapport d’expertise : la nature de l’arme du crime, un lance-missiles soviétique SA-16, qui ne peut être utilisé qu’après des dizaines d’heures d’entraînement. Selon Me
Meilhac, aucun membre des ex-FAR n’avait bénéficié d’une telle formation - ce que conteste la partie adverse. Pour elle, les tireurs pourraient aussi être des mercenaires étrangers recrutés par
les commanditaires de l’attentat. La liste des suspects potentiels s’en trouve en tout cas réduite. « Il me paraîtrait logique que l’on cherche maintenant à savoir qui avait bénéficié d’une telle
formation parmi ceux qui se trouvaient à Kigali au moment de l’attentat », souligne Me Maingain.

Fausse boîte noire

De cette responsabilité, du refus très français de regarder en face sa propre histoire, surtout lorsqu’elle concerne la part d’ombre prise par l’armée dans les répressions coloniales et
postcoloniales en Afrique, et de la nécessité de défendre l’honneur de deux gouvernements et de deux présidents successifs, de droite et de gauche, est née l’incroyable enquête du juge Jean-Louis
Bruguière. Une enquête entièrement menée à charge, sans jamais se rendre sur les lieux pour y effectuer la moindre expertise, sans aucun contact avec la partie incriminée et qui a abouti, en
novembre 2006, à l’émission de mandats d’arrêt contre neuf hauts dirigeants rwandais, puis à la rupture des relations diplomatiques entre Paris et Kigali.

Les détails de ce désastre judiciaire, sur lequel Jeune Afrique s’honore d’avoir avec constance attiré l’attention de ses lecteurs depuis dix ans,
apparaissent désormais comme une évidence. Faux témoignages de repentis, faux comptes rendus d’interception de messages radio, fausse boîte noire d’avion, faux timing des événements,
laissant entendre que les troupes rebelles du Front patriotique rwandais avaient déclenché leur offensive dans le Nord quelques heures avant l’attentat du 6 avril, etc. En concluant de manière
irréfutable que l’origine des tirs qui ont abattu le Falcon 50 provenait du camp militaire de Kanombe alors étroitement contrôlé par les forces régulières rwandaises et les miliciens
Interahamwes, et non pas de la colline de Masaka, où auraient pu s’infiltrer les Tutsis de l’armée populaire de Paul Kagamé, les juges Poux et Trévidic ont réduit à néant l’ultime argument d’une
fiction nauséabonde. En arrière-plan en effet se dessinent les thèses négationnistes du « génocide d’autodéfense », du « génocide spontané » et du «
double génocide » encore agitées par une poignée d’intellectuels et de journalistes français - le dernier carré des extrémistes hutus en exil continuant, lui, de nier purement et simplement
l’existence même d’un génocide.

Non lieu général ?

Reste enfin à élucider l’identité et la provenance des missiles. Pour Jean-Louis Bruguière et ses partisans, la messe est dite une fois pour toutes : il s’agissait de SA-16 provenant d’un lot en
service au sein de la rébellion tutsie, laquelle selon eux aurait bien pu glisser quelques guérilleros kamikazes à l’intérieur même du vaste camp de Kanombe, aussi improbable que cela puisse
paraître. Le problème est que nul n’a vu ces fameux lanceurs de missiles, si ce n’est un officier hutu de l’armée rwandaise à qui ces ps

Répondre