Umunyamakuru w'ikirangirire Colette Braeckman aremeza ko u Rwanda rugana mu bihe bya nyuma umuhanuzi Magayane yavuze!
Umunyamakuru w’umubiligikazi witwa Colette Braeckman wandika mu kinyamakuru « le soir » ni ikirangirire cyane mu kwandika inkuru zijyanye n’Afurika y’ibiyaga bigari, kuburyo abantu benshi bemeza ko abakuru b’ibihugu bikomeye babanza gusoma inyandiko ze mbere yo gufata ibyemezo birebana n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika ! Mu myaka irenga 25 Colette Braeckman yandika inyandiko zerekeranye n’intambara ya FPR, aho yaharabitse bikomeye ubutegetsi bwa MRND na Perezida Habyarimana, akamamaza inkotanyi cyane ; ubu asoje imyaka 20 yanditse igitabo kigaragaza ibyo anenga ubutegetsi bwa Paul Kagame, akaba abona igihugu kizabona amahoro nyayo binyuze mu buhanuzi bwa Magayane ari nabwo yagize umwanzuro w’icyo gitabo cye !
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, Colette Braeckman asobanura neza impamvu yemera ubuhanuzi bwa Magayane ari nabwo yagize umwanzuro w’igitabo aheruka kwandika kitwa « Rwanda : mille collines, mille douleurs ». Muri icyo gitabo cy’amapaji 80 Colette Braeckman yakusanyijemo ibitekerezo bye ku Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni kugera ku itsembabwoko ry’abatutsi. Braeckman yanditse icyo gitabo mu rwego rwo guha igisubizo umunyamakuru mugenzi we Richard Werly wo mu gihugu cy’Ubusuwisi wibazaga niba umuntu yashobora kwandika amateka y’u Rwanda ntawe akomerekeje !
Colette Braeckman yagaragaje ibitagenda mu Rwanda akurikije amakuru yagiye atangaza kuri icyo gihugu mbere y’intambara yo mu 1990, mu gihe cy’iyo ntambara na nyuma y’aho iyo ntambara irangijwe n’amahano ya jenoside ! Colette Braeckman asanga hari ukuri kubiri kwagiye guhangana mu Rwanda :
1.Hari abahutu bagizwe abacakara,bagahura n’akarengane kenshi kuva mu gihe cy’ubukoloni kugera ku bwigenge ; abihayimana b’ababiligi bakaba barashyigikiye nyamuke y’abatutsi mugukandamiza abahutu, ibyo bikaba byarahindutse ubwo ubutegetsi bw’ababiligi bwashyigikiraga abahutu mubihe byo kwipakurura ubukoloni bitewe ni uko abatutsi muri icyo gihe aribo bateye hejuru bwa mbere bashaka ubwigenge !
2.Ukundi kuri Colette Braeckman abona ni ukw’intambara abatutsi bashoje ku Rwanda bitewe n’akarengane benshi muribo bagiye bagirirwa kugeza ubwo bahungiye mu bihugu byo hanze. Colette Braeckman akaba yemeza ko abatutsi bashatse kwerekana ubutwari bwabo bakura mu muco wabo wo kuba abarwanyi kugira ngo bigarurire igihugu cy’u Rwanda maze bahanagure burundu ubutegetsi bw’abahutu biyitaga nyamwishi !
Mu gihe cya génocide hibazwaga ikigomba gukorwa !
Mu gihe génocide yatangiraga mu Rwanda, Colette Braeckman yari i Kigali. Mu makuru yose yatanze kugeza ubu nta gisubizo k’ikibazo yibajije kuva kera gisubiza ikibazo cyo kumenya ikintu cyagombaga gukorwa mu gihe cya génocide cyane ko hari hamaze kwicwa miliyoni imwe y’abantu naho izindi miliyoni 3 zikaba zari zimaze guhunga igihugu zivanzemo abicanyi ! Kuri iki kibazo Colette Braeckman asa nushaka kumvikanisha ko amakuru yatangaga yashyigikiraga ibyemezo Kagame Paul yafataga muri kiriya gihe cyose byari bifite ishingiro kuko ntagisubizo cyari gihari !
Colette Braeckman asanga intsinzi ya Kagame na FPR yarahinduye igihugu cy’u Rwanda nk’igihugu kiyoroshe uruhu rw’igisimba kuburyo buhindurije ! Ibyo bikaba bisobanurwa n’uko FPR yanze gusangira ubutegetsi n’abahutu batari intagondwa (modérés); ibyo bikaba bishimangira ko FPR yashatse kwereka abahutu ko batsinzwe ruhenu nta mpamvu yo gusangira nabo ubutegetsi ko bagomba kumera nk'uko bari bafashwe mu gihe cya cyami! Braeckman asanga urwibutso rwo ku Gisozi rwarubakiwe gucecekesha amahanga FPR Iyabwira ko ntacyo yakoze mu guhagarika génocide nyamara ntigaragaze uruhare abanyarwanda ubwabo bagize muri ayo mahano uretse kuyagereka k’umuryango wa Habyarimana n’abari mu butegetsi bwe, nta kureba mu byukuri impamvu nyayo yateye génocide !
Urwanda ni igihugu kigoswe n’ababsilikare !
Mu gusobanura u Rwanda rw’iki gihe Colette Braeckman ntabwo ashaka kugira uwo asesereza ariko yifuza gushaka aho yahera ngo amenye ukuri kw’ibintu; azi neza ko FPR ya Paul Kagame igerageza kuyobora ibintu mu buryo butoroshye kuyobora ndetse akabona imico y’ubutegetsi bwa cyami yo kubaha umutegetsi yaragarutse mu Rwanda. Ng’uko uko umuryango nyarwanda mushya ugerageza kwiyubaka muri iki gihe ! Umunyamakuru Colette Braeckman asanga abanyarwanda bavuga ku munwa gusa ko bayobowe neza kuko ntawatinyuka kuvuga ibinyuranye n’ibyo ubutegetsi bwifuza !
Umunyamakuru Colette braeckman asanga hari ibintu 2 abantu bibeshya kuri bosi Kagame nk’uko abantu bamwita ; icya mbere ni uko abantu bavugako Kagame yateje imbere ubukungu kandi mubyukuri ari leta y’u Rwanda yigora mu gushora amafaranga menshi mu iterambere,icyakabiri abantu bibeshya kuri Kagame ni uko bibwira ko akunzwe kandi ibyo babona byose biterwa n’igitugu gikaze Kagame akoresha ku baturage n’iterabwoba ashyira kubahutu batahutse ngo baticwa kimwe n’abahutu bakatiwe n’inkiko bakajya gukora imirimo nsimburagifungo,bose birirwa bamamaza kagame ku munwa gusa kugira ngo batamererwa nabi !
Igitangaje ariko ni uko Kagame afite abanzi bakomeye bari mu bwoko bw’abatutsi nk’uko byemezwa na Colette Braeckman ; abo batutsi bangira Kagame ko atabahaye umwanya uhagije wo kwihorera ku bahutu no kwikungahazaho ubukungu bakoresheje ruswa cyangwa se ngo bashobore kuvuga icyo banenga imiyoborere ye !
Ubutegetsi bwa Kagame buzarangira bute ?
Ntakubinyura kuruhande Colette Braeckman yemeza ko ubutegetsi bwa Kagame buzarangira nk’uko Magayane yabihanuye!Braeckman agira ati" Magayane yahanuye ko hazaba imeneka ry’amaraso menshi mu gihe cya genocide ibyo bikaba byarabaye! Nyuma yahoo Magayane akaba yaravuze ko igihugu kizagira agahenge kazagaragazwa n’amajyambere atangaje ariko akazamara igihe gito,kuko hazakurikiraho ubundi bwicanyi buteye ubwoba; nyuma y’ubwo bwicanyi bundi n’intambara, nibwo igihugu kizinjira mu mahoro asesuye kandi arambye mu Rwanda rwa Kanyarwanda”! Aya magambo ya Magayane akaba ariyo yabaye n’umwanzuro w’igitabo cya Colette Brackman!
Kanda aha usome iyi nkuru mu rurimi rw’igifaransa
Kanda aha usome inkuru y’ubuhanuzi bwa Magayane
Ubwanditsi