u Rwanda rumeze nkaza mva Yezu yavuze, bubaka neza maze bakaziraba ingwa yera kandi imbre zaraboze !
Ndlr : Nitureke gushinyagura no guta igihe,hari gahunda nyinshi za leta y’u Rwanda zagiye zishyirwa mu itangazamakuru rinyuranye ryamagana umugambi mubisha wo kwicisha abaturage inzara no kubakenesha nkana maze Leta ya Kagame Paul igatera hejuru ngo igihugu kigeze ku ntera ihanitse mu mamajyambere bitewe ni uko abagize agatsiko kari ku ngoma bari kubaka amazu ya rutura, terefoni zikomeye n’imodoka nziza cyane byose babikuye mu mitsi y’umuturage banyunyuza utwe bongeza imisoro,ahasigaye bakajya kwica abanyarwanda n’abakongomani muri Kongo bagasahura amabuye y’agaciro mu nyungu zabo maze imihanda ya Kigali bakayikoropa nk’iy’i burayi, bagafata amafoto bakohereza hanze ngo « ngwino urebe » ! Muri make u Rwanda rumeze nkaza mva Yezu yavuze, bubaka neza maze bakaziraba ingwa yera kandi imbre zaraboze ! Ntabwo kwirukana abaken mu mujyi aribyo bikuraho ubukene , kubwira polisi ngo nifunge cyangwa ihane umuntu wiriwe kuzuba n’uruhinja rwe asabiriza ni ugusetsa uvuye guta nyina , umupfu wamuhanisha urupfu ? None ngo aba basabiriza bari mubucuruzi bw’abana !! Oya leta ya FPR na Kagame nibashyire ubwenge ku gihe naho ubundi rubanada irababaye !
Hari hashize igihe gito havuzwe ubucuruzi bw’abantu aho tariki ya 16 Mata uyu mwaka Polisi y’Igihugu yerekanye abagabo 6 bakekwagaho icyo gikorwa cyo gufata abana b’abakobwa bakabajyana mu bihugu byo hanze gukoreshwa imirimo igayitse harimo uburaya abandi bagakoreshwa imirimo yo mu rugo no mu tubare, si ibyo gusa ariko kuko ubu noneho hari ubundi bucuruzi bwatangiye kugaragara.
Kuri ubu iki kibazo cyagaragaye no ku bana bato aho batizwa cyangwa bagakodeshwa abantu basabiriza bakabirirwana mu mihanda basabiriza bashaka ko babona amafaranga utubutse, kuko ngo abagiraneza bita cyane ku mwana uri mu muhanda kuruta nyirawe. Ku bw’ibi byatumye tujya ku muhanda aho bamwe basabiriza bakunze kuba bari tuganira nabo badutangariza impamvu nyamukuru ituma baza gusabiriza. Umusaza Gashema Stefano ni umwe mu bo twaganiriye, uvuka mu Ntara y’Uburengerazuba yadutangarije ko impamvu yaje ari uko afite umuryango w’abana 4 n’umugore kandi ntabushobozi afite bwo kubatunga, ndetse ngo n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze ngo zamwimye ubufasha bityo abona ko yagikemura akoze akazi ko gusabiriza.
Twamubajije ikibazo kivugwa cy’abantu bakodesha abana ngo babirize ku muhanda avuga ko we atabizi, kuko n’abo biriranwa ku muhanda abona babonsa kandi azi ko ntawakonsa umwana utari uwe. Aha ku muhanda kandi twahasanze abashinzwe umutekano birukanaga abasibiriza babasaba kuva ku muhanda batangariza IGIHE ko aba bantu, abenshi baba bakomoka mu ntara zitandukanye ku buryo n’iyo inzego z’umutekano zifashe umwanzuro wo kubasubizayo batamara igihe kirekire mu cyaro.Naho ku kibazo cy’abakodesha abana aba bashinzwe umutekano batangaje ko hari aho bigaragara, kuko iyo bakoze iperereza bagasanga abo basabiriza nta bana bafite iwabo mu ngo, ikindi ni uko ngo iyo bakoze umukwabo kuko bamwe baba batibuka ko bazanye abana hari igihe babata ku muhanda abashinzwe umutekano bakabandurura, ibi ngo bikaba bigaragaza ko baba babakodesheje.
Ikindi ni uko iyo uhageze hari igihe usanga umwana yari afite ejo asabiriza usubirayo ugasanga atari we yagarukanye, cyangwa nyuma y’umwaka ugasanga agifite uruhinja ukibaza niba umwana adakura bikakuyobera. Mu kumenya neza uko iki kibazo kimeze twavuganye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda supt. Théos Badege, avuga ko iki kibazo cyo gukoresha abana mu gusabiriza kigaragara ku babyeyi bohereza abana babo ku mihanda ariko iyo bafashwe bahanwa nk’abanze kurera abana. Naho kubatira cyangwa bakabakodesha yavuze ko bitaramenyekana neza ariko nabo baramutse bafashwe bahanishwa ibihano nk’ibihabwa umuntu wakoze icyaha cyo gucuruza abantu.
Source : Igihe