Ibihugu bikomeye ku Isi nibyo bigomba gutabara muri Congo bitaba ibyo bikaregwa kudatabara abantu bicwa !

Publié le par veritas

Armee-francaise.pngRaporo ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yemeje ko umubare w’abanyekongo wahitanywe n’abarwanyi batandukanye, bakunze kuyogoza uturere twa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ugera kuri miliyoni esheshatu (6.000.000). Ukurikije iyi mibare y’inzirakarengane, ibihugu bikomeye byo ku isi ntibikwiye gukomeza kurebera gusa. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, ndetse na Suwede, bimaze imyaka byohereje ingabo zabyo kujya kurinda umutekano muri Afuganistani. Ni na ko ibi bihugu byagombye kubikora no muri Kongo, kuko mu by’ukuri, ni byo bifite ubushobozi bufatika.

 

Aho bigeze, ikibazo cya Kongo si icyo gukemurwa n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika kuko Kagame akiwufitemo ijambo. Kugirango intambara yo muri Kongo irangire burundu, nuko n’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, kongera kwemeza undi mubare munini w’ingabo, wakunganira iza Monusco zisanzwe n’ubundi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Ubwo Perezida Obama yiyemezaga kohereza ingabo z’igihugu cye muri Centrafrika guhigayo umukuru w’inyeshyamba za «Lord Resistance Army», ntiyari ayobewe ko Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ubaho. Yari azi neza ko uyu muryango nta bushobozi na buke ufite bwo gufata Joseph Koni, umaze imyaka irenga 20 arwanya ubutegetsi bwa Uganda. Ndlr : igihe igihugu cy’Ubufaransa cyoherezaga ingabo zacyo kujya gufata Thomas Rubanga muri Ituri ,ni uko ibihugu by’Afurika byari byabuze ubushobozi bwo gukora icyo gikorwa.

 

Birakwiye ko ibihugu by’amahanga bitera ingabo mu bitugu ingabo za Kongo kugirango zibone uko zirwanya akarengane igihugu cyazo cyagiye kigirirwa n’imitwe y’inyeshyamba itandukanye, imitwe yagiye ishyirwaho na Leta ya Kagame.Ndlr : Mu gihe ibi bihugu by’ibihangange bikomeje kwituramira abantu bashira kandi bifite ubushobozi byafatwa nk’igihe umuntu aba arebera umuntu yica undi ntatabare ( la non assistance de la personne en danger) kuburyo imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yagombye kubishora mu nkiko zabyo .

 

 

Inkuru ya Amiel Nkuliza, Sweden.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article