U Rwanda n’Ubushinwa bakomeje gushimangira ubufatanye mubya gisirikare n’ubukungu
Uru ruzinduko rwa Gen Kabarebe mu Bushinwa, n’ubufatanye mu byagisirikare, ruravugwaho byinshi, n’abanyarwanda benshi ndetse n’amahanga ko rwaba ruhishe amabanga menshi hagati y’ubutegetsi bwa Kagame na Guverinoma y’Ubushinwa (Chine).
Kubera ibyo byose byavuzwe, byatumye ikinyamakuru Umuvugizi gikora iperereza kugiranngo tumenye neza icyihishe inyuma y’uruzinduko rwe, doreko kugeza ubu bimaze kugaragara ko u Rwanda, Sudan hamwe na Zimbabwe ari bimwe mu bihugu bya Afurika bifitanye umubano udasanzwe n’ Ubushinwa.
Amakuru atugeraho yemeza ko ubushuti bw’uRwanda bushingiye cyane ku by’umutekano aho u Rwanda rumaze iminsi rukurayo ibikoresho bya gisirikare bihendutse, mu myaka ishize bakaba baraguzeyo ibibunda bya rutura (APC’s) bigera kuri bitatu , muri 2008 u Rwanda rwashoboye kubona inkunga z’ubwato bwa gisirikare bugezweho bubiri bukaba bukoreshwa n’umutwe w’igisirikare cy’u Rwanda wo mumazi (Marine).
Andi makuru atugeraho na none yemezako muri 2007 u Rwanda rwaguze ibikoresho bitandukanye bijyanye n’ubwubatsi, babigurira umutwe wa gisirikare w’ubwabatsi, ariko bikaza guhabwa Company HORIZON, yanditse mu mazina y’abantu ku giti cyabo, ikoreshwa n’igisirikare ariko inyungu zikaba iz’abayobozi.
Ibyo bikoresho byaguzwe na Gen Kabarebe ubwe ni amamashini akora imihanda hamwe n’imodoka za gisirikare, ibi bikaba byarajyanye akayabo k’amadorali y’amanyamerika karenze million icumi (10,000,000USD).
Ubushinwa bukaba kugeza ubu bwaragize u Rwanda ikiraro kigana muri Kongo bunyuze muri Gen Kabarebe, akaba yarabushyikirije Perezida Kabila kugirango nabwo bucuruze amabuye ya Kongo nta nkomyi, ndetse n’u Rwanda rubonereho, cyane ko kugeza ubu ruri mu kato ko gucuruza amabuye y’agaciro kubera ko rwatunzwe agatoki ko ruri mu bihugu bisahura amabuye ya Kongo, kugirango rero rushobore gukomeza gucuruza ayo mabuye rukaba rugomba kwisunga Ubushinwa.
Uyu mwanzuro wo kwisunga Ubushinwa mu gucuruza amababuye ya Kongo, waje nyuma y’aho Amerika itangiye gushyiraho ingamba zihamye ku icuruzwa ry’amabuye y’agaciro muri Kongo, kuko yavugaga ko ariyo atuma hakomeza gupfa abaturage benshi muri icyo gihugu kubera umutungo wacyo urwanirwa n’imitwe yitwaje intwaro, ndetse n’ibihugu bifite akaboko muri Kongo harimo n’u Rwanda.
Ikindi u Rwanda kugeza ubu rushaka k’Ubushinwa ngo n’ukuzabafasha gushyigikira ibyifuzo byarwo, mu gihe Mapping, raporo ya Loni ishinja abasirikare ba Kagame ubwicanyi bw’abahutu muri Kongo iramutse igejejwe imbere y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, dore ko Ubushinwa bufite ikicaro gihoraho muri ako kanama.
Twabibutsako kugeza ubu RPF yasinyanye amasezerano n’ishyaka ry’Ubushinwa riri k’ubutegetsi bakaba barahawe inkunga y’ibikoresho bya za computer muri 2008, ayo masezerano akaba yarasinywe hagati ya Ngarambe Francois wa FPR hamwe na Ambasaderi w’ubushinwa mu Rwanda, ikindi nuko kugeza ubu Kagame yaba azigama imari ye mu kirwa kimwe kiri mu Bushinwa nyuma yaho aboneye ko Amerika n’Uburayi batangiye kumubonamo ubunyangamugayo bucye.
Bimaze kugaragara kandi ko abaperezida b’ ibihugu by’Afrika bifite ikibazo mpuzamahanga, cyane ibishinjwa ubwicanyi cyangwa kuniga demokarasi, nka Sudani, Zimbabwe n’ibindi, ubu bisigaye byisunga Ubushinwa, kuko bwo butagira icyo bukora ku baperezida b’abanyafurika b’abanyagitugu n’abanyabyaha bikomeye, bashinjwa ubwicanyi nk’u Rwanda.
(source : Gasasira.)