U Bufaransa: Urukiko rwafashe umwanzuro wo kutohereza Dr. Munyamana Sosthene mu Rwanda
Kuri uyu kabiri Urukiko rw’Ubujurire rwa Bordeau rwanzuye ko rutazohereza mu Rwanda Dr. Munyemana Sosthene wari wasabiwe n’U Rwanda ko yakohereza kuza kuburanira imbere mu gihugu. Ibyo bibaye nyuma y’aho tariki ya 7 Ukwakira aribwo urukiko rwasuzumaga niba Dr. Munyemana azoherezwa mu Rwanda, hanyuma rutangaza ko imyanzuro izamenyekana tariki ya 19 ukwakira, itariki y’uyu munsi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara muri iki gitondo n’urwo rukiko, rwavuze ko ingingo zitangwa n’U Rwanda zidahagije kugirango Dr. Munyemana abashe kumenya ibyo aregwa abaye azanywe mu Rwanda. Ibyo rero ngo bikaba inzitizi ku rubanza rwe mu gihe yaza kuburanira mu Rwanda.
Dr. Sosthene Munyemana n’ubu ukivuga ko ari umwere, ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi i Tumba mu cyahoze ari komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare. Uyu muganga wavuraga indwara z’abagore mu bitaro bya kaminuza i Butare kuva 1989 kugeza 1994 baje kumuhimba irindi zina, ‘Umubazi(kubaga) wa Tumba’ kubera uburyo ngo yagaritse ingongo muri ako gace.
Mu mwaka wa 2006 nibwo Igihugu cy’U Rwanda cyahaye igipolisi mpuzamahanga impapuro zo guta muri yombi uyu muganga.
Ubwo yahamagarwaga n’urukiko rw’ubujurire rwa Bordeaux mu kwezi kwa mbere, Alain Gauthier Umuyobozi w’ Urugaga rwa Sosiyete Sivile, yagaragaje impungenge afite ku byemezo byo kohereza abashinjwa jenoside mu Rwanda. Yavuze ko urugaga ayobora rutarwanya na busa icyemezo cyo kohereza abaregwa mu Rwanda, ahubwo avuga ko U Bufaransa nta rimwe bwigeze bushyira mu bikorwa icyo cyemezo ko ibyo U Rwanda rwasabye muri urwo rwego iteka byirengagizwaga.
Si ibyo gusa kuko mu mwaka wa 1995 nabwo Dr. Munyemana yahamagajwe n’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rw’I Paris mu Bufaransa nyuma y’aho tariki ya 18 Ukwakira uwo mwaka Urugaga Mpuzamahanga rw’Uburenganzira bwa Muntu, Ishyirahamwe Survie ndetse na Sosiyete sivile y’U Rwanda bamuregaga ibindi byaha.
Foto: France 3
SHABA Erick Bill