Tito Rutaremara na Patrick Mazimpaka , basabye Kagame kutarasa indege ya Habyarimana abima amatwi !

Publié le par veritas

Tito PatrickBwana Perezida wa Repubulika,

 

1-Mu ijoro ryo ku itariki ya 30/11/2011, umunyamakuru Charles Ingabire wari ukuriye ikinyamakuru inyenyerinews.com cyandikirwa kuri internet, akanaba yari n’umuyobozi w’ikindi kinyamakuru cyitwa Ukuri News cyandikirwa mu mujyi wa Kampala muri Uganda, yarishwe arashwe. Ingabire Charles ni umunyamakuru w’umucikacumu rya Génocide yo muri 1994 mu Rwanda. Yavuye mu Rwanda ahunze Leta mubereye umuyobozi yashakaga kumwica, kandi mu nshingano zayo z’ibanze ariyo yakagombye kumurinda.


Abarengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibinyamakuru binyuranye, n’abandi bantu bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda kandi bikorwa na Leta y’u Rwanda, bashingiye ku bimenyetso binyuranye bifatika, bemeza ko Charles Ingabire yazize kuba mu nyandiko ze yararanzwe no kunenga bikomeye ubutegetsi bwanyu. Bwari uburenganzira bwe busesuye nk’undi munyarwanda wese, by’umwihariko nk’umunyamakuru.


Muri mu ruzinduko rw’akazi I Kampala ho muri Uganda, abanyamakuru bababajije ku birebana n’iryo yicwa ry’umunyarwanda kandi arashwe. Ntimwigeze munababazwa ko ari umwe mu bana b’u Rwanda wapfuye, kabone n’iyo mwaba mutabona ibintu kimwe, ahubwo mwihutiye kumushinja ko yavuye mu Rwanda yibye. Nk’ umukuru w’igihugu ni irihe tegeko ribemerera kuba umushinjacyaha? Ibyo mwabikoze nta burenganzira mubifitiye, nta n’ibimenyetso mufite . Muzi neza ko itegekonshinga mwishyiriyeho ku itariki ya 04/06/2003 ritabemerera kwivanga muby'ubucamanza. Ikindi ni uko, biramutse ari nabyo, Charles Ingabire yari gushyikirizwa ubutabera ( tuzi ko butabaho mu Rwanda), ntabwo yari kwicwa. Si nabyo mwari gushyira imbere mushinja umuntu wapfuye udashobora kwisobanura ku byaha ashinjwa n'Umukuru w'igihugu.

 

2- Namwe ubwanyu murabona ko biteye isoni n’agahinda, igihe mubwira isi yose ko mwe na FPR muyobora arimwe mwahagaritse Génocide, none akaba ari mwe mukekwaho kwica no kwicisha abacikacumu b’iyo Génocide baba abari mu gihugu, ndetse n’abashoboye kubahungira hanze y’igihugu.

 

3- Nyakwubahwa Perezida wa Repubulika, muzi ko mbere yo gufata ubutegetsi mukoresheje imbunda, mukekwaho kuba mwarishe, mukanamena amaraso menshi y’abanyarwanda ndetse n’ay’abanyamahanga. FPR mubereye ku isonga yishe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bazira gusa ko ari abahutu kuva intambara yatangira muri 1990 kugeza muri 1994.

 

Mu duce FPR yari yigaruriye, mwahamagaraga abantu ngo bajye mu nama, bose mukabica ntihagire n’umwe urokoka. Mwafungiranye abantu mu mazu muratwika, mwishe abantu benshi, abagore, abagabo, impinja n’abakecuru mukoresheje udufuni n'ingoyi mwise ‘akandoyi’. Mwakuye abantu mu byabo barenga miliyoni, baba impunzi mu gihugu cyabo muri Nyacyonga n’ahandi mu gihe kirenga umwaka wose, Ibimenyetso bifatika birahari n'abagabo babihagazeho barahari.

Mu gihe kimwe, mwishe kandi mwicisha abana b’abatutsi bavaga mu Rwanda, mu Burundi, muri Tanzaniya no muri Congo. Baje mubasabye ababyeyi babo, abandi baje mu ngabo z'umutwe wa FPR yababwiraga ko bahaguruka bakarenganura abatutsi no guharanira uburenganzira bwabo Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana yabavukije.

 

Bishwe bazira ko bashobora kuba baje ari intasi za Leta ya Habyarimana. Abandi bazize ko bari bavuye muri za Kaminuza no mu mashuri yisumbuye n’amakuru, igihe abo bari baje basanga baturutse mu gihugu cya Uganda batari baragize amahirwe yo kwiga biturutse ku kibazo cy’ubuhunzi bamazemo igihe kirekire.

Mbere y’uko urugamba rwa FPR rwiswe urwo kwibohoza rutangira, mwari mwungirije umukuru w’iperereza mu gihugu cya Uganda. Mushinjwa kuba, mwitwaje ububasha mwahawe n'uwo murimo mwarishe abantu benshi b’inzirakarengane barimo abaturage ba Uganda, n’abanyarwanda bari muri icyo gihugu, kugeza ubwo muhabwa izina rya Pilato. Bose bazize ko mwari mufite imyumvire itandukanye.

Urugamba rwa FPR rugitangira, mukekwaho kuba arimwe mwateguye kandi mugashyira mu bikorwa iyicwa rya Général Major Fred Gisa Rwigema ku itariki ya 02/10/1990. Général-Major Fred Gisa Rwigema yaharaniraga ko Umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa yataha mu Rwandank’umukuru w’igihugu.

Mwebwe mwari mugambiriye gufata ubutegetsi bwose ku nyungu zanyu bwite n’iz’agatsiko mwari mufatanije kandi mugifatanije. Niko byagenze, umugambi mwawugezeho mumaze kumena amaraso menshi y’inzirakarengane z’abahutu, abatwa, n’abatutsi ndetse n’ay’abanyamahanga.

 

4- Amaperereza yose yakozwe yemeza ko muri ku isonga mu bakekwaho kuba ku itariki ya 06/04/1994, mwarahanuye indege ya Perezida Juvenal Habyarimana, wari umukuru w’u Rwanda, ari kumwe na Perezida Cyprien Ntaryamira w’ I Burundi n’abafasha babo ba hafi bari kumwe muri iyo ndege, ndetse n’abapilote bayo bakomoka mu gihugu cy’ubufaransa.

 

Icyo gikorwa cy’iterabwoba kigayitse, cyahitanye abakuru b’ibihugu bibiri, n’abandi bantu b’inzirakarengane, ntimwigeze mushaka ko ukuri kujya ahagaragara.

Nk'umukuru w'igihugu ni mwe mwari mufite inshingano zo gushyira ukuri ahagaragara kubijyanye n'iyicwa rya Général Fred Gisa Rwigema wari ukuriye FPR, yamara kwicwa akaba ari mwe mwamusimbuye.

 

Ni namwe mwari mufite kandi mugifite inshingano zo gushyira ahagaragara iby'urupfu rwa Perezida Habyarimana wishwe ku nyungu zo kugira ngo mufate ubutegetsi bwose ku ngufu. Mugamije guhisha ukuri, no gukomeza kwubakira politike yanyu ku kinyoma, mwanze nkana ko hajyaho amatsinda yigenga ngo akore iperereza ritabogamye kuri ubwo bwicanyi bwombi ndengakamere.

 

Mbere y’urupfu rw’abo bakuru b’ibihugu bombi, Mukekwaho kuba mwaragize uruhare rufatika, muri gatozi cyangwa icyitso, mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere w’umuhutu w’I Burundi wari watowe binyuze muri Demokarasi. Yazize gusa ko yari umuhutu. Mutekereza igikorwa cyo kwica Perezida Juvénal Habyarimana, mwari muzi neza ko bizagira ingaruka mbi ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bari imbere mu gihugu. Ibimenyetso bifatika byari bihari byari gutuma mutekereza kabiri mbere yo gukora kiriya gikorwa cy’iterabwoba kigayitse.

 

Ikimenyetso gikomeye ni iyicwa rya Perezida Ndandaye wishwe ku itariki ya 23/10/1993, urupfu rwe rwakurikiwe n’umwuka mubi watumye urwikekwe hagati y’abahutu n’abatutsi bo mu Rwanda rurushaho kwiyongera. Urwikekwe rwari rwarabyukijwe n’intambara ya FPR yo kuwa 01/10/1990 no gufungwa kwakurikiyeho kw’abatutsi bo mu Rwanda bakekwagaho ko ari ibyitso bya FPR. Nubwo bitavanaho na busa icyaha abahutu b’intagondwa bishe abatutsi babaziza ko ari abatutsi,ntawashidikanya ko Genocide yakorewe abatutsi bo mu Rwanda muyifitemo uruhare runini. Hari ibimenyetso simusiga kandi bifatika byerekana ko umugambi mubisha wo guhanura indege y'uwahoze ari umukuru w'igihugu Juvenali Habyarimana wacuriwe mu nama yabereye ku Mulindi wa Byumba. Iyo nama yari iyobowe namwe ubwanyu mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatatu 1994.

 

Muribuka ko bamwe mu byegera byanyu nka Honorale Tito Rutaremara na Ministre Patrick Mazimpaka, bababwiye ko kurasa indege y'umukuru w'igihugu bizagira ingaruka mbi kubanyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi bari imbere mu gihugu. N'akababaro kenshi bakubwiye ko icyo gikorwa gishobora gutuma haba itsembatsemba ry'abatutsi bari mu Rwanda. Mwarabyanze mufata icyemezo kidakuka ko bigomba kuba uko mwabitekereje. Mwahise munategeka ko missile ebyiri zo mu bwoko bwa SAM 7 zabarindaga hamwe na Colonel Alexis Kanyarengwe zijyanwa i Kigali muri CND gutegura icyo gikorwa.

 

Lieutenant Frank Nziza (ubu ni Major) hamwe na Caporal Eric Bizimana (ubu ni Capitaine) kandi bose bakiri mu ngabo zibarinda, bahise bajyana nazo. Ni nabo bombi barashe indege. Inkiko zitabogamye nizimara kubisesengura biraboneka ko arimwe mwayiteguye kandi mutuma Génocide yamaze abanyarwanda ishyirwa mu bikorwa mugamije kwifatira ubutegetsi bwose ku ngufu. Ni nayo mpamvu urukiko rwa Arusha rutashoboye kwerekana uwaba yarateguye Génocide, kandi bigaragara ko yabayeho. Ukuri ku ihanurwa ry'indege kwarirengagijwe nkana, ahubwo urucyiko rushishikazwa, rufatanije n'ubutegetsi bwanyu, gushakira ibyaha no gushinja abo mwatsinze mushaka guhora, kwihimura, no kubacecekesha burundu. Urukiko rwa Arusha nirufunga imiryango nkuko rubiteganya rutababajije iby'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana kandi rufite ububasha, ubushobozi n'ibimenyetso, ruzaba rwirengagije ubutabera, kandi ruteranije abanyarwanda aho kubunga.

 

Colonel Bagosora Théoneste mwashinje ko ariwe uri ku isonga mubateguye Génocide yo mu Rwanda, ndetse akanayishyira mu bikorwa, urukiko rwa Arusha mu rwego rw'ubujurire rwamuhanaguyeho icyaha cyo gutegura Génocide. Mu gihe kimwe Ministre w'intebe wa Leta y'abatabazi Yohani Kambanda,munyandiko yashyize ahagaragara ku itariki ya.10/11/2011 yongeye kwemeza ko we na Leta ye batigeze bategura Génocide.

 

Nkuko Procureur w'urukiko rwa Arusha Madame Carla Delpont yabivuze mu kwezi kwa gatatu 2008 ko afite ibimenyetso simuziga bigaragaza ko arimwe mwahanuye indege. Major Dr Théogène Rudasingwa,wari Umunyamabanga mukuru wa FPR akaba yarabaye n'umukuru w'ibiro byanyu ndetse akaba na ambasaderi w'u Rwanda muri Loni yabyemeje mu nyandiko ko arimwe mwamubwiye ko mwahanuye indega ya Perezida Juvena Habyarimana.

igihe kirageze ngo abanyarwanda bave mu gihirahiro bamenye imvo n'imvano ku mahano yabahekuye.

Ubu inzira isigaye yo kumenya ukuri ni imwe. Ni uko mwashyikirizwa ubutabera butabogamye.

 

5- Mbere y’uko FPR mwari mubereye ku isonga, na n'ubu mukiyobora ifata ubutegetsi ku ngufu, munashinjwa ko mwakoresheje ubwicanyi bw’indengakamere kugira ngo muharabike Leta ya Juvénal Habyarimana, muyishinja ko yica abatavuga rumwe nayo. Ni muri urwo rwego FPR yishe ba Ministre Gatabazi, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya PSD, yica Bwana Gapyisi Emmanuel, Landuard Ndasingwa n’abandi…

 

Ntabwo FPR mwari muyoboye yibasiye abahutu gusa. Yishe n’abatutsi kugira ngo Leta ya Juvenal Habyarimana ishinjwe ko yatangiye Génocide. Ku itariki ya 04/02/1993, mwohereje commandos kujya kwica abatutsi b’abagogwe kugira ngo bishyirwe kuri Leta ya Juvenal Habyarimana. Bityo haboneke impamvu yo kugaba igitero mubeshya amahanga ko mugiye gutabara abatutsi.

Nyuma yo kwica abagogwe FPR, yirengagije imishyikirano hagati y’impande zombi zari mu mirwano yari igeze kure Arusha mu gihugu cya Tanzaniya, yagabye igitero kuwa 08/02/1993 cyayogoje igihugu. Umugambi mwari mufite wari uwo gufata ubutegetsi bwose ku ngufu za gisirikare. Ni mwe nk’umuyobozi mukuru w’igisirikare cy’uwo mutwe, mugomba kubazwa kandi mukaryozwa n’ubutabera bwigenga iby’ubwo bwicanyi ndenga kamere bwakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw'abagogwe.

 

6- Bwana Perezida wa Repubulika, murashinjwa kandi kuba mwarishe abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika mwiciye i Gakurazo ho muri Perefegitura ya Gitarama ku itariki ya 05/06/1994. Mushinjwa kuba mwarishe ba Musenyeri Visenti Nsengiyumva, Umushumba wa Kigali, Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva, Umushumba wa Kabgayi, Musenyeri Yozefu Ruzindana, Umushumba wa Byumba. Mushinjwa kandi urupfu rwa Musenyeri Phocas Nikwigize, Umushumba wa Ruhengeri warigishijwe n’abasirikare ba FPR, ku mupaka wa Goma – Gisenyi atahutse avuye mu buhungiro, nyuma akicwa n’abasirikare ba FPR mwari mukuriye muri 1996.

 

7-Mbere y’uko mwambuka mukajya kwica impunzi z’abahutu bahungiye mu gihugu cya Kongo, ndetse no kwica abanyekongo babacumbikiye, mwabanje kwica impunzi z’abahutu zari mu nkambi ya Kibeho ku Gikongoro. Imiryango itegamiye kuri Leta yemeza ko hagati y'amatariki 18 na 22 /04/ 1995 mwishe impunzi z'abahutu barenga 60,000. Abashoboye kurokoka, FPR yabakurikiranye mu mayira n'aho batahaga hose irabica. Ubwo bwicanyi bwakorewe mu Rwanda, bugakorwa n'ingabo mwari mubereye ku isonga nta butabera bwigeze bushaka kumenya uko byagenze kugira ngo abakoze ayo mahano babiryozwe.

 

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika murumva ko mutakwisasira imirambo y'inzirakarengane zingana zityo, ngo mwiyorose amaraso yazo, ngo mutabibazwa n'ubutabera mwitwaje ubudahangarwa mwihaye mufata ubutegetsi mukoresheje imbunda, mukabishimangira mwiba amatora ubugira kabiri. Nta budahangarwa mukwiye kuko ubutegetsi mwabwibye rubanda, ntimwabuhawe na rubanda.

Impunzi z’abahutu zari muri Kongo nkuko mwabyivugiye ngo ‘twarabacyuye abandi twarabarashe, zarishwe zizira gusa ko ari abahutu, zihambwa mu byobo rusange nkuko rapport ya ONU (Mapping report) ibyerekana neza. Iyo mapping report yerekana neza uruhare runini mubifitemo nk’uko namwe mubyiyemerera. Perezida wa Congo Lawurenti Desideri Kabira yabyemeje atarapfa ku itariki ya 19/11/1998 mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ' Le soir' cyo mu gihugu cy'Ububiligi ko mwishe impunzi z’abahutu.

 

Munashinjwa kandi mu gihe kimwe, kuba mwarishe, cyangwa mukicisha abatutsi b'abanyekongo bo mu gice cy'abanyamurenge. Bamaze kwanga kuba igikoresho cyanyu, mwohereje Colonel Dani Gapfizi (ubu usigaye ari kwipeti rya Brigadier General) wari uyoboye igitero cyabagabweho, abica ku bwinshi. Abashoboye kurokoka iryo cumu ryanyu baratatanye bata ibyabo, abatarashoboye guhungira mu yandi mahanga ubu bamaze imyaka igera kuri 15 bari mu makambi mu Rwanda. Inkurikizi zabyo zose ni mwe zigomba kuryozwa.

 

8- Bwana Perezida wa Repubulika, mwahekuye u Rwanda. Ibigwi byanyu ni birebire kuko mwishe kandi mwicisha abanyarwanda abahutu, abatwa , abatutsi ndetse n’abanyamahanga. Ntawabarondora bose ngo bishoboke. Mwishe Seth Sendashonga, mwica Colonel Lizinde, mwica umucuruzi Bugirimfura, abo bose mubasanze aho babahungiye i Nairobi muri Kenya. Bahunze ubutegetsi bwanyu kandi aribo mwakoresheje nk’abahutu b’ibikoresho kugira ngo mugere ku nyungu zanyu bwite.Mwishe Kabera Assiel, ba Rwisereka, abatutsi bakoreye FPR batizigama, igihembo kiba kwicwa. Mwica Jean Leonard Rugambage w’umunyamakuru, mwicisha Ministre Juvenal Uwiringiyimana mu bu birigi mumuziza ko yari amaze gutahura umutego mwashakaga kumutamo mufatanije n’abidishyi b’ingoma yanyu bakora mu rukiko Arusha, n’abandi bo mu bubiligi….n’abandi n’abandi.

 

9-Mwafashe ubutegetsi ku ngufu kandi nyuma ya genocide mwarayikoresheje ku nyungu zanyu. Mu rwego rwo kwikiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwanyu, mukimara gufata ubutegetsi ku ngufu nyuma yo kumena amaraso menshi y’inzirakarengane, mwakoze liste y’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu gusa mutavuga rumwe cyangwa se bashobora kubangamira inyungu zanyu bwite. Mubahamya icyaha cyo gutegura no gushyira mu bikorwa Génocide, mukora amalisiti nta bimenyetso bibahamya icyaha, amalisti muyatangaza mu igazeti ya leta, muyakwirakwiza isi yose mugambiriye kubabuza amahwemo aho babahungiye.

Bamwe byabaviriyemo gufungwa, abandi bimwa ubuhungiro mu bihugu bahungiyemo, abandi bakurwa ku mirimo bari babonye aho bahungiye, abandi batotezwa n’abene gihugu babita abicanyi. Byose mwabikoze muzi neza ko byubatse ku kinyoma.

 

Mu bafungiwe Arusha bashinjwa ko bari mu rwego rw’abo mwise ba Ruharwa hamaze guhanagurwaho icyaha abari mu nama ya Leta nka Ministre Ntagerura, Ministre Rwamakuba, Ministre Bizimungu, Ministre Bicamumpaka, hagirwa umwere Géneral Kabirigi wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, hahanagurwaho icyaha Prefet Bagambiki, na Protais Zigiranyirazo mwitiriraga akazu kateguye Génocide. Abo bose mwatumye bafungirwa ubusa igihe kirekire mubizi neza ko ari abere. Imiryango yabo ibura kivurira, ibintu byabo birasenyuka ibindi murabyangiza, ndetse n’aho bafunguriwe kubera ikinyoma cyanyu mwabeshye isi yose bakaba ntagihugu cyashoboye kubakira. Hari abandi bagifungiye Arusha, no mu gihugu hirya no hino, cyangwa ahandi, ari abakatiwe ari n’abatarakatirwa, bose nta butabera babonye kuko ikinyoma mwubakiyeho ingoma yanyu, nubwo gitangiye kujya ahagaragara, cyabaye ingorabahizi.

 

10- Nyakwubahwa Perezida wa Repubulika, si abanyarwanda gusa mwahekuye. Nkuko umucamanza Fernandi Andreu wakoze iperereza rinonosoye abyemeza kandi abibashinja. Ashingiye ku bimenyetso bifatika, abashinja kuba mwarishe muri gatozi cyangwa icyitso abagiraneza b’abasipanyolo 9 bakurikira:

-Joaquím Vallmajó,

-Servando Mayor,

-Julio Rodríguez,

-Miguel Angel Isla,

-Fernando de la Fuente,

-Flors Sirera,

-Manuel Madrazo,

-Luis Valtueña ,

-Isidoro Uzcurun.


Mushinjwa kandi kuba mwarishe mukoresheje ingabo mukuriye umunya Canada witwa Claude Simard ku itariki ya 18/10/1994 i Gitarama. Ku itariki ya 02/02/1997, nabwo mushinjwa kuba mwarishe undi munya Canada witwa Guy Pinard wari umaze imyaka 35 mu Rwanda i Kampanga ho mu Ruhengeri.

 

11- Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mwaranzwe kenshi no gukurikirana impunzi zabahunze hanze y'igihugu kugira ngo muzicireyo. Rimwe na rimwe umugambi mubisha ukamenyekana mutaramena amaraso nkuko byagenze mu bwongereza mushaka guhitana Musonera, mu gihugu cya Afurika yepfo mushaka kwica Général Kayumba Nyamwasa mwasangiye akabisi n'agahiye.

 

12- Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Biteye isoni n'agahinda kuba ubucamanza bwakagombye kwigenga mwarabuhinduye intwaro yo gukomeza kuniga, guheza,no gupfukirana abatemera ubutegetsi bw'igitugu mwashyizeho mukoresheje imbunda. Mu bizi neza kandi mubigambiriye mukomeje gushinja abahutu muri rusange ibyaha bya Génocide, mu gihe mushinja abatutsi mudashaka ubujura no guhungabanya umutekano w'igihugu.

 

Madame Victoire Umuhoza Ingabire, bigaragara ko azira ibikorwa bya Politiki, cyane cyane kuba yaraje mu Rwanda kwiyamamaza ashaka guhatanira namwe umwanya wo kuba umukuru w’igihugu. Ni uburenganzira bwe. Kandi kuba ibitekerezo bye yagaragaje bitandukanye n'imyumvire yanyu nta gitangaza kirimo.

Igihe yemera ko mu Rwanda haba amoko, kandi ko hapfuye abahutu n'abatutsi, ndetse bose bakaba bakwiye ubutabera, mwe mwemeza ko nta moko abaho mu Rwanda, mwahindukira mukavuga ko abahutu bishe abatutsi babaziza ko ari abatutsi. Mwagera ku bahutu bapfuye kandi mubifitemo uruhare mukagoreka indimi. Ibitekerezo byanyu ntaho byazigera bihura n'ibya Madame Victoire Ingabire. Abanyarwanda bonyine nibo bafite uburenganzira bwo guhitamo uvuga ukuri bemera.


Igisubizo ntabwo ari ukumushyira mu buroko, mugahimba abamushinja ibinyoma bigaragarira buri wese ko ari ikinamico, namwe mukemeza ko yemeye ibyaha mutarigeze mugera mu cyumba cy’urucyiko aburaniramo ! Maitre Ntaganda, Karoli Ntakirutinka, Niyitegeka, Déogratias Mushayidi, bose bafungiwe ibikorwa bya Politiki.

 

By'umwihariko kuri Madame Umuhoza Ingabire Victoire, mu Kiganiro mwagiranye n'abanyamakuru ku itariki ya 11/12/2011 igihe mwari mu ruzinduko i Kampala, mwaratinyutse mubeshya isi yose ngo Madame Victoire Ingabire yemeye ibyaha. Ni irihe tegeko ribaha uburenganzira bwo kwivanga mu bucamanza bwagombye kuba bwigenga ? Perezida wa Repubulika amenya ate ko uregwa yemeye ibyaha urubanza rukiburanwa ?


Ni uwuhe mucamanza uzavuguruza Perezida wa Repubulika wamaze gutangaza ko Madame Victoire yemeye ibyaha ? Mwamuhamije ibyaha atararangiza kuburana, nta n'uburenganzira mubifitiye. Igisigaye ni ukumukatira. Murumva atari urukoza soni ku gihugu cyagombye kugendera ku mategeko? Binyuranye n’itegeko nshinga mwishyiriyeho.

 

13- Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Tumaze kubona aya marorerwa yose mwakoze, isi yose ikaba iyazi ariko ku nyungu zitandukanye ikicecekera, Tumaze kubona ko ibi bikorwa bigayitse mufitemo uruhare rugaragara, bihesha isura mbi u Rwanda n'abanyarwanda bose, Tumaze kubona ko mwaranzwe, no guteranya abana b'u Rwanda mukoresheje abandi banyarwanda, Tumaze kubona ko kwica abanyarwanda nkuko namwe mubyiyemerera, cyane cyane abatemera ibitekerezo byanyu ariyo ntwaro yanyu ya politiki;


Tumaze kubona ko mu biganiro bitandukanye mwagiranye n'ibinyamakuru mwiyemereye ko arimwe mwishe uwari umukuru w'igihugu Perezida Habyarimana, mukanemera ko mwarashe impunzi z'abahutu zahungiye muri Congo, mukanica n’abanyekongo b’aba Tutsi bo mu bwoko bw’abanyamurenge, mukagaragaza ko mufite umugambi wo kwica abo mutavuga rumwe nkuko mwabivuze muvuga Général Kayumba Nyamwasa, muvuga ko n’isazi muzayicisha inyundo, bwacya mukamurasa;


Tumaze kubona ko mwivanga bikabije mu butabera kandi mukabukoresha ku nyungu zanyu bwite, ibyo bikaba binyuranye n’ibiteganywa n’itegeko nshinga mwishyiriyeho, Tumaze kubona ko mwafashe ubutegetsi mu maze kumena amaraso menshi y'abanyarwanda, ndetse n'ay'abanyamahanga, Tumaze gusanga mwaribye amatora ubugira kabiri bityo akaba nta munyarwanda wabahaye ubutegetsi;


Dusanze ntabudahangarwa mukwiye kuko mwibye rubanda ubutegetsi bwabo, Dushingiye ku biteganywa n'itegekonshinga ry' u Rwanda ryo kuwa 04/06/2003 mwishyiriyeho, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 99 aho iteganya ko uwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu agomba kuba inyangamugayo, no mu ngingo ya 60 iteganya ko inzego z'ubutegetsi zitandukanye kandi zigenga bityo ubucamanza bukaba bugomba kwigenga ntimubuvogere cyangwa ngo mubukoreshe mu nyungu za politiki, no mu ngingo ya 98 iteganya ko umukuru w'igihugu agomba kubumabatira ubumwe bw'abanyarwanda no kuba umurinzi w'itegekonshinga;


Dushingiye ku bikubiye muri iyi nyandiko turasanga nta na kimwe mwujuje, bityo mukaba mwarishe nkana mubizi kandi mubishaka itegeko nshinga mwishyiriyeho,Turabasaba ko mwakwegura kuri uwo mwanya wa Perezida wa Repubulika, kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo, Turasaba inkiko zigenga, zibifitiye ububasha n'ubushobozi gufata ikibazo cy'ubutabera zitajenjetse, zititaye kubudahangarwa mwihaye mutahawe n'abanyarwanda, Turasaba ibihugu by'inshuti bifasha u Rwanda n'abanyarwanda, gufasha abanyarwanda bamaze gushavura gushyira mu bikorwa ibi byifuzo kugira ngo amahoro arambye agaruke mu Rwanda no mu karere k'ibiyaga bigari:


Umwami w'u Rwanda Nyiricyubahiro Kigeri V Ndahindurwa, uri mu buhungiro mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika warahiriye kuba Umwami ugendera ku itegekonshinga tariki 09/10/1959, agomba guhita agaruka mu Rwanda nk'Umukuru w'igihugu, Natahe abanyarwanda bicare ku meza amwe babwizanye ukuri ntawuhejwe, ntanuzira ukuri avuze, bace ikinyoma basubirane ubumwe bwabo n’amahoro mbere yo kujya imbere y’ubutabera budahora.


Ubwami bugendera ku itegekonshinga, imitegekere y’igihugu yemejwe kuri 28/07/1959 igihe Umwami Kigeli V NDAHINDURWA yasimburaga Umwami Mutara III Rudahigwa niyo nzira yonyine isubiza abanyarwanda uburengazira bwabo bwo kujya mu mashyaka bihitiyemo no kuragiza ubutegetsi abo bashaka binyuze mu matora adafifitse.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mukwiye gufata icyemezo cy’ubutwari mukegura ku mirimo mwihaye mukareka abanyarwanda bakiyunga nyabyo. Bazabishingiraho babakorera ubucamanza butabera kandi budahora.

Mugire amahoro.

 

Eugen Nkubito

Chaiman R P R K

 

Bimenyeshejwe

Son excellence Monsieur le Président des USA

Son excellence Monsieur le Président de la République Française

Son excellence Monsieur le Président de la République de l'Uganda

Son excellence Monsieur le Président de la République-Uni de Tanzanie

Sa Majesté le Roi du Rwanda en Exil aux USA Kigeli V Ndahindurwa

Son excellence Monsieur le Premier Ministre Britanique

Son excellence Monsieur le Premier Ministre Belge

Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Portugal

Son excellence Monsieur le Premier Ministre d'Espagne

Son excellence Monsieur le Premier Ministre de la Norvége

Son excellence Monsieur le Premier Ministre des Pays Bas

Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Canada

Son excellence Madame la Chanceliere da Republique d’Allemagne

Son excellence Monseur le Premier Ministre Danois

Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Duche du Luxembourg

Son excellence Monsieur le Premier Ministre du Maroc

Son Excellence Monsieur le Secrétaire Général de l’ONU, à New York

Son Excellence Monsieur le Président du Conseil de Sécurité, New York,

Madame/Monsieur le Représentant du pays membre permanent du Conseil de

Sécurité (tous)

Monsieur le Greffier du TPIR à Arusha

Monsieur le Procureur du TPIR à Arusha

Commission des Droits de l’homme, à Genève

Commission Internationale des Juristes, à Genève

Association Américaine des Juristes

Association internationale des Juristes démocrates, New Delhi

Cour Européenne de Justice

Cour Européenne des Droits de l’Homme

Cour Africaine des Droits de l’Homme

Centre de lutte contre l’impunité et l’injustice au Rwanda, à Bruxelles

Amnesty International à Londres

Avocats sans frontière à Paris.

FIDH à Paris

HRW (Human Rights Watch)

La presse.


 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
<br /> Ese mwatubonera document original mwoherereje bari mwahaye copie pour information. Ndibaza ko mwabandikiye mu rurimi bumva.<br /> <br /> <br /> Abanyarwanda bakwiye kwicara hasi bakiyunga. iri gabo ntaho rizabageza. Gusa burya iyo abavandimwe bashihana, ababyungukiramo barenyegeza. ( Vita ya panya furaha ya kunguru). Niko mu giswayire<br /> babivuga.<br /> <br /> <br /> Imana ibafashe abanyarwanda guca bugufi no gusbana imbabazi, ubundi babane mu mahoro.<br />
Répondre
S
<br /> France: à quand une loi sur le génocide rwandais<br /> <br /> <br /> Qu’attendent les autorités françaises pour punir celles et ceux qui n’ont jamais cessé de nier ou de minimiser le génocide rwandais?<br /> <br /> <br /> <br /> <br /> Nicolas Sarkozy à Kigali, le 25 février 2010 au mémorial du génocide rwandais. REUTERS/Philippe Wojazer<br /> <br /> <br /> <br /> Le Sénat français vient donc d’adopter la proposition de loi (déjà votée le 22 décembre par l’Assemblée nationale) qui punit de 45.000 euros d’amende et d’un an de prison toute personne qui aura<br /> nié ou «minimisé de manière outrancière» un «génocide reconnu par la loi».<br /> <br /> <br /> Pour mémoire, ce texte concerne directement le génocide arménien (reconnu par la loi française) tandis que la négation du génocide des Juifs est déjà réprimée par la loi Gayssot. On le sait, ce<br /> vote a déclenché de nombreuses protestations et il est certain que les relations franco-turques vont être durement affectées notamment sur le plan économique (Ankara admet des massacres<br /> d’Arméniens mais réfute le terme «génocide». Il ne s’agit pas ici de revenir sur cette question étant entendu que le parfum électoraliste de cette initiative n’a échappé à personne.<br /> <br /> <br /> Respecter la mémoire des victimes et de leurs descendants<br /> <br /> <br /> Admettons donc que les députés et sénateurs français ont le droit de disputer aux historiens le monopole de l’écriture de l’Histoire. Reconnaissons aussi qu’il est important de respecter la<br /> mémoire des victimes et de leurs descendants. Dès lors, on est d’ores et déjà en droit de poser la question suivante: qu’attendent les autorités françaises pour punir celles et ceux qui n’ont jamais cessé de nier ou de minimiser le génocide rwandais?<br /> <br /> <br /> Qu’attendent les parlementaires français pour s’emparer de ce dossier et voter une loi comparable à celle qui concerne les victimes de la Shoah ou celle du génocide —puisque tel est désormais le<br /> terme consacré— des Arméniens? Va-t-on nous dire que ce n’est pas le moment? Va-t-on nous expliquer que ce n’est pas la même chose? Pourtant, de manière régulière, on peut lire ou entendre des<br /> dénégations à propos de ce qui s’est passé au Rwanda. Et, là aussi on fait violence à la mémoire des victimes et de leurs familles.<br /> <br /> <br /> Et dans ce domaine, la France, comme la Belgique et, à un degré moindre les Etats-Unis, sont les pays où nombreux sont celles et ceux qui contestent l’existence d’un génocide ayant fait pour<br /> principales victimes des hommes et des femmes appartenant à la minorité tutsie.<br /> <br /> <br /> On connaît d’ailleurs les différentes manières pour minimiser ou jeter le doute sur ces tueries. Outre la négation pure et simple —laquelle s’exprime de manière régulière dans des pseudos<br /> colloques—, il arrive souvent que la faute du génocide soit rejetée sur les Tutsis jugés coupables de l’avoir… déclenché. Ce fut notamment le cœur d’une thèse attribuant aux forces du Front<br /> populaire rwandais (FPR) —alors dirigé par l’actuel président Paul Kagame— l’attentat en 1994 contre l’avion du président Habyarimana, événement qui a été le déclencheur des massacres contre les<br /> Tutsis.<br /> <br /> <br /> Implication des forces armées et de la diplomatie françaises<br /> <br /> <br /> Or, un récent rapport commandé par les juges français antiterroristes Marc Trévidic et Nathalie Poux<br /> vient de démontrer que les roquettes qui ont abattu l’avion ne pouvaient venir des bases du FPR et que, bien au contraire, elles auraient été tirées à proximité ou à l’intérieur d’un camp des<br /> Forces armées rwandaises (FAR). Une conclusion qui infirme les conclusions de l’enquête du juge Jean-Louis Bruguière qui, en 2006, avait mis en cause le FPR de Kagame. Rappelons aussi qu’une<br /> autre forme de négationnisme consiste à entretenir la confusion entre le génocide des Tutsis et les violences, sans commune mesure, subies par la suite par les populations hutues après la prise<br /> de pouvoir par le FPR. <br /> <br /> <br /> Mise en cause par de nombreux rwandais pour son rôle, ne serait-ce qu’indirect, dans le génocide, la France s’honorerait donc à légiférer au plus vite pour punir un révisionnisme pugnace qui<br /> n’est pas le fait uniquement des Hutus résidents en Europe mais aussi d’une partie de la Françafrique jadis proche du régime de Juvénal Habyarimana.<br /> <br /> <br /> Mais la France le veut-elle? Le peut-elle? Dans un contexte où le degré d’implication des forces armées et de la diplomatie françaises continue de faire l’objet de débats et d’investigation, il<br /> est évident que reconnaître juridiquement le génocide rwandais et criminaliser sa négation pourrait en gêner plus d’un, journalistes compris. Cela sans oublier que le vote des Français d’origine<br /> rwandaise ne pèse guère dans les manœuvres politiciennes qui caractérisent cette année électorale…<br /> <br /> <br /> Akram Belkaïd<br />
Répondre
S
<br /> Rwanda: pourquoi le Canada extrade l'idéologue du génocide<br /> <br /> <br /> Après 18 ans d'exil au Canada, Léon Mugesera a été livré à la justice pour son implication dans le génocide rwandais.<br /> <br /> <br /> <br /> <br /> Léon Mugesera arrive à Kigali le 24 janvier 2012. AFP/STEVE TERRILL<br /> <br /> <br /> <br /> <br /> <br /> l'auteur<br /> <br /> <br /> Marie Mbodji<br /> <br /> <br /> <br /> <br /> partager<br /> <br /> <br /> <br /> <br /> <br /> <br /> <br /> taille du texte<br /> <br /> <br />  <br /> <br /> <br /> <br /> <br /> topics<br /> <br /> <br /> Canada  Génocide rwandais <br /> Léon Mugesera  Paul Kagamé <br /> <br /> <br /> <br /> <br /> Sitôt arrivé sur le tarmac de l’aéroport de Kigali, le 24 janvier, à bord d’un vol spécial provenant du Canada où il vivait avec sa famille depuis 1993, Léon Mugesera, a été embarqué dans un<br /> véhicule de police. Une arrivée attendue. «C’est un signal important pour tous ceux qui sont recherchés par la justice rwandaise pour leur rôle dans le génocide», a expliqué la ministre rwandaise des Affaires étrangères, Louise<br /> Mushikiwabo.<br /> Car l’extradition de Léon Mugesera relève d’un feuilleton judiciaire qui s’étale sur 16 ans.<br /> <br /> <br /> Retour sur la saga Mugesera<br /> <br /> <br /> Novembre 1992. Kabaya, dans la préfécture de Gisenyi (nord). Léon Mugesera est alors un membre actif du parti Mouvement républicain national pour le développement et la démocratie (MRND) et élu<br /> au poste de vice-président du MRND dans la préfecture. Il prononce un discours musclé et incendiaire devant 1 000 personnes. Les autorités rwandaises le recherchent un peu plus tard, il s’enfuit<br /> en passant par l’Espagne.<br /> <br /> <br /> 1993. Il fait une demande de résidence permanente à titre de réfugié au Canada et arrive en août avec sa femme et ses cinq enfants. Léon Mugesera s’installe dans la ville de Québec. Il connaît le<br /> pays pour y avoir fait une partie de ses études universitaires de 82 à 87.<br /> <br /> 1994. Déclenchement, au Rwanda, de massacres interethniques organisés et planifiés qui a fait,<br /> selon l'ONU, environ 800 000 morts, essentiellement parmi la minorité tutsie, mais aussi parmi les Hutus modérés. Ce n’est que deux ans plus tard, en 1995, que les autorités fédérales prennent<br /> connaissance de ses propos et entreprennent des démarches pour l’expulser. C’est le début de la saga qui nécessitera de longues années de procédures et plus de 20 000 pages de documents. En 1995,<br /> le Rwanda émet un nouveau mandat d’arrêt contre Léon Mugesera. La Commission de l'immigration et du statut de réfugié ordonne alors en 1996 l'expulsion de Léon Mugesera et celle de sa famille,<br /> pour les fausses déclarations formulées dans le cadre de sa requête pour obtenir un statut de réfugié.<br /> <br /> <br /> Car lorsque l’on fait une demande de réfugié, il faut répondre à certaines questions et on ne peut l’obtenir si on a notamment commis un crime contre la paix, un crime de guerre ou un crime contre l'humanité. La décision est confirmée en appel en 1998<br /> et la Cour fédérale maintient l’expulsion en 2001, concluant que les allégations d'incitation au meurtre, à la haine et au génocide sont fondées, mais pas celles de crime contre l'humanité.<br /> Mais en 2003, la Cour d’appel fédérale donne raison à Léon Mugesera. Dans le document, le juge écrit que le discours utilisé pour incriminer Léon Mugesera a été altéré à des fins partisanes. Les<br /> mesures d’expulsion sont annulées.<br /> <br /> <br /> Les dangers de l'expulsion<br /> <br /> <br /> En 2005, la Cour Suprême, la plus haute instance judiciaire du pays, se prononce. Elle rend un jugement «fort en matière de droit», selon la professeur, avocate et directrice de la<br /> Clinique de droit international pénal et humanitaire de L’Université Laval, Fannie Lafontaine. «La Cour a dit qu’il y avait des motifs raisonnables de croire qu’il a incité au génocide et a<br /> caché ce passé». La Cour suprême, qui a entendu la cause, pendant 72 jours, renverse donc la décision de la Cour d'appel: les enfants et la femme de M. Mugesera ne sont plus visés, mais lui<br /> doit quitter.<br /> Mais à ce moment-là, la peine de mort existe toujours au Rwanda, «il y a toujours un ordre d’expulsion mais on ne peut pas renvoyer quelqu’un qui a des risques là-bas notamment de mauvais<br /> traitements ou pour des manquements flagrants de justice», poursuit Fannie Lafontaine.<br /> De 2005 à 2011, le gouvernement canadien fait un long processus administratif: c’est l’étape de l’évaluation des risques, où de nombreuses correspondances sont échangées entre le gouvernement et<br /> l’avocat de Léon Mugesera qui demande des délais supplémentaires.<br /> <br /> <br /> Léon Mugesera doit partir...<br /> <br /> <br /> Le 24 novembre dernier, l’évaluation des risques est terminée et l’avis tombe, un long document de 80 pages: «Léon Mugesera ne devrait pas être présent au Canada en raison de la nature et de<br /> la gravité de ses actes passés». Pendant ce processus d’évaluation des risques, le Rwanda a notamment abolit la peine de mort (en 2007), adressé plusieurs notes au gouvernement canadien<br /> constituant des garanties diplomatiques quant au traitement que recevrait Mugesera: procès équitable, indépendance et impartialité judiciaire, garanties en matière de détention et d’assistance<br /> juridique.<br /> La réponse est limpide: pour le gouvernement canadien, Léon Mugesera ne sera pas persécuté, ni torturé et aura droit à un vrai procès. Il doit partir le 12 janvier 2012.<br /> L’annonce fait l’effet d’une douche froide, le rwandais vit au Québec depuis plus de 18 ans.<br /> <br /> <br /> La saga continue, en mode accélérée et elle tient en haleine les médias canadiens<br /> pendant quelques semaines. Dans une véritable course contre la montre pour éviter son expulsion, les avocats de Léon Mugesera contestent la décision du ministère de l’Immigration en Cour fédérale, font une demande de sursis, demandent<br /> au Comité contre la torture de l’Onu de se prononcer sur les risques que poserait l’expulsion de leur client au Rwanda. Le comité demande un délai à Ottawa le 11 janvier. Ses avocats l’apprennent<br /> juste après que la Cour fédérale ait rejeté la demande de sursis de Léon Mugesera. Le juge Michel Shore n'a, en effet, pas entériné la thèse voulant que Léon Mugesera risque la torture dans son<br /> pays d'origine. Dans sa décision, le juge Shore souligne notamment que le Tribunal pénal international pour le Rwanda et la Cour européenne des droits de l’homme ont récemment accept&eac<br />
Répondre
N
<br /> Ibyuyu Eugène yanditse nukuri gusa gusa ndetse hari na byinshi bindi bishimangira ubwicanyi ndengakamere bwakozwe na Pilato atazi atavuze. Ariko rero ibyumwami Kigeri byo abyibagirwe peeee !!!!<br /> Uwo mwami utarategetse nimyaka ibiri, utarigeze agaruka mu Rwanda dore imyaka 50 irarenze, twe twavutse républika iganje tutigeze tuba mu ngoyi ya gihake, abona ko azaza ngo adutegeke ahereyehe ?<br /> Azatahuke nkizindi mpunzi zose, kuko nawe adakwiye guhera inyuma yurwamubyaye, ariko ibyo bindi byo ni urwenya ! Bitihise, iryo shyaka rye rimushyigikiye rizamwamamaze nkumwami waryo,<br /> abanyarwanda nibabyemera namubwiriki ? Ariko se we nabamushyigikiye iyo bamwizeza ibi bitangaza, nako navuga ko ari inzozi, bumva batisetse ? Un peu de sérieux s'il-vous-plait  ! Ibi bihe<br /> sibyo gukinamo !<br />
Répondre
K
<br /> Hano i Kigali tumaze kumenya ko nyuma yaho report y’umujudge w’umufransa Trevidic isohokeye, bamwe mubyegera by'ubutegetsi bavugije impundu barara banywa<br /> champagne karahava. Kagame rero akimara kubimenya yahamagaje abo bategetsi, hamwe na Minister w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, ababaza niba ibyo bari kubwira mahanga n'<br /> abanyamakuru  bumva neza bihuje n'agaciro bagomba kwiha. Ubwo ubwoba bwarabatashye, bagerageza kumusobanurira ko babikoze kubera propaganda yo gutanguranywa n’abanzi b'igihugu bari<br /> hanze bashobora gutangira guharabika Leta ya RPF.<br /> <br /> <br /> Impamvu yuwo mujinya yatuye abo bategetsi, ngo ni uko bamwe mubajyanama be, barimo abangoreza bamubwiyeko ubwo buryo bwogusakuza bavuga ibintu bidasobanutse<br /> neza bishobora kumuzanira kabutindi, ngo ko report ntamyanzuro yafashe, ngo ko kandi evidences zose zitashyizwe ahagaragara.<br /> <br /> <br /> Byaramurakaje cyane rero kuburyo muriyo mibonano ngo yarabasaranye bamwe bibaza byinshi, kandi bari bazi ko bari kumuvugira.<br /> <br /> <br /> Icyo yihutiye gukora ni uguhamagaza abajenerali b’indatwa bagaragayeho ubutwari basangiye bwo kugarika ingogo kuva muntambara yo muli 1990 yatangira, aribo<br /> James Kabarebe, Jack Nziza na Karenzi Karake. Uko ali bane bigiye hamwe ibyakorwa kugira ngo abasigaye mu bali muli team yarashe indege ya Habyarimana batazabagambanira. Icyemezo cyafashwe muli<br /> iyo nama nuko Jack Nziza yahawe mission yo kwica abagabo babili bazi neza iliya dossier y’iraswa ry’indege. Umwe muli bo yali asanzwe atuye mu Rwanda mbere y’intambara kandi atuye hafi y’i<br /> Masaka. Hali abemeza ko yaba ali mubo Ruzibiza yanditse mu gitabo cye.<br /> <br /> <br /> Ejo kuwa kabiri twamenye ko jenerali Nziza yatangiye kwiga uburyo yakwica abo bagabo, aliko ngo nabo baba barabimenye ubu bakaba baratangiye kwiga ukuntu<br /> bakwicira i Bugande cyangwa muli Tanzaniya bakihungira hakiri kare aho kwicanwa ibanga liremereye nka ririya. Umwe muli bo ngo yaba yarakoze inyandiko akayigeza muli ambassade z’abanyamerika<br /> n’abafransa, bikaba ali nabyo biteye Kagame ubwoba cyane. Turakomeza kubikurikiranira hafi tuzabagezaho ibizakulikira.<br /> <br /> <br /> Ngo agapfa kaburiwe n'impongo<br /> <br /> <br />  <br /> <br /> <br /> Kayitsinga J<br /> <br /> <br />  <br /> <br /> <br />  <br />
Répondre