Rwanda/Politiki: FPR irasumbirijwe none itangiye amacenga ! Ngo imitwe ya politiki iyibogamiyeho izajya yihemba umutungo wa rubanda !
Mu Nteko Ishinga Amategeko ; Umutwe w’Abadepite; ku wa 21 Kamena 2012; habaye igikorwa cyo gusuzuma no kwakira umushinga w'Itegeko Ngenga rigenga imitwe ya Politiki n'abanyapolitiki. Icyagaragaye ni uko muri uwo mushinga w’itegeko biteganyijwe ko kujya muri forumu y’imitwe ya politiki bitazongera kuba itegeko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu; Musoni James wari uhagarariye Guverinoma; akaba ari nawe wagejeje uwo mushinga w’itegeko ku badepite; yasobanuye ko muri uwo mushinga hari ibyavuguruwe bigomba guhinduka. Muri byo hakabamo ko kujya mu ihuriro ry’imitwe ya politiki bitakiri itegeko; ko ahubwo bizaba ari ubushake bwa buri mutwe wa Politiki kujya muri iryo huriro. Ibi Minisitiri akaba yaravuze ko ari uburyo bwo guteza imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. Ati “rero ntabwo ari uburyo bwo kubuza abantu aho gutangira ibitekerezo”. Aha akaba yarasobanuriraga abadepite bari bagaragaje ikibazo cy’uko byagaragara nk’aho ari ukubuza abanyapolitiki urubuga rwo gutangiramo ibitekerezo; kuko n’ahandi babitanga.
Abadepite kandi bavuze n’ikibazo cy’inkunga Leta yajyaga iha imitwe ya Politiki iri muri forumu kugira ngo yubake ubushobozi; aho bibajije uko bizagenda ku mutwe wa politiki uzaba utari muri Forumu niba nawo uzahabwa iyo nkunga. Kuri iki kibazo Minisitiri Musoni yavuze ko umutwe wa politiki uri muri Forumu uhabwa inkunga ya Leta; ariko noneho ngo umutwe wa politiki uzaba utari muri Forumu nta nkunga wabona; ariko ko uwemeye kujyamo yayibona.
Hagarutswe kandi ku kibazo cy’iyandikwa ry’imitwe ya politiki bizajya bikorwa n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB); aho abadepite bagaragaje ikibazo cy’uko bitumvikana ukuntu bavuga ko uwandika imitwe ya politiki atagomba kugira umutwe wa politiki abarizwamo. Bati “ese aho bizajya ho azabyandika nta mutwe wa Politiki abarizwamo? Ninde uzazana igipimo cyo gupima niba kanaka nta mutwe wa politiki arimo?” Ndetse hari n’abasanze imitwe ya politiki yashyirwa muri Komisiyo y’Amatora kuko ngo niho hagaragara ishusho y’abantu bari mu mashyaka menshi.
Mu gusubiza iki kibazo; Minisitiri Musoni yasobanuye ko ibyo bavuga atari ko bimeze ahubwo ngo inyandiko babisanzemo atari yo; habaye ikosa kuba ari yo bahawe. Ati “iyo nyandiko babahaye yabateye urujijo ; ni agakosa kabaye”. Uyu mushinga w’itegeko wazanywe mu Nteko kugira ngo uhuzwe n’Itegeko Nshinga no kunoza imyandikire; aho Minisitiri yavuze ko iyo myandikire iri hejuru ya 50%. Watowe n’abadepite; ukaba uzasuzumwa muri Komisiyo nyuma ukazagezwa ku Nteko rusange.
Source : izuba