Rwanda/politiki: Bwana Eugène Ndahayo yabaye Prezida w'agateganyo w'ishyaka FDU-Inkingi

Publié le par veritas

Intambara y'ubutegetsi muri FDU-Inkingi! 545914_216590855116144_100002956927572_360089_748311353_n

Victoire Ingabire

boniface_twagirimana_fdu dans

Boniface Twagirimana

Amakuru dukesha abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi aravuga uburyo butandukanye inkuru ivuga ko Bwana Eugène Ndahayo yabaye Perezida w’inzibacyuho w’ishyaka FDU-Inkingi akaba yasimbuye Madame Victoire Ingabire.

Dusomye ku rubuga rwa Facebook mu nyandiko yanditswe na Bwana Jean Baptiste Mberabahizi mu rurimi rw’icyongereza aravuga ko kuva ubu Umuyobozi wa FDU-Inkingi ari Bwana Eugène Ndahayo, yagize ati:”FDU-Inkingi has just announced the nomination of an Interim Chairperson. Eugene Ndahayo will assume leadership until further notice. The decision is meant to fill the void made by the continued incarceration of the Chairperson, Mrs Victoire Ingabire Umuhoza. The party also wants to garantee both continuity, clarity and discipline. This is part of a wider reorganization process that will end with the adoption of a new constitution and code of conduct followed by elections of leaders at all levels of the movement.” Tugenekereje mu kinyarwanda yavuze ko FDU-Inkingi yashyizeho umuyobozi wayo w’agateganyo.Eugène Ndahayo azayobora ishyaka kugeza igihe hazatangazwa ikindi cyemezo. Ngo iki cyemezo cyafashwe kugira ngo hazibwe icyuho cyatewe no gufungwa k’umuyobozi w’ishyaka Madame Victoire Ingabire. Na none kandi ngo ishyaka rirashaka gukomeza gukorera mu mucyo na discipline. Ibi bikaba ngo biri muri gahunda yo kuvugurura ishyaka izarangizwa no gutora amategeko mashya ndetse amabwiriza agenga imyitwarire y’abarwanashyaka, ibi byose bikazasozwa n’amatora y’abayobozi mu nzego zose z’ishyaka.

Eugene-150x150

Eugène Ndahayo

nkiko-nsengimana-umufatanyabikorwa-wa-rnc-150x150

Nkiko Nsengimana

Umwe mu banyarubuga yabajije Bwana Mberabahizi ni ba gukura Madame Ingabire ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka bitaba ari ikosa rikomeye kandi Madame Ingabire ari mu buroko kubera kwitangira abanyarwanda bose, ngo mu guhangana na Paul Kagame ntabwo yabikoze ku giti cye yabikoze nk’umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi. Ngo kumukura ku mwanya we byaba bigaragaza inyota y’ubutegetsi no gupfobya ibyo Madame Ingabire yemeye gutangira ubuzima bwe. Ngo iki cyaba ari igikorwa kibi ku muntu uwo ariwe wese uri mu buyobozi bwa FDU- Inkingi washaka guhirika Madame Ingabire. Uwo munyarubuga arangiza avuga ati ibi bihaye agaciro uruhande rwa Bwana Nkiko Nsengimana, ngo abona ari rwo rufite abayoboke benshi, kuko rukomeza kwemera Madame Ingabire nk’umuyobozi warwo utagira ubwoba kandi abazajya bakora ibikorwa by’ishyaka bazajya babikora bafata Madame Ingabire nk’umuyobozi wabo.

Mu kumusubiza Bwana Mberabahizi yagize ati: ”Byumvikane neza ko umuyobozi w’ishyaka atari agishoboye kuyobora ishyaka kuva yatabwa muri yombi mu Ukwakira 2010. Abantu badafite discipline, bafite amacakubiri ba rusahurira mu nduru bitwaje icyo cyuho babangamira ibyo twagezeho kuva muri 2011. Ntabwo twabareka ngo bakomeze kwangiza ibyo twagezeho ngo banabyigarurire. Twashinze ishyaka mu 2006, dufite icyerekezo n’uburyo bwo gukora. Tugomba gukomeza akazi kacu, nta hirikwa ry’ubutegetsi ryabayeho, Camarade Eugène Ndahayo n’umuyobozi w’agateganyo.”

314496_2378762834263_1406420838_2817392_4990782_n-150x150

JB Mberabahizi

Ntabwo Bwana Mberabahizi yahagarariye aho ahubwo yanatangaje ko Bwana Nkiko Nsengimana atakiri umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi ngo yahagaritswe muri Gashyanyare 2011 asimburwa na Bwana Benoît Ndagijimana.

Ku kibazo cy’uko hari FDU-Inkingi ebyiri, Bwana Mberabahizi yari ataragira icyo abivugaho igihe nateguraga iyi nyandiko.

Ariko ibi Bwana Mberabahizi avuga siko Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida w’agateganyo wa FDU-Inkingi uri i Kigali abibona. Kuri we ngo habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’Etat), mu nyandiko yanditse ku rubuga rwa facebook aragira ati:” Nkunda kuzenguruka ahantu hose hanyura amakuru kuri internet,hari aho nsanze intore ziyobowe n’uwitwa Ndahayo Eugène ariko wari warakunze kujijisha ngo abone uko arangiza ikiraka yari yarahawe n’abasanzwe babitanga ababirangije bagataha muri « come and see » bakagororerwa. Uyu munsi noneho mu gusoza icyo kiraka agishoje atangaza ko akoreye coup d’Etat Ubuyobozi wa FDU -Inkingi akaba avanyeho Ingabire Victoire kandi akaba anahise amusimbura! Ubwo ngo arashaka ko abamuhaye ikiraka bamubwira bati noneho ngwino twandike ikitwa ishyaka(agakingirizo) maze udukize induru z’abavuga ko twabujije FDU n’andi mashyaka gukora!”

Ben-150x150

Benoît Ndagijimana

Nyuma y’itangazwa ry’inyandiko ivuga ko Bwana Eugène Ndahayo yagizwe umuyobozi w’agateganyo wa FDU-Inkingi, abantu benshi babifashe nk’ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’Etat) kuko n’ubwo Madame Ingabire afunze ariko ntabwo arakatiwa, ku buryo abenshi bemeza ko hagombaga gutegerezwa ko imyanzuro y’urubanza rwe itangazwa. Bamwe ntibatinya no kuvuga ko ari ukwirengagiza ubwitange bwa Madame Ingabire.

Ikindi cyavuzwe cyane n’uko ngo ibi byatangajwe n’uruhande rwa Ndahayo Eugène bitazagira ingaruka nini ku mikorere ya FDU-Inkingi kuko abayoboke benshi ba FDU-Inkingi baracyafata Madame Ingabire nk’umuyobozi wabo. Cyane cyane abari ku ruhande rukunze kwitwa urwa Nkiko Nsengimana.

Iki kibazo cyo muri FDU-Inkingi kije gikurikira umwuka mubi n’amacakubiri amaze iminsi muri opposition nyarwanda aho hagaragaye ihangana rikomeye bamwe bashinja abandi gukorera Leta ya Kagame no gushaka gusenya opposition.

Tubibutse ko Ishyaka FDU-Inkingi ari ryo shyaka twavuga ko rifite abayoboke benshi mu mashyaka arwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame, rikababa rikorera mu Rwanda  n’ubwo ritaremerwa n’amategeko ndetse no mu mahanga.

Uko bigaragarira benshi n’uko opposition igeze mu bihe bikomeye aho abanyarwanda bose bakunda u Rwanda bumva ko bifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda bakwishyira hamwe bagashyira hasi ibibatandukanya bagaharanira amahinduka ntibatererane abanyarwanda bari mu kaga.

Turakomeza kubakurikiranira iki kibazo nitubona amakuru arambuye turayabagezaho

Marc Matabaro
Rwiza News

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Mwarasaze ndagirango mbamenyeshe ko ibyo Ndahayo yakoze nibyo kandi abiziranyeho na Madame Ingabire,ahubwo hagowe abakabije kwiterera mu byo batazi kuko Madame Ingabire ibyo yasezeranye na komite
ye ntitubizi niyo mpamvu mutagomba gushyuhaguzwa muvuga amanjwe.

Répondre
M

Ibyo Ndahayo yakoze ni agahomamunwa,bizamubera ishyiga rishyushye atazabona uzarimutura!!!Ariko buriya biratwerwka ko iperereza ryubu butegetsi ryacengeye cyane ,hose harinjiwe murarye muri menge
.Gusa buriya Ndahayo azagabirwa iki ,umutima we se uzabyakira ute ,mbega ubusahiranda .Yikoreye ishyano azibukirwa ku mahano yakoze

Répondre
N

Ibi bya ba Ndahayo nicyo bita masturbation, cyangwase kwiheha imisuzi. Abantu bakoresheje Kabusunzu bis umwaka ushize ntibabone nabarwanashyaka 9 nabo ubwabo barimo, bati ubu nitwe dutegeka
ishyaka kuburyo bwa interimaire. Bamenye ko ijambo "intermaire" ritera umwaku abanyaporotiki bo mu Rwanda ! Ibyo bazabibaze Kambanda na Sindikubwabo ! Ubuse ngo ibi bakoze bitware iki INGABIRE
nimbaga imuri inyuma ? Ubucucu buragwira koko ! Nutagize isoni ntamwara ? Ubu koko aba bantu bazongera gutunguka imbere yabanyarwanda, uretse nka ba Kagame babakoresheje ngo basenye ishyaka rya
Victoire, bagasanga imizi yaryo itaranduka ! Mana yisi nijuru, tabara aba bahubutsi batagira ka jugeotte na mba !

Répondre
F

Madame Ingabire ari mu buroko kubera
kwitangira abanyarwanda bose. Mu guhangana na Paul Kagame ntabwo yabikoze ku giti cye yabikoze nk’umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi. "..abayoboke benshi ba FDU-Inkingi baracyafata (kandi bazakomeza
gufata) Madame Ingabire nk’umuyobozi wabo."

Répondre