RWANDA: NI KOKO SE HCR ISHOBORA GUCA UBUHUNZI BW'ABANYARWANDA MU MWAKA W'2011?

Publié le par veritas

 

Mu nama y'abaministre mu Rwanda Ministre Gatsinzi Marcel yatangarijemo ko mu nama yari avuyemo mu gihugu cy'Ubusuwisi, Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR , ngo wemeje ko mu mwaka w'2011 nta munyarwanda uzaba akiri impunzi! Icyo kibazo cyazanye impaka inyinshi ku rubuga rwa internet, tukaba dusanze ari byiza kubageza kimwe mubitekerezo byatanzwe n'umuntu ku giti cye, ariko natwe tukaba twibaza tuti ese koko HCR ishobora guca ubuhunzi kubanyarwanda mu mwaka w'2011 ?

 

Jye nabanje kwibeshya ngira ko iyo "sitati" ivugwa ali iy'abanyamahanga baba mu Rwanda nk'impunzi dore ko ali na benshi, duhereye ku banyamulenge basaziye mu nkambi, hanyuma mbonye ibisobanuro bya Nduhungirehe Rwemalika, nsanga ngo HCR irateganya kureba uko yaka ubuhunzi abanyarwanda, abarundi, abaliberiya n'abo muli Angola, ngo ishingiye ko ibyo bahunze iwabo byaba byarahindutse.

Narebye kandi kuli site ya HCR impamvu zimwe zishobora gutuma umuntu atakaza ubuhunzi, nsangamo ko izifatwa n'impunzi ubwayo, gufata ubwenegihugu bw'igihugu cyayakiriye, zirimo ko yo ubwayo, isanze ko icyo yahunze cyavuyeho, ikisubirira iwabo. Ingingo irebana n'iriya "roadmap" rero ali nayo izagera ku mpunzi z'abanyarwanda mu kuboza umwaka utaha, ivuga mu gifaransa ko « Lorsque la situation dans son pays a fondamentalement changé, c'est-à-dire lorsqu'il n'a plus de raison de refuser de retourner dans le pays où il avait sa résidence habituelle. ».

Bisobanuye ko, dufatiye ku rugero rw'u Rwanda, niba ibyo umunyarwanda yahunze bitakiriho, uwo munyarwanda azatakaza ubuhunzi. Aha rero niho nibajije nka we nti mbese HCR izashingira ku ki yemeza abantu ko ibyo bahunze mu Rwanda bitakiriho, kandi abanyarwanda n'ubu bakomeje guhunga ku bwinshi? Byakumvikana bite ko HCR ibwira abanyarwanda bamwe ko ibyo bahunze bitakiriho maze igatangira kubashishikaliza gutaha, mu gihe hali abandi yakira bayibwira ibyo batinya bituma bumva nta mutekano bafite mu Rwanda kandi ikabakira?

Kuli ibi Nduhungirehe Rwemalika we avuga ko kuba hali abo HCR isanga batakaza ubuhunzi nyuma ya nketi irambuye n'ibisobanuro izaba yahawe n'ibihugu impunzi zikomokamo, ngo bitabuza ko hagira abakomeza guhunga ku mpamvu zirimo no guhunga ubukene cg se ubutabera kubera ibyaha bakoze n'ibindi birimo ingengas.

Ahubwo ni ugushakisha iyo gahunda « roadmap » umuntu agasoma neza ibyo ivuga, kuko n'ibyo Gatsinzi yabwiye inama y'abaministre bidasobanutse neza nkulikije igika cya p cy'itangazo rivuga ku byavugiwe mu nama ya ba ministres.Reba:

« p) Minisitiri w'imicugire y'Ibiza n'Imicugire y'Ibiza n'Impuzi yamanyesheje Inama y'Abaminisitiri ko inama ya ExCom yabereye i Geneva mu Busuzisi yemeje gahunda (roadmap) y'u Rwanda iganisha ku gukuraho sitati y'ubuhunzi ku Banyarwanda guhera mu Ukuboza 2011. »

Ubundi rero turakoza imitwe y'intoki ku mwaka w'2011, twategereza tukazareba ibyo ali byo, hagati aho na gahuzamiryango na za voa zizaba zahamagaye Gatsinzi cg undi asobanure birenze ibyo ali byo. Na HCR irahari kandi gusoma ibyo yandika no kuyisobanuza nta cyo byakwica.

 

Murebwayire Agnès

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article