Rwanda: LT Mutabazi na bagenzi be bazandikwa mu gitabo cy'intwari cyo gushyira ahagaragara ikinyoma cy'agatsiko ka FPR!

Publié le par veritas

Lt-Mutabazi.png[Ndlr: Kuri uyu wa kane taliki ya 13/02/2014, ingirwabacamanza ba Kagame babuze icyo bakora ku kibazo cya LT Mutabazi na bagenzi be bashimuswe! Nkuko Kagame na FPR babigenza, bafashe LT Mutabazi na bagenzi be babakorera iyicarubozo kugira ngo bemere ibyo bifuza bo bafata ko ari ibyaha , abandi nabo barabikoze bitewe no kubabazwa n'ibyo bakorerwa bemera ibyo Kagame ashaka , bituma LT Mutabazi na bagenzi be bashyirwa mu rubanza kuburyo butari mu muhezo bagezemo bavuga ko ibyo bemeye byose  ari ibinyoma kuko babikoze bitewe no gutotezwa , none ubu kuri uyu wa kane ingirwabacamanza ba Kagame biyemeje gusubika urubanza rwa LT Mutabazi na bagenzi be kugirango bongere gutotezwa noneho ubutaha bazaze bemera ibyo bahakanye ariko ni hahandi ubutabera bwa Kagame ntacyo bushobora gukora ngo bagaragaze ko buri mu nzira nziza , bwaranduye nka rya cwende! Dore ejo kuwa gatatu uko amakuru y'urubanza rwabo yari ateye]:

 

Ku munsi wa kane w’urubanza rwa Lt. Joel Mutabazi na bagenzi be 15 bitaba Urukiko rukuru rwa Gisirikare ku byaha baregwa byo kugambangira igihugu, ariko Lt Mutabazi akaba yarakomeje kuvuga ko ntacyo ashobora kubivugaho, kuri uyu wa Gatatu imbere y’urukiko herekanwe amashusho amugaragaza ari imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare yemera ibyaha byose aregwa.


Mu myenda ya gisirikare, Lt Mutabazi na bagenzi be bongeye kwitaba urukiko nyuma y’aho tariki ya 30 Mutarama 2014, Lt Mutabazi Joel, Karemera Jackson na Mutamba Eugene bari berekeje ahabereye icyaha cyo kubika imbunda iregwa Lt Mutabazi mu karere ka Rwamagana, icyo gihe nk’ibisanzwe akaba yari yongeye kuvuga ko ibyaha aregwa atabyemera, ariko yasabwa kwiregura akavuga ko ntacyo yabwira urukiko kuko ngo afunzwe ku buryo butemewe n’amategeko.

 

Kuri uyu munsi wa kane w’urubanza, ubushinjacyaha bwahawe umwanya wo gusobanura nimba hari ikindi kimenyetso bufite kigaragaza nimba koko ibyo Lt Mutabazi avuga ko atemeye ibyo aregwa imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare, ubushinjacyaha buhagarariwe na Majoro Sumai bweretse imbaga yari mu rukiko amashusho yerekana Lt Mutabazi ku giti cye yemera ibyaha aregwa.


Bimwe mu bikubiye muri aya mashusho, byerekana Lt Mutabazi avuga ko yinjiye mu girikare mu mwaka w’1991, akaza ku kivamo mu kwezi k’Uwakira 2011, ndetse akemeza ko yanyuze mu nzira ya Matimba yerekeza muri Uganda ahunze.


Iyi filimi iragira iti “Njyewe Lt Mutabazi maze kugera muri Uganda, nashatse uko nabona ubuhungiro ndabubura, nibwo nahisemo gushaka uko narasa iwanjye kugira ngo imiryango mpuzamahanga ibone ko nta mutekano mfite. Ibyo nabikoze nifashishije abantu bo mu muryango wanjye turi kumwe.”

 

Nyuma yo kwerekana iyi firimi yamaze imonota irenga 5, urukiko rwabajije Lt. Mutabazi nimba ariwe koko, nawe mu ijambo rito yagize ati “Ninjye ariko by’igice.”


Lt. Mutabazi yakomeje avuga ko ibyo berekana byose ngo yabihatiwe kuvuga, ibi ntibyashimishije uruhande rw’Ubushinjacyaha kuko bwahise buvuga ko ibyo Mutabazi avuga nta shingiro bifite nk’uko byanagaragaye ko yavugaga nta muntu umuri hejuru.


Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Mutabazi avuga ko iyo filimi ari igice cye, ibyo ngo ntabyo nta shingiro bifite kuko umutwe we ugaragara kandi ukaba ariwo wari ukenewe aho warimo gutanga ubuhamya bw’ibyo yemera ko yakoze.


Lt Mutabazi ariko nawe yahise avuga ko impamvu ngo atemera ibiri muri iyi firimi, unasanga ngo uwarimo amubaza ibibazo yasubizaga atayigaramo, aha akaba yanahise avuga ko ntakindi yiteguye kuvuga kuko ngo n’ubusanzwe uburyo yafashwemo butemewe n’amategeko.


Lt Mutabazi imbere y’urukiko akaba yavuze ko we aramutse aburanye, ashobora gutsinda uretse ko ngo kuba afunzwe bitemewe, ibyo aribyo bituma adashobora kugira icyo avuga.


Inteko iburanisha nayo ikaba yabajije Lt Mutabazi uko azatsinda mu gihe adashaka kuburana.

Nyuma yo kumva ukwisobanura kwa Mutabazi n’itsinda rya mbere muri rusange ririmo Lt Mutabazi, Mutamba Eugene, Karemera Jackson na Gasengayire Diane bose bo mu muryango umwe, inteko iburanisha yasubukuye itsinda rya kabiri rigizwe na Lt. Mutabazi aho ari kumwe na Nshimiyimana Joseph Camarade.


Itsinda rya kabiri rishobora naryo kweguza umwunganizi wari arisigayemo


http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH399/_dsc0005-4e769.jpg

    Dore uko abacamanza b'abicanyi ba kagame baba bareba !

 

Nyuma y’aho umwunganzi wa Lt Mutabazi witwa Mukamusoni yeguye kuri uyu mwanya, Nshimiyimana nawe ufite umwunganzi mu mategeko witwa Rubasha Hubert, yagaragaje ko ibyo yari yiteze kuwo yunganira ataribyo yamubonyeho ku munsi wa kane w’uru rubanza.

 

Ibi byaje nyuma yaho Nshimiyimana imbere y’urukiko ubwo yari amaze kubazwa nimba ibyo aregwa akibyemera nk’uko yabigenje mu rukiko rw’ibanze, mu magambo akarishye, Nshimiyimana yavuze ko n’ubusanzwe atigeze yemera ibyo aregwa, ahubwo ngo ibyo bafite akaba yavuze ko atazi aho byaturutse.


Ibi byaje gutungura inteko iburanisha kuko yahise isoma ibyo aregwa ariko byose akaba yari yarabanje kubyemera, ibyo byaha bikaba byari bikubiyemo kugambanira igihugu, gutera ibisasu mu isoko rya Kicukiro tariki ya 10 Nzeri 2013, uyu mugabo w’imyaka 27 akaba yabiteye utwatsi avuga ko ibyo ntabyo yigeze yemera.


Nshimiyimana yagize ati “Njyewe ndi mu rukiko rw’ibanze, bambajije nimba nemera ibyaha, navuze ko hari icyo nabivugaho ariko sinigeze mbyemera ubwo sinzi aho babivanye ko nabyemeye.

 

Nyuma y’impaka ndende, umwunganizi wa Joseph Nshimiyimana, Me Hubert Rubasha yasabye ijambo avuga ko ashaka kuvuganaho n’uwo yunganira, mu minota itatu ageze imbere y’urukiko, yavuze ko akomeje gutungurwa no kubona ko ibyo basezeranye nta na kimwe uwo yunganira yubahiriza.


Me Rubasha yavuze ko adahamanya n’umutima we ko yaburana muri uru rubanza, keretse abonye umwanya wo kuganira n’uwo yunganira kugira ngo bahuze ibyo baburana.


Me Rubasha ntiyavuze ko avuye mu rubanza, n’ubwo ngo nibiba ngombwa azafata icyemezo.

Nyamara Nshimiyimana yavuze ko n’ubundi ntacyo azemera kuvuga kuko ngo afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, ibi rero bikaba bishobora kuba nk’ibya Lt Mutabazi n’ubundi wagaraje ko ntacyo byamutwara mu gihe yaba atari kumwe n’uwa mwunganiraga. Nshimiyimana akaba yanahise avuga ko avuye muri uru rubanza.


Maj. Hategekimana Bernard uyoboye inteko iburanisha yavuze ko nta burenganzira bwo kuvuga ko avuye mu rubanza, ibyo kandi ngo ntibyabuza ko rukomeza niyo yavuga ko atari buburane. Ibyo kuvuga ko yafashwe mu buryo butemewe ibyo ngo yagombaga kubikemura mu gihe cyo gufunga no gufungura, urukiko rwongeye kandi kuvuga ko iyi mico atari myiza.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Kane.

 

Source : igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article