Rwanda: Loni ntishaka gufunga TPIR nka Gacaca !
Ku italiki ya 30/06/2012 akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi kemeje nta mpaka (unanimité) iyongerwa rya manda y’imirimo y’urukiko mpuzamahanga TPIR ku Rwanda ruri Arusha (Tanzaniya) rwagombaga kurangiza imirimo yarwo ku italiki ya 30/06/2012, urwo rukiko rukaba ruzakomeza imirimo yarwo kugeza ku italiki ya 31/12/214. Akanama gashinzwe umutekano ku isi kasanze TPIR itararangiza imirimo yayo kuko : yaciye imanza zijyanye na jenoside ariko urwo rukiko rukaba rutarakurikiranye ibyaha byakozwe mu ntambara kandi biri mu nshingano (manda) zarwo. Ni muri urwo rwego akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kongereye manda y’abacamanza 4 b’inararibonye bo muri TPIR kugeza ku italiki 31/12/2014 kugirango barangize neza izo nshingano zahawe TPIR muri icyo gihe cyongereweho.
Abantu benshi banyuranye basanga TPIR itaragera kunshingano zayo kuko yaburanishije igice kimwe (cya tsinzwe) cy’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, ikirengagiza ikindi gice cy’abanyarwanda b’ababatutsi bibumbiye mu mutwe w’inkotanyi cyashoje intambara ku Rwanda, kigakora ibyaha byinshi by’intambara harimo no gushoza (provoquer) jenoside mu gihe cyakoraga igikorwa k’iterabwoba cyo guhanura indege yarimo abakuru b’ibihugu 2 Habyariama Juvenal (Rwanda) na Ntaryamira Cypriano (Burundi). Kutaburanisha umuntu n’umwe wo mu ngabo za FPR - Inkotanyi byaba bisize icyuho gikomeye mu bwiyunge bw’abanyarwanda ni igisebo gikomeye ku muryango w’abibumbye. Uru rukiko rwa TPIR rutwara umuryango wa bibumbye amafaranga menshi cyane, abayobozi b’u Rwanda bifuza ko uru rukiko rwafunga vuba cyane kuko batinya ko amaherezo bazagerwaho nabo bakaburanishwa , none rwongerewe indi myaka 2, twizere ko hari ikizahinduka naho ubundi rwazafunga imiryango rusize inkuru imusozi nka Gacaca !
Umanika agati wicaye…
Kimwe mu bimenyetso kigaragaza ko TPIR itararangiza akazi kayo ni nkaya makuru y’ikirego tugezwaho na Rutayisire Bonifasi, nimwisomere uko abitubwira :
Ndamenyesha abanyarwanda n’abanyamahanga ko ndangije gahunda ndende nari mazemo iminsi yo gutanga ikirego kuri International Criminal Tribunal for Rwanda (ICTR). Ikirego maze gutanga nkaba nkiregamo FPR, Kagame Paul na gouvernement iyobowe na FPR guhera 1994 hamwe n’abasirikare ba FPR. Uyu munsi tariki ya 29/06/2012 maze guhabwa n’inzego zibishinzwe ikimenyetso cyanditse kandi gisinye kigaragaza ko ikirego cyakiriwe cyageze mu ntoki z’urukiko.
Muri bimwe mubigize icyo kirego harimo ibi bikurikira :
«Nk’umuntu wabaye victime kumpande zombi (genocide hutu na tutsi) kandi nkaba nkomoka mumuryango mugari wagize abavictimes benshi, Nk’umuntu uhagarariye amashyirahamwe y’abavictimes Hutus, Tutsis n’abandi ryitwa « comité Intarnational pour les Victimes de la Haine Ethnique Massacre et Genocide na TUBEHO TWESE ASBL.
Ntanze ikirego ndegamo RPF na Kagame Paul n’igisirikare cya FPR. Ndarega kandi gouvenement y’u Rwanda iyobowe na FPR guhera 1994. Abo bose ndabarega kuba barakoze jenocide hutu na genocide tutsi muri 1994. Mu kwezi kwa munani 1994 nari umwe mubayobozi bakuru muri société yigenga yitwa SULFO RWANDA INDUSTRIES, nari umukuru wa Service Généraux et Contentieux. Mu izina rya Perezida w’association y’abakomoka muri Aziya baba mu Rwanda, perezida wayo akaba yari na directeur general wa Sulfo Rwanda Industries, muri 1994 nashinzwe no kumuhagararira mukugerageza kugaruza ibintu by’abanyaziya byari byarabohojwe n’abantu kugiti cyabo hamwe n’inzegobwite za leta y’u Rwanda hamwe n’iz’igisirikare cya FPR hirya no hino.
Ni muri urwo rwego, nitwaje urupapuro rw’ubutumwa (ordre de mission) bw’akazi nakoraga muri Sulfo Rwanda Industries, nagiye i Gakenke (nk’uko kera hitwaga) mukwezi kwa munani 1994 ngamije kugaruza ikamyo citerne ( ni ukuvuga ikamyo itwara ibintu bitemba) ya Sulfo Rwanda Industries yari yarabohojwe n’ingabo za FPR ndetse bakaba bari baranayisize n’amarangi yijimye ya gisirikare. Ngeze i Gakenke, umukuru w’ikigo cy’abasirikare ba FPR ari nawe wari umukuru w’ingabo muri ako karere kose yabajije abamukuriye barimo Ministiri w’Ingabo n’abandi bamukuriye, arangije ansubiza ko adashobora gutanga iyo kamyo kuko ngo yakoreshwaga akagazi gakomeye cyane kandi kadashobora guhagarikwa ko guherekeza andi makamyo yuzuye impunzi z’abahutu bazijyana iwabo. Muri izo mpunzi zari zikambitse i Gakenke n’ahandi, naje kubona amakuru nyuma asobanura ko iyo migirire yo kubeshya impunzi bakazipakira, hamwe no kubwirana hagati yabo ko izo mpunzi bazipakiye bazijyana iwabo, ari code yakoreshwaga kubahutu bapakiwe amakamyo bagiye kwicwa na FPR bakanatwikwa harimo n’abatwikwaga ari bazima.
Muri ubwo bwicanyi bwakozwe na FPR bwo gupakira abantu babajyana gutwikwa, hamwe no kubasunikira mumashyamba uje atataba yivuza cyangwa aje guhaha kumasoko akicwa hamwe no kubicira aho babasanze cyangwa bamaze kubarunda muri za camp de transit nk’uko byakorerwaga Abayahudi, nahatakarije abantu benshi bo mumuryango wanjye. Kubireba genocide Tutsi nayo, bamwe mubatutsi batsembwe n’abandi batutsi bo mungabo za FPR. Abandi batutsi bo muri FPR babaye mubateguye genocide tutsi na genocide Hutu . Na none kandi bisabwe na FPR, bamwe mubatutsi ba RPF bagiye kubuza ONU guhurura abatutsi bicwaga mu Rwanda kugirango genocide Tutsi idashobora kuba yahagarikwa itabaye.
Ndasaba ko urukiko rwahamagaza ba Kayumba Nyamwasa, Colonel Twahirwa Dodo, Gerard Gahima, Théogène Rudasingwa, Faustin Twagiramungu, Karegeya, Musangamfura Sixbert, Furuma Alphonse n’abandi banyamuryango ba RPF hamwe n’abayoboye leta ya FPR tutibagiwe n’ababaye abakuru mugirikare cya RPF n’abandi. Abo bose ndasaba ko bahamagazwa kugirango batange ibisobanuro kubintu bazi byose kubwicanyi bwa FPR. Kuri iki kirego nometseho izindi nyandiko nyinshi zigaragaza ibimenyetso kubyaha byakozwe na RPF mu Rwanda ».
Bitangarijwe muri Hotel Novotel , Den Haag tariki ya 29/06/2012
RUTAYISIRE Boniface
President w’association y’abavictimes Hutus na Tutsis n’abandi “ TUBEHO TWESE ASBL “ na COMITE INTERNATIONAL POUR LES VICTIMES DE LA HAINE ETHNIQUE MASSACRES ET GENOCIDE akaba na President w’ishyaka BANYARWANDA
Tel (32) 488250305 Email : infotubeho yahoo.fr
Ubwanditsi bwa veritasinfo