CNR-INTWARI ntizemera ko FPR Inkotanyi ikomeza kuvutsa Abanyarwanda ubwigenge bwabo

Publié le par veritas

Emmanuel.pngBanyarwanda, Banyarwandakazi, Namwe Nshuti z'u Rwanda.

 

Hari ku tariki ya mbere Nyakanga 1962, ubwo amahanga yamenye kandi akemera u Rwanda. Imyaka mirongo itanu irashize umuryango w'abibumbye uhaye igihugu cyacu ubwigenge. Ishyaka CNR-intwari rirashima cyane Umuryango w’Abibumbye watumye uyu munsi ubaho kandi rirashima n'intwari z'Abanyarwanda zabigizemo uruhare kimwe n'ibihugu by'inshuti byafashije igihugu cyacu kugera ku bwigenge.Ubwigenge ni ijambo rikomeye kandi ribumbye byinshi.

 

Ubwigenge bwatumye igihugu cyacu kigira umwanya mu rugaga mpuzamahanga. Bwemeje imipaka y’igihugu cyacu kandi butuma abanyarwanda bashyiraho inzego z’ubutegestsi n’abayobozi bababereye. Ubwigenge nyabwo rero ni ubwubahiriza ukwishyira ukizana kw'abenegihugu bose bukabarengera, bukabarinda urugomo n'akarengane aho bituruka hose. Kugira ngo ibyo bishoboke ni uko abari ku butegetsi bahora bazirikana ko abaturage aribo batanga ubutegetsi, bakabutiza uwo bashatse mu gihe bashatse kandi bakabumwambura igihe bagennye ubwabo kigeze.

 

Ubwigenge mu Rwanda burugarijwe. Ingoma ya FPR Inkotanyi iyobowe na Kagame ikomeje kubangamira ubwo bwigenge Abanyarwanda baharaniye:

- Ikomeje gutoteza abaturage no kubabuza amahwemo.

- Irabicisha inzara, ikabambura ibyabo.

- Ikomeje gushoza imyiryane n’inzangano hirya no hino mu gihugu iteranya abanyarwanda.

- Ikomeje gukurura intambara mu karere.

-Iraterana amagambo n’ibihugu by’inshuti ndetse n’imiryango mpuzamahanga kandi iyo miryango ishaka kurengera abanyarwanda. Ishyaka CNR-Intwari ntabwo rizabyemera.

 

Niyo mpamvu dusaba umunyarwanda aho ari hose, uwo ariwe wese gufantanya n’abandi tugaharanira gusubirana ubwigenge. Tugahindura bidatinze ubutegetsi mu Rwanda. Nimukomeze mushire ubwoba, mushire amanga kandi itariki ya mbere Nyakanga ntikibangirane mu mateka. Baragahora bibukwa abatumye iryo itara ryaka, baragahora bibukwa abakomeje kwanga ko akarengane gahabwa intebe, nibazirikanwe cyane na none abakomeje kwanga ko ako karengane kazuka. Amateka dusangiye twese uko yaba meze kose tuyazirikane kandi aduhe ubundi buryo bwo kwisubiza tureba ibihe bizaza ibihe tugomba kuraga abadukomokaho na bo bakazabiraga abandi, ibihe biduha icyizere cyo kubaho mu bwigenge budahungabana, ibihe bitanga icyizere cyo gutunga ugatunganirwa.

 

Umunsi mukuru mwiza w'ubwigenge kuri mwese

Harakabaho Repubulika.

 

 

Bikorewe i Sion (Suisse), tariki ya 28 Kamena 2012

Général Habyarimana Emmanuel

Prezida wa CNR - INTWARI.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article