Rwanda: Inama kuri Kagame Paul zishobora gutuma ikigega "AGACIRO" kidahindura izina !

Publié le par veritas

Agaciro.png

Ni byo koko Kagame hari ahantu henshi yakura amafaranga  aho kuyasaba abaturage kandi akereka abazungu ko abanyarwanda nabo bafashe ingamba zo kwizirika umukanda(mesures d'austérité).  Ubukungu bwifashe nabi hose ku isi.

Abafasha u Rwanda biziritse umukanda, Kagame we ahembwa kandi agahemba abakozi begereye agatsiko ke imishara ihanitse.  Gusaba abaturage amafaranga ni nko kubabwira ngo nimufashe abafata imishahara ihanitse bayikomeze.  Abo bamufasha nk’Ubwongereza(UK) muzi ko bwahagaritse abakozi babo barenga 500 000 kubera nyine ibibazo by'ubukungu.

Kagame narebe uko yagabanya gusesagura umutungo wa Leta: kugabanya za Ambasade, Kugabanya abakozi muri za Ambasade, ingendo hanze y'igihugu, amafaranga agenda ku iperereza na gisirikare,  kugabanya imishahara y'abakozi ba Leta, itumanaho, guhagarika kurwana muri Congo, gusesagura amafaranga muri sports zitiriwe Kagame,Akagame agomba kugurisha imitungo myinshi afite yakuye mu mutungo w’igihugu : indege 2, amazu afite mu mahanga , amasambu… akanagarura amafaranga menshi abitse ku makonti yo hanze ibyo kandi akanabisaba agatsiko bafatanyije kunyukanyuka igihugu ,Kurihira abanyeshuri muri za universites z'amahanga ahubwo akibanda mu gushaka buruse (scholarships) z’abanyeshuri . Aha yahera mu Bufaransa kuko bo bazifite. Cyakora kubera ko ashaka ko abanyarwanda biga mu cyongereza gusa, niyo mpamvu ibyo bitamushishikaje kuko adashaka igifaransa. Ninayo mpamvu Kagame adakeneye ko u Rwanda rugira Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda ngo abantu batazabona aho bavugira igifaransa. Nyamara  Perezida  Habyarimana we yashakishaga bourses ( scolarships) kuri buri  wese atitaye ku ndimi: Mu Bushinwa, muri USA, muri India, mu bihugu byose byo mu Burayi byose harimo na UK, muri Australia n'ahandi.

Kugira ngo mu kigega cy’Agaciro kidahinduka ikigega cy’isoni Kagame agomba gusonera abaturage indi misanzu basabwa nk’imisanzu y’irondo, mitiweli, lokodifensi,gutunga inkeragutabara,umusanzu wa FARG,umusanzu wa FPR,umusanzu wo gushyingura,amafaranga y’ishuri menshi cyane… kugirango bakusanye uwo musanzu wose mu kigega cy’Agaciro naho ubundi bitagenze gucyo ikigega kizahindura izina! Kagame kandi yari akwiye guha abaturage amahoro bakabona uburyo bwo kwikorera akareka bagahinga imbuto zose, agacika ku ngeso yo kurandura imyaka mu mirima,gutema intoki, kubuza abaturage kurya ibyo bihingiye nk’umuceri n’ibigori (byitwarirwa n’agatsiko) akareka gusenya amazu y’abaturage kandi akareka abantu bakisanzura bakavuga ibitagenda!

Izo nizo nama za kigabo namugira. Kubera igitugu akoresha nta wundi muntu wazimugira.

Samuel Désiré

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B

Ubusanzwe ku kwezi kumwe abarimu bo mu mashuri abanza bahembwa miliyari 4 ku kwezi z'amafaranga y' u Rwanda kandi ayo mafaranga ubusanzwe atangwa n'igihugu cy'ubwongereza, ntabwo mvuze ajya mu
ngengo y'imali isanzwe ya leta cyangwa atangwa mubucamanza , none rero ndabo abiyemeje kwikora kumufuka batanze miliyari imwe gusa idashobora guhemba abarimu b'amashuri abanza ukwezi kumwe !
Kandi ngo ayo biyemeje gutanga ngo ni mugihe cy'umwaka ! Bwana Kagame niyongere ateranye aba bantu bayirunzeho bongere imihigo naho ubundi ntaho twagera :

BK yatanze miliyoni 58 nk'inkunga ya Banki
ubwayo

Abakozi ba BK bo batanze miliyoni 42 ubwabo

Banki ya BRD ubwayo yatanze 100

Abakozi ba BRD batanga miliyoni 55

Mountain tea Group yatanze miliyoni 150

Abakozi ba NAEB batanze miliyoni 40

Bralirwa yatanze miliyoni 20

MTN Rwanda yatanze miliyoni 20

Airtel yatanze miliyoni 10

Abakozi b'akarere ka Nyamasheke bemeye kwigomwa umushahara wabo
wa miliyoni 60

Kigali Bus Service yatanze miliyoni 10

Intra speed yatanze miliyoni 12

Rwandafoam yatanze miliyoni 10

Papeterie La Fontaine yatanze 500 000Rwf na buri kwezi agatanga
ibihumbi 10 buri kwezi

Abakozi ba RIAM batanze 8

Fair Construction yatanze miliyoni 10

Soras Group miliyoni yatanze miliyoni 10

Tigo yatanze miliyoni 10

Nyagahene Eugene (Tele10) yatanze 10

Rwakagara wo muri buhinzi bw'ikawa ku giti cye yatanze miliyoni
11

Abanyabanga bahoraho muri za Ministeri batanze miliyoni
20

Architects Association of Rwanda batanze miliyoni 10

Répondre