Rwanda: Inama kuri Kagame Paul zishobora gutuma ikigega "AGACIRO" kidahindura izina !
Ni byo koko Kagame hari ahantu henshi yakura amafaranga aho kuyasaba abaturage kandi akereka abazungu ko abanyarwanda nabo bafashe ingamba zo kwizirika umukanda(mesures d'austérité). Ubukungu bwifashe nabi hose ku isi.
Abafasha u Rwanda biziritse umukanda, Kagame we ahembwa kandi agahemba abakozi begereye agatsiko ke imishara ihanitse. Gusaba abaturage amafaranga ni nko kubabwira ngo nimufashe abafata imishahara ihanitse bayikomeze. Abo bamufasha nk’Ubwongereza(UK) muzi ko bwahagaritse abakozi babo barenga 500 000 kubera nyine ibibazo by'ubukungu.
Kagame narebe uko yagabanya gusesagura umutungo wa Leta: kugabanya za Ambasade, Kugabanya abakozi muri za Ambasade, ingendo hanze y'igihugu, amafaranga agenda ku iperereza na gisirikare, kugabanya imishahara y'abakozi ba Leta, itumanaho, guhagarika kurwana muri Congo, gusesagura amafaranga muri sports zitiriwe Kagame,Akagame agomba kugurisha imitungo myinshi afite yakuye mu mutungo w’igihugu : indege 2, amazu afite mu mahanga , amasambu… akanagarura amafaranga menshi abitse ku makonti yo hanze ibyo kandi akanabisaba agatsiko bafatanyije kunyukanyuka igihugu ,Kurihira abanyeshuri muri za universites z'amahanga ahubwo akibanda mu gushaka buruse (scholarships) z’abanyeshuri . Aha yahera mu Bufaransa kuko bo bazifite. Cyakora kubera ko ashaka ko abanyarwanda biga mu cyongereza gusa, niyo mpamvu ibyo bitamushishikaje kuko adashaka igifaransa. Ninayo mpamvu Kagame adakeneye ko u Rwanda rugira Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda ngo abantu batazabona aho bavugira igifaransa. Nyamara Perezida Habyarimana we yashakishaga bourses ( scolarships) kuri buri wese atitaye ku ndimi: Mu Bushinwa, muri USA, muri India, mu bihugu byose byo mu Burayi byose harimo na UK, muri Australia n'ahandi.
Kugira ngo mu kigega cy’Agaciro kidahinduka ikigega cy’isoni Kagame agomba gusonera abaturage indi misanzu basabwa nk’imisanzu y’irondo, mitiweli, lokodifensi,gutunga inkeragutabara,umusanzu wa FARG,umusanzu wa FPR,umusanzu wo gushyingura,amafaranga y’ishuri menshi cyane… kugirango bakusanye uwo musanzu wose mu kigega cy’Agaciro naho ubundi bitagenze gucyo ikigega kizahindura izina! Kagame kandi yari akwiye guha abaturage amahoro bakabona uburyo bwo kwikorera akareka bagahinga imbuto zose, agacika ku ngeso yo kurandura imyaka mu mirima,gutema intoki, kubuza abaturage kurya ibyo bihingiye nk’umuceri n’ibigori (byitwarirwa n’agatsiko) akareka gusenya amazu y’abaturage kandi akareka abantu bakisanzura bakavuga ibitagenda!
Izo nizo nama za kigabo namugira. Kubera igitugu akoresha nta wundi muntu wazimugira.
Samuel Désiré