Rwanda-FDLR: Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete arasaba leta ya Kigali gushyikirana na FDLR !

Publié le par veritas

Kikwete.pngInama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe b’Afurika (UA) yatangiye imirimo yayo kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gicurasi 2013 Addis Abeba mu murwa mukuru w’igihugu cya Ethiopia. Muri iyo nama Perezida w’igihugu cya Tanzaniya Jakaya Kikwete yaboneyeho umwanya wo kugeza kuri bagenzi be igitekerezo afite abona ko gishobora kugarura amahoro arambye muburasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu.Perezida Jikaya Kikwete asanga umutwe Udasanzwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye ntacyo uzageraho niba ntabiganiro bibaye hagati y’ abashyamiranye, ibyo biganiro bikaba no hagati y’u Rwanda n’umutwe wa FDLR kimwe na Uganda n’umutwe wa ADF-NALU uyirwanya.

 

Kuva aho umuryango w’abibumbye utangiriye kohereza abasilikare bagize umutwe w’ingabo zidasanzwe  muri Kivu y’amajyaruguru, cyane cyane muri iki gihe ingabo z’igihugu cya Tanzaniya zigize uwo mutwe zatangiriye kugera i Goma, umuyobozi w’igihugu cya Tanzaniya Jakaya Kikwete yagiye mu bakuru b’ibihugu bagomba kugira ijambo mu gushaka gukemura intambara iri hagati ya leta ya Congo n’umutwe wa M23.

 

Perezida Jikaya Kikwete aratanga inzira 3 ikibazo cy’umutekano muke muri Congo cyakemurwamo :

 

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 26/05/2013,ari imbere y’ umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki Moon n’abandi bakuru b’ibihugu 12 bari bateraniye mu nama yo mu muhezo, Perezida Jikaya Kikwete yababwiye ibintu bitatu byaba inzira iboneye yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo :  

 

Icya mbere Perezida Kikwete yababwiye ni uko gushyiraho umutwe udasanzwe w’ingabo zo kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho muburasirazuba bwa Congo ari ikintu cyiza, ariko izo ngabo ntizizarangiza ikibazo burundu kuko icyo kibazo ari politiki.

 

Icya Kabiri Perezida Kikwete yavuze ni uko yashimangiye cyane ko Leta  ya Congo igomba gusubira mu biganiro i Kampala n’umutwe wa M23.

 

Icya gatatu ari nacyo cyanyuma Perezida Kikwete yabwiye abari muri iyo nama kandi yashimangiye cyane ni uko yavuze ko niba Leta  ya Congo isabwa kugirana ibiganiro n’abanzi bayo aribo M23, ntabwo ibyo bihagije , ni ngombwa ko Leta  ya Kigali yemera nayo kujya mu biganiro n’abanzi bayo aribo FDLR kandi na Leta  ya Kampala ikajya nayo mu biganiro n’abanzi bayo aribo ADF-NALU. Jakaya Kikwete yavuze ko ntamahoro azaboneka hatabaye ibiganiro rusange.

 

Kagame Paul yaryumyeho !

 

Nyuma y’ayo magambo yari amaze kuvugwa na Perezida Jakaya Kikwete, Paul Kagame wari muri iyo nama ntiyigeze ahigima ! Nta kintu nakimwe yigeze agaragariza abari aho mu nama, umwe mubari mu nama yongoreye undi agira ati : «  niba ntacyo avuze,(Paul Kagame) ubwo aremera ko ibyo Perezida Jakaya Kikwete yavuze ari ukuri ». Kugeza ubu kuri Kagame FDLR ayifata nka Shitani !

 

N’ubwo Kagame ntacyo yavuze ku nzira Perezida wa Tanzaniya yatanze zo gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo,Perezida Museveni we yarikocoye , mu nteruro imwe agize ati: “umuntu ashyikirana n’abashaka imishyikirano naho abatayishaka bagahabwa akato”!

 

 

 

Inkuru ya RFI mwayishyiriwe mu Kinyarwanda na veritasinfo.fr

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article