RDC: Kuki umutwe wa M23/RDF utangaje ko ugiye gufata Goma kandi umaze iminsi urwana ikinyumanyuma?
Inyeshyamba za M23 ziributsa leta ya Congo ko igomba kubahiriza amasezerano yagiranye n’uwo mutwe yo ku italiki ya 24 Ugushyingo 2012. Bertrand Bisimwa umuvugizi w’uwo mutwe akaba ariwe watangarije ayo magambo i Bunanagana ku mupaka wa Congo na Uganda mu gace kagenzurwa n’izo nyeshyamba.
Ayo masezerano Bertrand Bisimwa yavuze ko Congo yarenzeho ni ayemejwe n’ibihugu 11 (CIRGL) bigize akarere k’ibiyaga bigari akaba yarasabaga ko umutwe wa M23 uva mu mujyi wa Goma noneho ukajya mu biganiro na leta ya Congo mu gihugu cya Uganda. Muri ayo masezerano havugwagamo ko umutwe wa M23 ugomba kugira abasilikare hafi y’ikibuga cy’indege cy’i Goma ; none ubu M23 yiyemeje kugaruka mu birindiro byayo ndetse ikabirenga igafata umujyi wa Goma bitewe ni uko mu mirwano iherutse yatangiye ku italiki ya 14/07/2013 ingabo za Congo zayirukanye mu nkengero z’umujyi wa Goma. Bityo kuri M23 leta ya Congo ikaba yaranyuze kumasezerano bagiranye !
Bertrand Bisimwa yavuze ko amasezerano umutwe wa M23 wagiranye na Congo wayubahirije, yabivuze muri aya magambo : «Twubahirije ibirindiro twagombaga kugumamo nkuko byemejwe na CIRGL.Twakuye abarwanyi bacu mu mujyi wa Goma. Ariko kwemerera ikompanyi y’abarwanyi bacu yagombaga kugira ibirindiro ku kibuga cy’indege ntabwo byubahirijwe kandi n’umujyi wa Goma wakomeje kurangwamo ibikorwa bya gisilikare bitari byemewe ». Ihurizo M23 igiye gukemura ni iry’uko yabuze imbaraga zo kurwana kubirindiro byayo yari ifite mbere , none ubu ikaba ahubwo itwijeje ko ibonye imbaraga zo gufata umujyi wa Goma ! Burya illuminati igira imbaraga nyinshi wabona ibyo twibwira ko bidashoboka M23 ibigezeho nko guhumbywa !
Igihugu cy’u Rwanda cyarangije imyiteguro y’urugamba !
Amaraporo menshi y’impuguke za Loni yemeza ko umutwe wa M23 ubona inkunga ikomeye cyane ihabwa n’igihugu cy’u Rwanda ndetse na Uganda uretse ko muri iyi minsi igihugu cya Uganda cyagabanyije cyane inkunga gitera umutwe wa M23 nk’uko bigaragazwa na raporo ya nyuma y’izo mpuguke ! Hagati aho ariko abasilikare b’u Rwanda barenga 400 ubu bahungiye mu gihugu cya Uganda bavuye muri M23 nibo bavuga neza ko abarwanyi ba M23 bagizwe n’ingabo z’u Rwanda kugera kuri 95% ! Kuvuga rero ko M23 ari u Rwanda ntaho umuntu aba yibeshye !
Izo raporo zose n’ayo makuru yose birazwi,kandi u Rwanda rwashatse kubibeshyuza birabinanirwa, ubu muri iyi minsi Kagame yahisemo kugukora igikwiye kuko amagambo yo yaravuzwe byararangiye ! impamvu M23 yavuze ko igiye gufata umujyi wa Goma ni uko Kagame yategetse M23 kuvuga ko Goma igiye gufatwa kuko imyiteguro yo kuyifata Kagame Paul yarangije kuyikora!
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 2/07/2013 u Rwanda rwohereje ibimodoka byinshi n’imbunda nini cyane zitwa bulende, abantu banyuze umuhanda wa Kigali-Ruhengeri-Gisenyi, biboneye izo ntwaro ziri kwambuka ku manywa yihangu. Kuri uwo wa gatanu kandi ingabo z’u Rwanda zinjiye mu gace katarangwamo ibikorwa bya gisirikare kari ku mupaka w’u Rwanda na Congo ariko bita zone neutre ku mupaka wa petite barrière bitera impagarara mubaturage uwo mupaka ufungwa igice cy’umunsi; abaturage ba Congo babonye izo ngabo z’u Rwanda zinjiye muri ako gace bazivugiriza induru , biba ngombwa ko ingabo za Loni zijya kureba ibibaye , ingabo z’u Rwanda zasubiye inyuma gato y’ako gace n’ubu akaba ariho zirunze !
Veritasinfo kandi ifite amakuru y’uko uwahoze ari perezida w’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika Bwana Bill Clinton azatangira urugendo rwe mu Rwanda,tukaba twizera ko uru rugendo rwe rushobora gutuma kagame agaragara; amakuru menshi akaba yemeza ko urwo rugendo rwe azarukomereza no mu gihugu cya Tanzaniya. N’ubwo uwo munyacyubahiro afite ibikorwa byinshi azaba aje gusura muri ibyo bihugu byombi, hari abemeza ko aje no kugira inama inshuti ye magara Paul Kagame y’uburyo agomba kwitwara muri ibi bihe by’urugamba rukomeye afite muri Congo, ashobora no kuba yajya gusabira imbabazi Kagame Paul kwa Kikwete dore ko umwuka utameze neza hagati ya Paul Kagame na Jikaya Kikwete !
Kagame Paul yiyemeje gufata Goma akirukana ziriya ngabo zose za Loni zirirwa zikora iterabwoba ngo zigiye kurwana ariko ntizigire icyo zikora , Kagame agiye yiteguye neza kuko muri iyi mirwano iherutse yarwanye ikinyumanyuma ubu akaba agiye gutera indi ntambwe ! N’ubwo Bertrand Bisimwa atavuze igihe ruzambikanira agafata Goma, turizera neza ko imvugo ye ariyo ngiro ko vuba aha Goma araba amaze kuyitwereka !
Nyuma yo gufata Goma nibwo Congo bazayitegeka ibyo bifuza byose doreko icyo gihugu cyaziritse ku katsi umutwe wa M23 mu mishyikirano ibera muri Uganda intumwa za Congo zikaba zitarahakandagiza ikirenge ! Ahari ibyo Congo yabikoreye ko M23 ariyo yikuye mu mishyikirano igahamagaza intumwa zayo ; ubu akaba aribwo irimo ijya yabona ko imishyikirano ari ngombwa kuko yari yizeye imbaraga bikayikamana ! Kugeza ubu kandi igihugu cya Congo cyanze gushyira umukono kumasezerano yo guhagarika intambara kugira ngo uwo mutwe wa M23 utaguma mu gace wafashe ubuziraherezo ! Imiryango itabogamiye kuri leta kimwe n’abaturage baturiye akarere ka Nyiragongo na Rutshuru biteguye gufasha ingabo za Congo mu kwirukana umwanzi uri kubutaka bwabo !
Tuzakomeza kubikurikiranira hafi !
Ubwanditsi !