RDC: Amatakirangoyi y'u Rwanda muri ONU! u Rwanda rwareze ingabo za ONU muri ONU kuko Congo yatsinze M23!
[Ndlr :Abanyarwanda turabyifatamo dute ? Ntabwo ingabo zacu ziba muri Congo, ntabwo dufasha umutwe wa M23, nta nubwo tugomba gushyikirana na FDLR cyangwa ngo dushyikirane n’amashyaka atavuga rumwe na FPR, ntabwo twemera raporo za Loni zidushinja gufasha umutwe wa M23? ariko twemera gusa igice cy’iyo raporo kivuga ko ingabo za Congo ziri kurugamba zifitanya na FDLR, tukaba twiyemeje kurega ingabo za Loni kuri Loni kuko M23 yananiwe gusunika ingabo za Congo, icyo akaba ari ikimenyetso kigaragara cy’uko ari FDLR iri ku rwana ! Ese muri aya matakirangoyi ya Kagame na FPR hari icyo witoreyemo? Isomere hasi aha uko u Rwanda rwagiye gutakira ONU bitewe ni uko M23 yatsinzwe urugamba!]
U Rwanda rurashinja umutwe wa Loni woherejwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(MONUSCO) kurebera ubufatanye bw’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’ingabo za Congo ; ibi bikaba bishobora kubangamira umugambi w’amahoro mu karere.
Mu ibaruwa yashyikirijwe Amb. Rosemary DiCarlo uhagarariye Leta Zunze ubumwe z’Amerika akaba na Perezida w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, Ambasaderi w’u Rwandan muri Loni Eugene-Richard Gasana avuga ko ingabo za Leta ya Congo zifatanya na FDLR, kandi n’ubuyobozi bwa MONUSCO bwahuye n’inyeshyamba za FDLR bakagirana ibiganiro by’ubufatanye.
Inkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza(Reuters) ivuga ko iyo baruwa yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2013 nyuma y’ibisasu byarashwe n’ingabo za Congo bikagwa ku butaka bw’u Rwanda.
Muri iyo baruwa Gasana yagize ati “U Rwanda rufite amakuru yizewe kandi asesenguye yerekana uburyo hagiye habaho ibiganiro by’ubufatanye na FDLR mu nama zitandukanye.”
Gasana anashyigikiye ibirego biherutse gusohoka muri raporo nshya ya Loni igaragaza ko hari bamwe mu basirikari ba Congo bagiranye ubufatanye na FDLR, anongeraho ko iyo mikoranire iba MONUSCO ibizi cyangwa ikanayishyigikira.
Kuri ubu ingabo za MONUSCO zigizwe n’abasirikari bagera ku bihumbi 17 akaba ari nabo benshi Loni yohereje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu kimwe. Izo ngabo zihamaze imyaka irenga 10 mu Burasirazuba bwa Congo, igihugu gikize ku mabuye y’agaciro.
Anavuga ko hari umubare munini w’intwaro zikomeje guhabwa FDLR zituruka muri FARDC, ibyo byose bikaba byarakozwe MONUSCO ibizi.
Avuga ko ibyo bimenyetso byose bihangayikishije u Rwanda kandi bibangamiye umutekano warwo ; ndetse bigatuma hibazwa ku kutabogama kw’ingabo za MONUSCO.
Ishami rishinzwe kubungabunga amahoro muri Loni ntacyo ryigeze rigira icyo rivuga kuri ibyo u Rwanda ruvuga.
Hagati aho ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Herve Ladsous, ku Cyumweru yabwiye Reuters ko MONUSCO yenda gutangira gukoresha indege zitagira abapiloti mu Burasirazuba bwa Congo.
Source :igihe.com