President Kagame ntaziyamamariza indi Manda - Tito Rutaremara !

Publié le par veritas

Ishyaka rya FPR-Inkotanyi ari naryo ryatanze President Kagame nk’umukandida waryo ngo ayobore u Rwanda, riratangaza ko President Kagame ataziyamamariza indi manda cyangwa ngo ahindure Itegeko shinga kugira ngo abigereho.

Senateri Tito Rutaremara

Senateri Tito Rutaremara

Senateri Tito Rutaremara, ushinzwe itangazamakuru mu muryango wa FPR yabwiye ikinyamakuru The Chronicles, ko Itegeko shinga ry’u Rwanda ritapfa guhindurwa kuko ryitorewe n’abaturage.

Rutaremara yavuze ko kugira ngo uhindure iri tegeko bisaba kuba hari impamvu ikomeye cyane kandi abaturage bakagira uruhare rukomeye mu kurihindura.

Mzee Tito yavuze ko abavuga ko ishyaka rye rishaka kwifashisha ishyaka PDI mu gushaka inzira zo guhindura itegeko shinga atari ukuri.

Tito yavuze ko FPR igendera ku mahame bubaha bose, ko icyo ishyaka ryiyemeje kugeraho abanyamuryango baryo bakigeraho, aha yatanze ingero ku guhindura imiyoborere mibi mu Rwanda bagezeho nkuko bari barabyiyemeje ndetse n’ibindi bitandukanye.

Sheikh Mussa Fadhil Harerimana, Minisitiri w’Umutekano akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya PDI, mu mwaka ushize yavuze ko ishyaka rye ryifuza ko President Kagame yazakomeza kuyobora n’indi mandat.

Kuri iki, President Kagame ufite imyaka 54 , ubwo yari muri Uganda mu mpera z’umwaka ushize, akaba yaravuze ko ibyo Sheikh Mussa yavuze ari ibitekerezo bye kandi ari uburenganzira bwe, nkuko n’undi wese yavuga ibinyuranyije nicyo Sheikh yavuze.

President Kagame yatorewe mandat ya kabiri mu 2010, izamara imyaka 7. Bamwe bakaba bemeza ko hakiri kare kuvuga ku uzasimbura uyu mugabo igihe mandat ye izaba irangiye, dore ko muri iyi mandat ye yanyuma, nkuko bigenwa n’itegeko shinga, agifite byinshi abanyarwanda bamutegerejeho.

 


Ubwanditsi
UMUSEKE.COM

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
<br /> Ariko se mwe nta commentaire mushyiraho ni uguterura mugashyira kuri uru rubuga gusa??? Mbe ko mutagize icyo muvuga ku kibazo cyiriwe ari ingorabahizi aha kirebana n'indege??<br />
Répondre