Politiki/Rwanda: Politiki na demokarasi ntibisaza."Twagiramungu Faustin"

Publié le par veritas

http://img.over-blog.com/220x250/2/23/08/90/IMAGES-suite/Photos-suite-2/Twagiramungu_Faustin.jpgKuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 mutarama 2013, radiyo Itahuka yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyepolitiki w’inararibonye muri politiki y’u Rwanda Bwana Twagiramungu Faustin. Icyo kiganiro cyakurikiranywe n’abantu benshi bari mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi, abantu bari hirya no hino  babajije Twagiramungu Faustin ibibazo binyuranye muri politiki y’u Rwanda. Icyo kiganiro kikaba cyaramaze amasaha 2 n’iminota 40 ; biragoye kuvuga incamake y’icyo kiganiro cyose , ibyiza ni uko buri wese ubishoboye yakwiyumvira icyo kiganiro.

Muri make Twagiramungu Faustin yatanze ubutumwa bunyuranye kuri leta y’u Rwanda, ku mashyaka atavuga rumwe na leta y’u Rwanda , abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko kuburyo bw’umwihariko. Twagiramungu Faustin avuga ko politiki atari umukino w’urusimbi, yemeza ko abantu bose badashobora gukora politiki, kuriwe asanga politiki ari impano (art) umuntu avukana, akiyemeza kwitangira igihugu byaba ngombwa akagipfira !

Twagiramungu Faustin avuga ko politiki atari iyo gushakiramo ibyubahiro n’amaronko, akaba agaya cyane politiki yo muri iki gihe yo kwandika ibitutsi no gusebanya kuri interineti mu mazina y’amahimbano. Twagiramungu Faustin yemera ko politiki ari ugushaka amahoro na demokarasi akaba ariyo mpamvu kuriwe politiki yakinnye mu myaka y’1990 ari nayo nanubu akina kuko politiki na demokarasi ntibisaza ! Aremeza abanyarwanda ko afite imbaraga zihagije zo gukora politiki mu gihugu cye cy’u Rwanda.

Twagiramungu Faustin avugako icyo abanyarwanda bazajya bamwibukiraho ari ibintu 3 :

1.Guharanira kubana neza hagati y’abanyarwanda mu moko yabo anyuranye

2.Kuvugisha ukuri ku bibazo bireba abanyarwanda n’igihugu cyabo cy’u Rwanda.

3.Guharanira demokarasi, buri wese akagira uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza kandi abaturage bakagira uburenganzira bwo gushyiraho ubuyobozi bubanogeye binyuze mu matora adafifitse !

Twagiramungu Faustin ahamagarira urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 35 gushyiraho amashyirahamwe maze bagasaba kumugaragaro Kagame Paul gutanga uburenganzira bwo gufungura kumugaragaro urubuga rwa politiki, buri wese akavuga icyo atekereza mu mucyo. Twagiramungu Faustin ababazwa ni uko ubu abanyarwanda bagizwe nk’ibicucu , bakaba bakoma amashyi y’ibyo batumva bakunika imitwe nk’ibigoryi no kwisararanga (animation) nko mu gihe cya MRND bikaba byaragarutse ! Twagiramungu ababazwa cyane ni uko yarwanyije ubutegetsi bw’igitugu bwa MRND none ubutegetsi bwabusimbuye bwa FPR bukaba burushije ubukana igitugu cyariho mbere ! Arifuza ko mu rwanda hagomba kuba inama Rukokoma ndetse na Kagame akayihamagazwamo kugira ngo abantu basuzumire hamwe uko igihugu cy’u rwanda cyakubakwa mu mahoro !

Dore bimwe mubibazo Twagiramungu Faustin yabajijwe :

1.Ese Bwanan Twagiramungu Faustin , politiki wakinnye mu myaka y’1990 ubu muri iki gihe ubona itarashaje ?

2.Mbese Bwanan Twagiramungu Faustin ko uvugako haba hari aho wibeshye muri politiki witeguye gusaba imbabazi ?

3.Ese Bwana Twagiramungu Faustin watangiye gukorana ryari na FPR ? mwakoranye mubuhe buryo ? ni ayahe masezerano mwagiranye n’inkotanyi ?

4.Byagenze gute kugirango izina rya Twagiramungu Faustin ryandikwe mu masezerano y’amahoro y’Arusha ?

5.Kuki Bwana Twagiramungu Faustin wahisemo gushinga irindi shyaka ukaryita RDI aho kuvugurura ishyaka rya MDR kugira ngo ugumane abayoboke baryo ?

6.Byagenze gute kugira ngo wowe Bwana Faustin Twagiramungu winjire muri leta (gouvernement) ya FPR mu mwaka w’1994 ?

7.Ese Bwana Twagiramungu Faustin  iyo mu mwaka w’2003 batakwiba amajwi ukaba perezida wa repubulika y’u Rwanda wari kuyobora igihugu gute nta ngabo ufite ? umutekano wawe wari kurindwa nande ?

8.Bwana Twagiramungu Faustin wavuze ko witeguye kujya gukorera politiki mu Rwanda muri uyu mwaka w’2013,ese iyo gahunda uracyayikomeje ? Ese ishyaka ryawe rya RDI ryiteguye kujya mu matora y’abadepite mu Rwanda uyu mwaka ?

9.Bwana Twagiramungu Faustin , nk’umunyapolitiki w’inararibonye, ubona habuze iki kugira ngo amashyaka atavuga rumwe na leta y’u Rwanda (opposition) ari hanze y’igihugu ashyire hamwe ?

10.Bwana Twagiramungu Faustin nk’inararibonye muri politiki y’u Rwanda, hari umuganda wawe watanga muguhuza amashyaka ya opposition ari hanze ?

11.Bwana Twagiramungu Faustin , nk’umunyapolitiki w’inararibonye hari ikintu kikubuza gukorana n’amashyaka yandi ya opposition ?

12.Bwana Twagiramungu Faustin , nk’umunyapolitiki w’inararibonye ubona ute Ubutegetsi bw’ubwami mu Rwanda bugendera ku itegeko nshinga ?

13.Bwana Twagiramungu Faustin, mu matora y’2003 ntiwaba waroherejwe (manipulé) n’ibihugu by’amahanga kugirango ujye guha agaciro (légitimer) amatora ya FPR ?

14. Bwana Twagiramungu Faustin urateganya kuzongera kwiyamamariza umwanya wa perezida wa repubulika mu matora azaba mu Rwanda ?

15.Bwana Twagiramungu Faustin , ubona hakorwa iki kubanyarwanda bari mu gihugu bifuza gushyikira ibitekerezo byawe ?

16.Bwana Twagiramungu Faustin , kagame afite abasilikare benshi hirya no hino mu gihugu ndetse naba local defense, ubona imyigaragambyo y’abaturage ishoboka mu gihugu kandi abo basilikare ba Kagame babica ? Ese kugira ngo ibintu bihinduke mu Rwanda ni ngombwa ko abantu bafata intwaro ?

Ibisubizo by’ibyo bibazo kimwe n’ibindi bibazo tutashoboye kwandika murabihabwa na Twagiramungu Faustin muri iki kiganiro kiri hasi aha :

Veritasinfo.fr

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Il n y a pas longtemps on disait que les Zairois (Congolais) savaient jouer au Football, faire des beaux discours et danser.Apparemment ils ne savent plus jouer au Football,exit les leopards de
la CAN 2013! alors il faudra se contenter des beaux discours et de la danse.Au fait Monsieur l'ex conseiller de Mobutu doit savoir que le Congo est victime du fait qu'il constitue un scandale
geologique qui attise les appetits de Washington et Londres, le Rwanda et l'Ouganda ne sont que des porte-avions. Il faudra que le Congo prenne ses affaires entre ses mains en commencant par
avoir une veritable armee capable de defendre l'intangibilite de ses frontieres, il ne faut pas continuer de pleurnicher devant des tutsi qui sont pres a en decoudre pour avoir acces aux matieres
premieres du Congo, les rwandais exploitent deja le gaz methane du lac Kivu a eux seuls alors qu'il s'agit d'une ressource commune,comme les Congolais se taisent le Rwanda pense qu'il pourrait
exploiter d'autres ressources congolaises, si seulement l'argent etait destine au peuple rwandais! Eh bien l'argent va sur des comptes de Kagame ,Clinton, Blair et autres Warren... reveillez-vous
amis congolais! n'attendez pas que des armees etrangeres viennent resoudre vos problemes, commencez par balayer devant vos portes presidentielles.

Répondre